RFL
Kigali

Ntakabya se!: "Ndabikabirije ibintu n’amatara y’i Kigali ni njye uyakije" Dj Fiddo yahuje abaraperi b'ibikomerezwa bagaruka ku bibera i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/03/2021 11:09
0


Mu ijwi rya Aime Bluestone mu nyikirizo ati “Ndabikabirije ibintu n’amatara y’i Kigali ni njye uyakije”. Mu gihe i Kigali haharawe imvugo igira iti ”Ntakabya”, Dj Fiddo yahuje abaraperi biganjemo aba Tuff Gangs bagarutse ku bibera i Kigali ahanini mu rubyiruko.



Umwaka wa 2020 waranzwe n'udushya twinshi, impamvu nta yindi ni uko abantu bari muri gahunda za 'Guma mu rugo' mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho babaga badafite ibintu byinshi bahugiyemo bityo bakabona umwanya wo gukurikira ibigezweho, ibyo bigatuma n’abahanzi bahanga udushya twinshi.

Uyu mwaka wavutsemo impano nshya zirimo n'umuraperi ukiri muto uzwi nka Papa Cyangwe. Mbere y'uko abantu bamenya ibihangano bye yabanje kwamamara kubera urwenya yagendaga anyuza kuri Televiziyo no kuri Youtube. Iyi ndirimbo 'Ntakabya se!' nayo yakomotse mu magambo y'uyu musore n'umujyanama we Rock Kirabiranya umufite muri Label ye ‘Rock Entertainment’. 

Itsinda rya Tuff Gangs rizwi nko kuba Impirimbanyi rya Hip Hop nyarwanda  

Iyi ndirimbo yakoranije abaraperi b’ingeri zitandukanye yewe harimo n'abo twakwita ibigugu dore ko harimo abagera kuri 3 bahoze mu itsinda rya Tuff Gangs benshi bafata nk’isoko yashibutsemo injyana ya HIP Hop nyarwanda. 

Kanda hano wumve indirimbo Ndakabya ku InyaRwanda Music

Nk'uko bigaragara kuri Youtube, iyi ndirimbo 'Ntakabya se!' ni iya Deejay Fiddo (Dj Fiddo) yakoranye n'abahanzi b'amazi akunzwe aribo Papa Cyangwe, P-fla, Chris Eazy, Racine, GeneROUS 44, Fireman, Mukadaff na BullDogg). Inyikirizo yayo yaririmbwe n’umuhanzi Aime Bluestone uzwiho kugira ijwi ryiza.

                                 Umuhanzi Papa Cyangwe 

Amagambo yo muri iyi ndirimbo yuzuyemo urwenya rusanzwe rumenyereweho umuhanzi Papa Cyangwe. Iyi mvugo 'Ntakabya se' ubusanzwe yamenyekanye mu bihe Papa cyangwe yabaga ari kuganira n’abanyamakuru agakunda kwitaka abantu bakamubwira ko akabya cyane mu byo avuga nawe ati “Ntakabya se!”.

Iyi mvugo yaje gukundwa n’abatari bake kugeza n'aho ubu yakorewe indirimbo. Iyi ndirimbo yahurijwemo abahanzi b’amazina akomeye, mu ntangiriro zayo Papa Cyangwe aba agaruka cyane ku kuntu aba afite amafaranga uburyo ku 'cyangwe' (imyambarire) ayoboye. Umuraperi P Fla uririmba igitero cya kabiri aba yitaka cyane uburyo akora cyane akagaruka no ku buryo yariye ishene nyinshi.

'Ntakabya se!' ni indirimbo igaruka ku kwitaka cyane aho buri muhanzi aba yivuga ibigwi bye ndetse harimo na benshi bumvikana bavuga ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali uko abakobwa n'abahungu babayeho.  

UMVA INDIRIMBO 'NTAKABYA SE' YA DJ FIDDO FT ALL STARS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND