Eddy Kenzo wari umaze imyaka itatu ari wenyine mu rukundo yabonye umukunzi mushya uje kumuhoza amarira nyuma y'uko uwari umukunzi we batandukanye akishakira undi mubago. Uyu muhanzi yahaye umukunzi we mushya imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover.
Inshuti ya hafi ya Eddy Kenzo yatangaje ko uyu muhanzi ari mu rukundo rw’ikibatsi n’inkumi ikomoka mu gace kitwa Jinja. Urukundo rw'aba bombi ngo rumaze amezi agera kuri atanu kandi ngo biteguye no kubishyira ku mugaragaro bagashakana. Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubu Eddy Kenzo yahaye imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover Sport iyi nkumi bari mu munyenga w’urukundo.
Eddy Kenzo yamaze kubona umukunzi mushya anamuha imodoka ihenze
Hari hashize imyaka 3 Eddy Kenzo ari wenyine mu rukundo nyuma yo gutandukana n’umuhanzikazi Rema Namakula babyaranye abana 2 maze akibonera undi mugabo w’umuganga witwa Hamza Ssebunya, ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore.
Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo aherutse gukora ubukwe na Hamza Ssebunya
Eddy Kenzo ntiyigeze agira byinshi avuga ku gutandukana kwe na Rema Namakula wamubyariye icyakora yavuze ko hari aho byamuyobeye agahitamo gusiga uyu mugore mu nzu yubatse imuhenze akagenda.
Eddy Kenzo na Rema bafitanye abana babiri
Src: blizz.co.ug, celebpatrol.com
TANGA IGITECYEREZO