RFL
Kigali

Amaze kuba ubukombe ku isibaniro ry’ibikombe ni kizigenza! Menya amateka y’ubuzima bwa Burna Boy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/03/2021 13:56
0


Burna Boy ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira umuziki wo muri Africa ndetse amaze no kwamamara ku isi yose,menya byinshi utari uzi kuri uyu musore ukomoka muri Nigeria umaze kuba ubukombe ku isi yose.



Amateka ya Burna Boy

Burna Boy ni izina akoresha mu buhanzi,amazina yahawe n’ababyeyi be ni Damini Ebonoluwa Ogulu yavutse ku itariki 2/07/1991 avukira mu gace ka Port Harcourt ho muri Nigeria.Papa we yakoraga mu kigo gitegurira abantu ubukwe(Wedding planner) naho mama we yakoraga akazi ko gusobanurira indimi ba mukera rugendo.

Burna Boy kuva akiri muto yakundaga kuririmba ndetse n’ababyeyi be babimushyigikiramo.Sekuru we witwa Benson Idonije yahoze acunga inyungu(manager) z’umuhanzi Fela Kuti wamamaye muri Nigeria,uyu musaza niwe watangiye afasha umwuzukuru we Burna Boy mu muziki nyuma mama we Bose Ogulu aba ariwe uhita afata izo nshingano.

Amashuri Burna Boy yize

Burna Boy yize amashuri ye yisumbuye mu kigo cyitwa Corona Secondary School riherereye muri Agbara ho muri Nigeria.Nyuma yaje kwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza aho yagiye kwiga ibijyanye na Technology muri kaminuza yitwa University of Sussex iherereye mu mujyi wa London.

Ntibyagarukiye aho kuko Burna Boy yakomeje ajya kwiga ibijyanye na Media Communications and Cultural muri kaminuza yitwa Brookes University.Arangije aya mashuri yose nibwo yasubiye kwivuko muri Nigeria.

Urugendo rwa Burna Boy mu muziki

         

Damini Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy akiva mu Bwongereza arangije amashuri ye muri 2011 nibwo yahise atangira gukora umuziki,yinjijwe munzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi yitwa Aristokrat Records.

Burna Boy amaze gusinyana amasezerano na Aristokrat Records yahise asohora urutonde rw’indirimbo 7 zari zikubiye kuri Mixtape ye ya mbere yise Burn Identity.Iki gihe Burn Identity ntabwo yigeze igera kure nkuko byari byitezwe.

Muri 2013 Burna Boy yasohoye Album ye ya 1 yise L.I.F.E ayisohora ku itariki 12/08/2013.Iyi album niyo yafunguriye imiryango Burna Boy maze yinjira mu ruhando rwa muzika yo muri Nigeria,indirimbo nka Yawe Dey,Like to Party,Run my Race zasohotse kuri iyi album zarakunzwe cyane bikomeye.

Iyi album L.I.F.E Burna Boy yifashishije abandi bahanzi bakoze izina muri Africa barimo 2face Edibia,Wizkid,Timaya,olamide  ndetse inakorwa na producer w’umuhanga witwa Leriq wari ugezweho icyo gihe.Ibi byafashije Burna Boy kuzamuka indirimbo ze zikinwa ku ma radio menshi ndetse zimwe zinerekanywa kuma televiziyo mpuzamahanga arimo MTV Base Africa na Trace Urban.


Mu mwaka wa 2014 Burna Boy yavuye munzu itunganya umuziki ya Aristokrat Records.Muri 2015 mu kwezi kwa 2 Burna Boy yahise ashinga inzu ye itunganya umuziki yitwa Spaceship Enterntainment,mu kwezi kwa 9 uwo mwaka yahise asohora album ye ya kabiri yise On a Spaceship ikurikirwa nindi Mixtape yitwa Redemption yarigizwe n’indirimbo 7,zirimo iyitwa Pree Me yakunzwe cyane dore ko yamaze ibyumweru 6 iri ku mwanya wa 1 mu zikunzwe muri Nigeria.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Burna Boy yatangiye gukorana n’abahanzi bakomeye mpuzamahanga.itsinda ryamamaye muri Amerika ryitwa Fall Out Boys ryifashishije Burna Boy bakorana indirimbo bise Sunshine Riptide yasohotse kuri album yabo yitwa Mania.

Nyuma yaho Burna Boy yongeye gusohora album ya 3 yise Outside yasohotse ku itariki 28/01/2018,iyi album yaririho indirimbo zikoze mu njyana zitandukanye harimo Afro Beats,Dancehall hamwe na Reggae.Bidasubirwaho iyi album yarakunzwe bidasanzwe ihesha Burna Boy igikombe cya Nigeria Enterntainment Awards ndetse iza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa Billboard Reggae Albums Charts.


Ku itariki 7/10/2018 bwa mbere mu mateka ye Burna Boy yaririmbye imbere y’imbaga nyamwinshi mu mujyi wa London mu gitaramo cyitwa 02 Academy Brixton,ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere muri Nigeria uciye aka gahigo.

Muri uyu mwaka urubuga rucuruza umuziki rwa Spotify rwamugize umuhanzi mushya witwaye neza,naho YouTube yamushyize ku rutonde rw’abahanzi 3 bakoze neza muri Africa mu mwaka wa 2018.Ibi byose bikaba byarakomezaga kugira Burna Boy umuhanzi ukomeye.

Mu mwaka wa 2019 Burna Boy yongeye gutera intambwe ikomeye atumirwa ku ririmba mu gitaramo gikomeye cya Coachella Music and Arts Festival kibera muri Amerika.Aha yahajyanye na mugenzi we Mr Eazi bityo bituma baba abanyafurika 2 bitabiriye ibi birori.

Burna Boy kandi yatsindiye ibihembo 4 bya Soundcity MVP Awards birimo igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka ndetse n’indirimbo nziza y’umwaka.Ku itariki 24/06/2019 Burna Boy yatsindiye igihembo gikomeye cya BET Awards.


Avuye guhabwa BET Awards Burna Boy nibwo yatangaje ko azagaragara kuri album y’icyirangirirekazi ku isi Beyonce yise The Lion King:The Gift mu ndirimbo bafatanije yitwa Ja Ara E biri mu rurimi rw’ikiyoruba bisobanura ngo ‘Koresha umutwe wawe’.iyi ndirimbo kandi yanagaragaye muri filme yavugishije abatari bacye yitwa Black Is King yakozwe na Beyonce.Kuba Burna Boy yarakoranye na Beyonce byamwongereye kwamamara no gukomera.

Ku itariki 26/07/2019  Burna Boy yasohoye album ya 4 yise African Giant yakunzwe cyane hirya no hino ku isi,indirimbo nka Gbona,On The Low na Dangote zagiye zikundwa mu bihugu bitandukanye.Burna Boy nyuma yaho yaje gufatanya na Master KG basubiramo indirimbo ye yakunzwe nubu igikunzwe yitwa Jerusalema.

Sam Smith umwe mu bahanzi bakomeye ku isi ukomoka mu Bwongereza yaje gufatanya na Burna Boy bakora indirimbo yitwa My Oasis yakunzwe cyane mu bihugu by’Iburayi.


Album ya 5 ya Burna Boy yise Twice As Tall yasohotse ku itariki 14/08/2020 iyi album akaba yarafashijwe n’icyamamare P Diddy mu kuyitunganya ndetse inavamo umusaruro ukomeye dore ko ariyo iherutse ku muhesha bidasubirwaho igikombe cya gaciro gahambaye cya Grammy Awards 2021.

Ibihembo Burna Boy yagiye atwara byumwihariko Grammy Awards na BET Awards byatumye uyu musore yamamara cyane ku isi hose.Kuba yaragiye akorana n’ibikomerezwa nka Beyonce,P Diddy hamwe na Sam Smith byatumye Burna Boy ibigwi bye birushaho gukomera no kubahwa.


Kugeza ubu Burna Boy na Davido nibo bahanzi basohotse ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana muri Africa,ibi nabyo byakomeje guhesha ikuzo Burna Boy arinako arushaho kugira abafana benshi.Kuva muri 2011 Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy yatangira umuziki amaze kuzamura izina rye ndese nirya Africa ku ruhando mpuzamahanga ndetse aracyitezweho byinshi dore ko yamaze kugera no kubyo benshi batagezeho.

Src:www.wikipedia.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND