Burna Boy ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira umuziki wo muri Africa ndetse amaze no kwamamara ku isi yose,menya byinshi utari uzi kuri uyu musore ukomoka muri Nigeria umaze kuba ubukombe ku isi yose.
Amateka ya Burna Boy
Burna Boy ni izina akoresha mu buhanzi,amazina yahawe n’ababyeyi
be ni Damini Ebonoluwa Ogulu yavutse ku itariki 2/07/1991 avukira mu gace ka
Port Harcourt ho muri Nigeria.Papa we yakoraga mu kigo gitegurira abantu
ubukwe(Wedding planner) naho mama we yakoraga akazi ko gusobanurira indimi ba
mukera rugendo.
Burna Boy kuva akiri muto yakundaga kuririmba ndetse n’ababyeyi
be babimushyigikiramo.Sekuru we witwa Benson Idonije yahoze acunga
inyungu(manager) z’umuhanzi Fela Kuti wamamaye muri Nigeria,uyu musaza niwe
watangiye afasha umwuzukuru we Burna Boy mu muziki nyuma mama we Bose Ogulu aba
ariwe uhita afata izo nshingano.
Amashuri Burna Boy yize
Burna Boy yize amashuri ye yisumbuye mu kigo cyitwa Corona
Secondary School riherereye muri Agbara ho muri Nigeria.Nyuma yaje kwerekeza mu
gihugu cy’Ubwongereza aho yagiye kwiga ibijyanye na Technology muri kaminuza
yitwa University of Sussex iherereye mu mujyi wa London.
Ntibyagarukiye aho kuko Burna Boy yakomeje ajya kwiga
ibijyanye na Media Communications and Cultural muri kaminuza yitwa Brookes
University.Arangije aya mashuri yose nibwo yasubiye kwivuko muri Nigeria.
Urugendo rwa Burna Boy mu muziki
Damini Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy akiva mu
Bwongereza arangije amashuri ye muri 2011 nibwo yahise atangira gukora
umuziki,yinjijwe munzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi yitwa Aristokrat
Records.
Burna Boy amaze gusinyana amasezerano na Aristokrat Records
yahise asohora urutonde rw’indirimbo 7 zari zikubiye kuri Mixtape ye ya mbere
yise Burn Identity.Iki gihe Burn Identity ntabwo yigeze igera kure nkuko byari
byitezwe.
Muri 2013 Burna Boy yasohoye Album ye ya 1 yise L.I.F.E
ayisohora ku itariki 12/08/2013.Iyi album niyo yafunguriye imiryango Burna Boy
maze yinjira mu ruhando rwa muzika yo muri Nigeria,indirimbo nka Yawe Dey,Like
to Party,Run my Race zasohotse kuri iyi album zarakunzwe cyane bikomeye.
Iyi album L.I.F.E Burna Boy yifashishije abandi bahanzi
bakoze izina muri Africa barimo 2face Edibia,Wizkid,Timaya,olamide ndetse inakorwa na producer w’umuhanga witwa
Leriq wari ugezweho icyo gihe.Ibi byafashije Burna Boy kuzamuka indirimbo ze
zikinwa ku ma radio menshi ndetse zimwe zinerekanywa kuma televiziyo
mpuzamahanga arimo MTV Base Africa na Trace Urban.
Mu mwaka wa 2014 Burna Boy yavuye munzu itunganya umuziki ya
Aristokrat Records.Muri 2015 mu kwezi kwa 2 Burna Boy yahise ashinga inzu ye
itunganya umuziki yitwa Spaceship Enterntainment,mu kwezi kwa 9 uwo mwaka
yahise asohora album ye ya kabiri yise On a Spaceship ikurikirwa nindi Mixtape
yitwa Redemption yarigizwe n’indirimbo 7,zirimo iyitwa Pree Me yakunzwe cyane
dore ko yamaze ibyumweru 6 iri ku mwanya wa 1 mu zikunzwe muri Nigeria.
Mu mwaka wa 2018 nibwo Burna Boy yatangiye gukorana n’abahanzi
bakomeye mpuzamahanga.itsinda ryamamaye muri Amerika ryitwa Fall Out Boys
ryifashishije Burna Boy bakorana indirimbo bise Sunshine Riptide yasohotse kuri
album yabo yitwa Mania.
Nyuma yaho Burna Boy yongeye gusohora album ya 3 yise Outside
yasohotse ku itariki 28/01/2018,iyi album yaririho indirimbo zikoze mu njyana
zitandukanye harimo Afro Beats,Dancehall hamwe na Reggae.Bidasubirwaho iyi
album yarakunzwe bidasanzwe ihesha Burna Boy igikombe cya Nigeria
Enterntainment Awards ndetse iza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa Billboard Reggae
Albums Charts.
Ku itariki 7/10/2018 bwa mbere mu mateka ye Burna Boy
yaririmbye imbere y’imbaga nyamwinshi mu mujyi wa London mu gitaramo cyitwa 02 Academy
Brixton,ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere muri Nigeria uciye aka gahigo.
Muri uyu mwaka urubuga rucuruza umuziki rwa Spotify rwamugize
umuhanzi mushya witwaye neza,naho YouTube yamushyize ku rutonde rw’abahanzi 3
bakoze neza muri Africa mu mwaka wa 2018.Ibi byose bikaba byarakomezaga kugira
Burna Boy umuhanzi ukomeye.
Mu mwaka wa 2019 Burna Boy yongeye gutera intambwe ikomeye
atumirwa ku ririmba mu gitaramo gikomeye cya Coachella Music and Arts Festival
kibera muri Amerika.Aha yahajyanye na mugenzi we Mr Eazi bityo bituma baba
abanyafurika 2 bitabiriye ibi birori.
Burna Boy kandi yatsindiye ibihembo 4 bya Soundcity MVP
Awards birimo igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka ndetse n’indirimbo nziza y’umwaka.Ku
itariki 24/06/2019 Burna Boy yatsindiye igihembo gikomeye cya BET Awards.
Avuye guhabwa BET Awards Burna Boy nibwo yatangaje ko
azagaragara kuri album y’icyirangirirekazi ku isi Beyonce yise The Lion
King:The Gift mu ndirimbo bafatanije yitwa Ja Ara E biri mu rurimi rw’ikiyoruba
bisobanura ngo ‘Koresha umutwe wawe’.iyi ndirimbo kandi yanagaragaye muri filme
yavugishije abatari bacye yitwa Black Is King yakozwe na Beyonce.Kuba Burna Boy
yarakoranye na Beyonce byamwongereye kwamamara no gukomera.
Ku itariki 26/07/2019
Burna Boy yasohoye album ya 4 yise African Giant yakunzwe cyane hirya no
hino ku isi,indirimbo nka Gbona,On The Low na Dangote zagiye zikundwa mu bihugu
bitandukanye.Burna Boy nyuma yaho yaje gufatanya na Master KG basubiramo
indirimbo ye yakunzwe nubu igikunzwe yitwa Jerusalema.
Sam Smith umwe mu bahanzi bakomeye ku isi ukomoka mu Bwongereza
yaje gufatanya na Burna Boy bakora indirimbo yitwa My Oasis yakunzwe cyane mu
bihugu by’Iburayi.
Album ya 5 ya Burna Boy yise Twice As Tall yasohotse ku itariki
14/08/2020 iyi album akaba yarafashijwe n’icyamamare P Diddy mu kuyitunganya
ndetse inavamo umusaruro ukomeye dore ko ariyo iherutse ku muhesha
bidasubirwaho igikombe cya gaciro gahambaye cya Grammy Awards 2021.
Ibihembo Burna Boy yagiye atwara byumwihariko Grammy Awards
na BET Awards byatumye uyu musore yamamara cyane ku isi hose.Kuba yaragiye
akorana n’ibikomerezwa nka Beyonce,P Diddy hamwe na Sam Smith byatumye Burna
Boy ibigwi bye birushaho gukomera no kubahwa.
Kugeza ubu Burna Boy na Davido nibo bahanzi basohotse ku
rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana muri Africa,ibi nabyo byakomeje guhesha
ikuzo Burna Boy arinako arushaho kugira abafana benshi.Kuva muri 2011 Damini
Ogulu uzwi nka Burna Boy yatangira umuziki amaze kuzamura izina rye ndese nirya
Africa ku ruhando mpuzamahanga ndetse aracyitezweho byinshi dore ko yamaze
kugera no kubyo benshi batagezeho.
Src:www.wikipedia.com
TANGA IGITECYEREZO