RFL
Kigali

Ngusezeranyije ko utazigera wicuza ko wankunze! Mu magambo asigirije Kimenyi Yves yifurije isabukuru nziza umukunzi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/03/2021 11:42
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sport, Kimenyi Yves, mu magambo aryohereye y’urukundo yifurije isabukuru nziza umukunzi we Uwase Muyango, amusezeranya ko atazigera na rimwe yicuza icyatumye amuhitamo akamukunda.



Buri tariki ya 18 Werurwe buri mwaka, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yizihiza isabukuru y’amavuko, gusa kuri iyi nshuro byabaye agahebuzo kuko yongeye kubwirwa amagambo aryohereye y’urukundo n’umukunzi we Kimenyi Yves uherutse no kumusaba kumubera umugore ahita anamwambika impeta.

Abinyujije ku rukuta rwa Instangram, mu mitoma myinshi, Kimenyi Yves yifurije isabukuru nziza umukunzi we.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku mugore uryoshye. Isabukuru nziza, warakoze kunkunda no kunyumva. Warakoze kumba hafi igihe cyose. Aho nacikagaga intege hose wabaga uhari ku bwanjye no kuba waratumye nisobanukirwa. Warakoze kumbera umugore. Warakoze gukomeza kunsunika kuko iyo utahaba nashoboraga nari kuba naribuze kuri iyi Isi ngari.

“Ngusezeranyije ko ntazakureka cyangwa ngo ntume wicuza kuba warankunze. Nzahora iruhande rwawe kugeza ku mpera z’ibihe. Nzagukunda iteka ryose. Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye Uwase Muyango”.

Tariki ya 28 Gashyantare 2021, nibwo Kimenyi Yves yateye ivi asaba Uwase Muyango kumubera umugore, arabyemera ahita amwambika impeta.

Kimyenyi na Muyango bamaranye imyaka hafi ibiri bakundana ndetse bakaba bitegura kurushinga.

Ubutumwa bwa Kimenyi Yves ku isabukuru y'umukunzi we

Kimenyi na Muyango bamaranye hafi imyaka ibiri bakundana

Kimenyi aherutse gusaba Muyango kumubera umugore

Kimenyi na Muyango baritegura kubana nk'umugore n'umugabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND