Uyu mgabo ni umwe mubagabo baciye mu buzima bukomeye ku buryo kuvuga ubuhamya bw’ ibyo Imana yamukoreye nk'uko akunda kubivuga aba afite ikiniga mu maso haba uko agaragara ariko ntatinye kuvuga ubuzima bwe kuva mu bwana bwe kugeza uyu munsi afite umuryango .
Ubuhamya bwe butangira ubwo ababyeyi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuva icyo gihe yahise atangira inzira y’umusaraba kugeza ubwo yageze i Kigali aho ubuzima bwamukomereye kurushaho. Avuga uburyo yatangiye kunywa ibiyobyabwenge akiri muto ndetse biba imbata ye ku buryo byasaga nk'ibiryo bye bya buri munsi bitewe n'uburyo yabinywaga buri kanya.
Mu mvugo zikunda gusetsa benshi ariko zirimo ubutumwa bwigisha benshi, avuga ko mu gihe yari i Kigali muri ubwo buzima bwose yitwaga izina ry'imihanda ‘Babous’ nk'uko abyivugira ati "Icyo gihe naracomaga bikaze". Uyu mugabo wakoze ubukwe nta n'igiceri cy’ijana (100 Frw) afite yabwiye inyaRwanda ko Imana yamwiyeretse cyane mu bihe bikomeye yarimo ndetse kuri ubu ayishima cyane kubera ko iyo yibutse aho yavuye bitamutera ipfunwe ryo kubitangaza.
Inzira igoye Pastor Theogene yanyuzemo yatumye aba uwo ariwe kugeza ubu niyo umurebye mu maso ni umugabo uba wisekera, ukunda abantu cyane ndetse ntanakunde kwerekana ko ababajwe n'ibyo ari kuvuga.
Mu gihe Inama y’Abaminisitiri yasohoraga itangazo umujyi wa Kigali ukaza gushyirwa muri guma mu rugo hari amashusho yacicikanye muri aya magambo agira ati ‘Shimira Imana kuko uri i Kigali’. Yahise asaba umunyamakuru kumushakira umuntu wagakoze akaba yamugororera kubera ko ngo katumye abantu biyongera bakajya kureba inyigisho ye yari yaratanzemo ubwo butumwa kuri shene ye ya Youtube yitwa Pastor Theogene Inzahuke.

Ikiganiro cyose sura INYARWANDA TV