Kimwe mu bikorwa remezo byari byitezweho kuzana impinduka mu mikorere y’ikipe ya Liverpool, gishobora gusiga amateka no kutibagirana mu mitwe ya benshi, nyuma yuko abakinnyi b’iyi kipe y’ikigugu bigumuye bakanga gukorera imyitozo ku kibuga gishya, bagasaba ubuyobozi ko bwabasubiza Melwood basanzwe bakorera.
Iki kibuga gishya gihererereye mu gace ka Kirkby Liverpool yimukiye mu Ugushyingo 2020, cyatwaye iyi kipe Miliyoni 60 z’ama-Euro mu bikorwa byo ku cyubaka no kugisukura.
Amezi ane arashize iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Premier League ihinduye ikibuga cy’imyitozo, gusa The Sun yatangaje ko abakinnyi bari bamaze igihe kirekire basaba gusubizwa i Melwood aho bari basanzwe bakorera.
Impamvu yateye aba bakinnyi kwigumura bakanga ikibuga cya AXA Training Centre, ni uko kitaborohereza mu gihe cy’imyitozo kuko usanga kiba kiriho umuyaga mwishi bityo ukababera imbogamizi, bakaba basanga Atari agace gakwiye gushyirwamo ikibuga cy’imyitozo.
Benshi mu bakinnyi banenze cyane iki kibuga, ndetse banasaba kwimurwa bagasubizwa kucyo bari basanzwe bakoreraho, ariko ubuyobozi buvunira ibiti mu matwi burabyirengangiza.
Kuva yakwimukira Kirkby, Liverpool yatsinzwe imikino irindwi muri 13 yakinnye muri Shampiyona y’u Bwongereza, ndetse kubona itike yo kuzakina UEFA Champions League umwaka utaha biragoye cyane.
Abakinnyi ba Liverpool banze gukorera imyitozo ku kibuga gishya bavuga ko babangamirwa n'umuyaga mwinshi
Abakinnyi basabye gusubizwa i Melwood bari basanzwe bakorera
Abakinnyi ba Liverpool bigumuye banga gukora imyitozo
TANGA IGITECYEREZO