RFL
Kigali

Mo Salah Umunyafurika rukumbi ugaragara ku rutonde rw’ibyamamare byinjije agatubutse ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/03/2021 15:13
0


Rutahizamu w’umunya-Misiri ukinira ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, niwe munyafurika wenyine ugaragara ku rutonde rw’ibyamamare byinjije agatubutse mu mwaka ushize wa 2020, nk'uko byagaragajwe n’ikinyamakuru cya Forbes.



Forbes yatangaje ko Salah ufite Miliyoni $35.1M, ariwe munyafurika rukumbi uri mu byamamare 100 bitunze amafaranga menshi.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko mu 2020, ibyamamare ku Isi byakusanyije Miliyari $6.1 hatariho imisoro, hakaba haragabanyutse Miliyoni $200 ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019.

Uku kugabanyuka kw’amafaranga yinjijwe mu 2020 kwatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye hahagarikwa ibitaramo ndetse na za Stade zirafunga, abafana barakumirwa. Kugabanuka gukabije kw’amafaranga yinjizwa n’ibyamamare buri mwaka byaherukaga mu 2016.

Umunya-Misiri ukunzwe n’abatari bake ku Isi, Mohamed Salah, bahaye izina rya Mo Salah, niwe munyafurika wenyine ugaragara ku rutonde rw’ibyamamare 100 ku Isi bitunze agatubutse, aho ari ku mwanya wa 100 na Miliyoni $35.1 nk’umutungo afite magingo aya.

Uyu rutahizamu wa Liverpool ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bagaragara kuri uru rutonde, abandi barugaragaraho barimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Neymar da Silva Junior ukinira PSG.

Nkuko Forbes yabitangaje, uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Misiri, wasinyiye Liverpool amasezerano y’imyaka itanu mu 2018, ubukungu bwe bugenda buzamuka uko bwije n’uko bukeye.

Kylie Jenner ufite Miliyoni $590 na Kanye West ufite Miliyoni $170, nibo bayoboye urutonde rw’ibyamamare 100 byinjije agatubutse mu 2020.

Abakinnyi ba ruhago binjije agatubutse bayobowe na Cristiano Ronaldo uri ku mwanya wa kane akaba afite Miliyoni $105, aho akurikirwa na Messi winjije Miliyoni $104, mu gihe Neymar ari ku mwanya wa karindwi, akaba yarinjije Miliyoni $95.5.


Urutonde rw'abinjije agatubutse ruyobowen n'umunyamideli w'umushabitsi Klyie Jenner

Mo Salah uzasoza amasezerano ye muri Liverpool mu 2023 ari mu binjiza agatubutse ku Isi

Salah yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umunyafurika inshuro irenze imwe

Salah ni umwe mu bakinnyi Liverpool igenderaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND