Umushoramali w'imyaka 24 ukorera mu Rwanda no mu Bushinwa ashyigikiye Phionah muri Miss Rwanda 2021: Yagarutse kuri kompanyi ye 'Be Mirror Empire Ltd'

Ikoranabuhanga - 17/03/2021 4:11 PM
Share:
Umushoramali w'imyaka 24 ukorera mu Rwanda no mu Bushinwa ashyigikiye Phionah muri Miss Rwanda 2021: Yagarutse kuri kompanyi ye 'Be Mirror Empire Ltd'

Aphrodice Harindimana umusore w’imyaka 24 watangiriye ku bitecyerezo ubu arakataje mu ikoranabuhanga, ndetse avuga ko igihe icyo cyose yakuzanira igicuruzwa icyo ari cyose wifuza. Ati "Mbasha kwirihira muri Kaminuza nziza hanze amadorali 3000, isaha ku isaha mfata indege." Icyicaro cya kompanyi ye kiri muri Samanta House ku Gisozi.

Be Mirror Empire Ltd (BME Ltd) ni kompanyi y’umusore ukiri muto ari we Aphrodice Harindimana, yifashishwa n’abatari bacye batumiza ibicuruzwa mu mahanga cyane cyane mu Bushinwa. Ibi bikaba bifasha uwabatumye kugabanyirizwa ibiciro kuko bo bakugezaho ibyo watumye ku gihe kandi kuri macye aho waba uri hose.


Umushoramali Aphrodice Harindimana nyiri BME Ltd ifasha abantu kohereza no kugura ibicuruzwa muri China yagize byinshi atangariza INYARWANDA n'inama agira urubyiruko n'icyo asaba abagihendwa kubera kudakoresha ikoranabuhanga binyuze muri Be Mirror Empire Ltd yashinze kandi abereye umuyobozi.

Uyu musore w’imyaka 24, amaze kugera kuri byinshi ku myaka micye. Yaje kwiga umushinga atangira akorana n’abantu ku bintu biciriritse kuko benshi bari batarasobanukirwa uko bakwishyura ikintu batabona ariko ntibyamubujije gukomeza.

Ati "Nangira byari bigoye pe ndabyibuka natangiriye ku muntu wantumye inkweto n’imyenda by’amadorali mirongo itandatu n'ane ($64), ndabimugurira ndabimwoherereza. Yewe hari n'ubwo nashoboraga kumara ukwezi mbonye ibiraka bicye cyane."

Akomeza agira ati "Icyo gihe nigaga mu Bushinwa nta n’iminsi icumi mazeyo mbona nk’umuntu wize mudasobwa mfite kuyibyaza umusaruro nkanaha n’akazi abandi. Kubwira umuntu rero ko uzamwoherereza ikintu kuko nari mu ba mbere bakora ibijyanye no gutumiza ibintu i mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga ngo nakwishyure byabaga bigoye."

Yakomeje ati "Nyamara hamwe no kudacika intege no kumenya icyo nshaka, narakomeje none ubu rwose ndashima Imana. Kuri ubu ibyari amadorali mirongo itandatu n'ane byabaye ibihumbi mirongo itatu by’amadorali, mirongo ine, ijana,..mbega ubu abantu bamaze kubisonukirwa n'ubwo atari ku rwego mbyifuzaho."

Inkuru ye n'uko yiteje imbere akiri muto, byabera urugero rwiza urubyiruko rwose muri rusange. Kuvuga ko ufite umushinga ariko ukaba warabuze igishoro, si byo ahubwo biterwa no gushaka kuba uwo utariwe uti 'ubwo runaka akora ibi reka nanjye abe ari byo njyamo nyamara we nibyo bimubereye nawe shaka ibikubereye kuko urashoboye.

Be Mirror Empire ugenecyereje usanga bivuze 'Ba Urugero cyangwa Indorerwamo' abandi bakwireberemo. Ku bwe, uyu rwiyemezamirimo ukiri muto asanga umuntu adakwiye guterwa ubwoba no kuba icyo agiye gukora ar iwe wa mbere ugitangije ahubwo byakamuteye imbaraga z'uko abonye icyo azitirirwa.

Kuri ubu Be Mirror Empire igeze kure bakaba banafite gahunda mu minsi iri mbere yo gufungura iduka ryambika ibyamamare mu ngeri zitandukanya rikanabafasha no mu bindi binyuranye ariko mu gihe ibyo bitaragerwaho arasaba gushyigikirwa mu byo akora, gusa kuko akunda imyidagaduro yumva nawe yafasha.

Yagarutse ku bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, adutangariza umukobwa ashyigikiye. Yagize ati "Ndakurikirana ndabazi n'ubwo atari amaso ku yandi ku mbuga nkoranyambaga ariko harimo n'uwo twize ku kigo kimwe witwa Phionah ubwo ni nawe nshyigikiye kandi impamvu irumvikana."

Mu buzima bwe yavuze ko akunda amafunguro yose yateguwe n'umubyeyi we kandi ngo ntazibagirwa ukuntu umunsi umwe se yaramwirabye ivu ubwo yari atashye yatinze. Ikindi ngo ni ukuntu yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye nta muntu wamunnyuzuye we ahubwo ngo yannyuzuraga bagenzi be bari baje kwiga mu mwaka wa mbere.

Ikindi atakwibagirwa mu buzima bwe ni ukuntu yitirirwaga amagambo mashya yabaga yazanye mu kigo aho yigaga. Yanagarutse ku byishimo atewe no kuba INYARWANDA yamusuye. Yagize ati "InyaRwanda ni ikinyamakuru nakuze nsoma. Ni iby’agaciro kuba nanjye ngiye kuba umwe mu basohotse muri iki kinyamakuru."


Rwiyemezamirimo ukiri muto avuga ko afite imishinga myinshi agiye gukorana n'ibyamamare nyarwanda


Be Mirror Empire ni kompanyi ifite icyicaro ku Gisozi, biteguye kukuzanira igihe icyo ari cyo cyose buri kimwe cyose wakenera mu Rwanda no mu mahanga

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUSHORAMARI UKIRI MUTO CYANE




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...