Imishinga y’ikoranabuhanga, ubuhinzi, umuziki "y’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2021-AMAFOTO

Imyidagaduro - 17/03/2021 11:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Imishinga y’ikoranabuhanga, ubuhinzi, umuziki "y’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2021-AMAFOTO

Abakobwa 20 bahataniye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021 bamuritse imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abahanga mu by’ubukungu n’ibindi.

Ni mu gikorwa cyabaye ku mugoroba w’uyu Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, muri La Palisse Hotel Nyamata aho abakobwa bari gukorera umwiherero.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abakozi babiri ba Banki ya Kigali, Nicole Kamanzi na Patrick Ndahiro; Paulette Mpano Ushinzwe Itumanaho muri Inkomoko, impuguke akaba n’umusesenguzi mu by'ukungu Teddy Kaberuka na Gasore Serge washinze Foundation Gasore Serge.

Umukobwa ufite umushinga ubyara inyungu kandi urimo agashya azaterwa inkunga mu buryo bw’amafaranga n’ibitekerezo na Banki ya Kigali. Anafashwe kuwushyira mu bikorwa.

Azatangazwa ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, mu birori byo guhitamo Miss Rwanda 2021 bizabera muri Intare Conference Arena. Bizatambuka kuri Televiziyo KC2 no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda, aho bisaba kwishyura amadorali 3.

Imyinshi mu mishinga y’aba bakobwa ishingiye ku ikoranabuhanga, ubuhinzi buteye imbere, gushinga ibigo byigisha kubyina imbyino n’imiziki itandukanye, uburezi n’ibindi.

1.Akaliza Amanda (No.1) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga

Akaliza azibanda ku buzima bwo mu mutwe hashyirwaho urubuga rw'ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kubona ubuvuzi cyangwa ubujyanama ku giciro gito cyangwa se ku buntu. 

2.    Akaliza Hope (No.2) ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza mu Ishami rya ‘Procurement’.

Akaliza afite umushinga wo gukora imfashanyigisho izafasha abarimu, abita ku bana mu bigo by’incuke, bikazatanga inyungu zirimo gutanga akazi.

3.    Gaju Evelyne (No.5) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Management’ muri Kaminuza.

Gaju azibanda mu gukora ibikoresho by'isuku by'ifashishwa mu gihe umutegarugori yagiye imugongo (mu mihango) no gukora imisatsi y'abagore n'ababokwa hifashijwe amakoma y’insina n'ibindi bisigazwa by'urutoki.

4.    Ingabire Esther (No.6) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yize mu ishami rya ‘History, Economics & Geography’ mu mashuri yisumbuye.

Ingabire yamurite umushinga ujyanye no gushyiraho urubuga rw’ikoranabuhanga, abanyeshuri bashobora kwifashisha mu gihe bashaka kwiga amasomo bifashishije iyakure. Avuga ko uru rubuga ruzagira akamaro mu gihe abanyeshuri bari kumwe na mwarimu no mu gihe bigira kuri internet.

5.    Ingabire Grace (No.7) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 25 y’amavuko, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

Grace yagaragaje umushinga ujyanye no gushyiraho amashuri yigisha kubyina imbyino zitandukanye n’ikinamico mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’abanyeshuri.

Uyu mukobwa usanzwe ufite impamyabumenyi ya Kaminuza mu kubyina, asobanura ko uyu mushinga ufite akamaro kanini ku banyeshuri, kuko uzafasha mu gutuma umwana agira intekerezo zagutse akabasha no gusobanura ibimurimo.

6.    Isaro Rolita Benita (No.9) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 20 y’amavuko, yiga amasomo ya ‘Applied Economics’ muri Kaminuza.

Isaro yamuritse umushinga wo guhinga imbuto mu buryo bugezweho no kuzicuruza. Uyu mukobwa avuga ko uyu mushinga uje kugabanya ikibazo cy’ubucye bw’imbuto ku isoko ryo mu Rwanda. Ndetse ko azajya asagurira amasoko yo mu mahanga.

Anavuga ko uyu mushinga uzatanga akazi ku mubare munini w’urubyiruko rw’u Rwanda.

7.    Ishimwe Sonia (No. 10) ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Afite imyaka 18 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Mathematics, Physics & Geography.

Ishimwe yerekanye umushinga we ujyanye no gushyiraho Banki ngendanwa (Mobile Banking) yambukiranye imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye.

8.    Kabagema Laila (No.11) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Medicine’ muri Kaminuza.

Kabagema afite umushinga wo kurwanya imyuka ihumanya ikirere ariko ivuye mu ngo z’abantu hakoreshwa uburyo bwo guteka hifashijwe ibikoresho bitanga isuku kandi bitarekura ibyuka byangiza ikirere. 

9.    Karera Chryssie (No.12) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 23 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Environmental Planning’ muri Kaminuza.

Umushinga wa Karera ushingiye ku kuntu udupfukamunwa two kwirinda Covid-19 twamaze gukoreshwa twakongera kubyazwa umusaruro aho kujugunwa.

10.Kayirebwa Marie Paul (No.13) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Tourism & Hospitality.’

Kayirebwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kujya mu buhinzi. Asobanura ko azita cyane ku kongerera agaciro igihingwa cy’imyumbati. Kandi ko ibisigazwa by’imyumbati bizajya bitunganwa.

11.Kayitare Isheja Morella (No.14) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 19 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Mathematics, Physics & Computer.’

Kayitare yifuza kongera imbaraga mu bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu buryo bwo kongera ubumenyi, hakabaho urubuga rutunga inyigisho kandi rukaba ikiraro hagati y'inganda n’umuguzi.


12.Musana Teta Hense (No.18) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya ‘Biology, Chemistry & Mathematics.’

Musanasena afite umushinga wo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima hifashijwe nko gukora ibikopo bikoze mu buryo butari amashashi.

13.Musango Nathalie (No.19) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 22 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Management and Entrepreneurship’ muri Kaminuza.

Musango yagaragaje umushinga wo gufasha abagore bafite ubushobozi bucye n'abana bafite ubumuga cyane bo mu cyaro bashyirirwaho imishinga yabafasha mu gutera imbere harimo nko guhinga ibihwagari.

14.Teta Larissa (No.23) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Public Administration & Governance’ muri Kaminuza.

Teta afite umushinga wo guhinga ibitoki byo gucuruza hanze y’igihugu. Uyu mukobwa avuga ko mu igenzura yakoze, yabonye ko imeneke yo mu Rwand igurwa cyane mu Burayi.

15.Umutesi Lea (No.27) ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Travel & Tourism Management’ muri Kaminuza.

Umushinga wa Umutesi Lea uzibanda ku kongerera agaciro igihingwa cy’ibinyomoro haboneka ibyoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

16.Umutoni Witness (No.28) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Customs & Tax Operations’.

Umutoni witness afite umushinga ujyanye no kwimakaza ikoranabuhanga mu bana b’abakobwa bakiri bato. Ni umushinga uzajya uhuza ab’igitsinagore binnyoza mu ikoranabuhanga bakigisha abakiri bato bagahabwa amahirwe yo kubyiga ku buntu.

17.Umutoniwase Sandrine (No.29) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Art.’

Umutoniwase afite umushinga wo guteza imbere ubugeni n’impano zitandukanye nk’uruganda rubyara inyungu rugatanga n’akazi kuri benshi. Akavuga ko azajya ategura amarushanwa yo kugaragaza impano (Talent Shows and Competition) kugira ngo abantu binjire mu kigo azashinga.

18.Uwankusi Nkusi Linda (No.32) ahagarariye Intara y’Uburasirazuba. Afite imyaka 21 y’amavuko. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya ‘Literature, Economics and Geography.’

Uwankusi afie umushinga w’ubuhinzi uzita cyane ku guhinga urusenda azajya ajyemura no mu mahanga. Uyu mukobwa avuga ko asanzwe ufite ubumenyi kuri uyu mushinga, ari nayo mpamvu ashaka kuwagura mu gihe cyose yabona ikamba.

19.Uwase Kagame Sonia (No.34) ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Marketing’ muri Kaminuza.

Uwase Kagame afite umushinga ushingiye ku buhinzi bushamikiye ku ikoranabuhanga. Avuga ko azashyiraho ikigo kigaragaza icyo abahanzi bakeneye.

20.Uwase Phiona (No.35) ahagarariye Umujyi wa Kigali. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yiga mu ishami rya ‘Business Marketing’ muri Kaminuza.

Uwase azibanda kuri gahunda yo gutanga ubumenyingiro ku banyeshuri kugira ngo babashe kubona akazi ku isoko ry’umurimo.

Teddy Kaberuka Impuguke akaba n'Umusesenguzi mu bukungu wanabaye mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda

Ndahiro Patrick Umukozi Ushinzwe gutanga inguzanyo muri Banki ya Kigali

Paulette Mpano Umukozi ushinzwe Itumanaho muri Inkomoko

Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu Gasore Serge washinze ikigo 'Gasore Serge Foundation Community'

Nicole Kamanzi Umukozi ushinzwe gukurikirana ubucuruzi muri Banki ya Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...