Rocky ni umwe
mu basobanuzi bagezweho cyane mu bijyanye no gusobanura filime mu rurimi
rw’ikinyarwanda izo bita 'Agasobanuye' mu buryo buryoheye amatwi bunakunzwe cyane. Mu bakunda uburyo asobanuramo filime, ku isonga hari urubyiruko kubera imvugo ziba zitamenyerewe akoresha ndetse ugasanga hamwe na hamwe ziri gukoreshwa mu buzima bwa buri
munsi.
Bwana Marc Uwizeyima umuyobozi w’inzu itunganya umuziki iri mu ziri gutangizwa ariko zisa n'izifite umurindi ku buryo ukomeje byazabyara ikintu gikomeye, yavuze ko agiye kwinjiza umuhanzikzi muri label ye ‘Rocky Entertainment’ usanzwe wiga umuziki muri Canada. Mu gihe Rocky yaganiraga na InyaRwanda.com yabajijwe izina ry’uyu mukobwa n’injyana aririmba, gusa yavuze ko bikiri ubwiru azabitangaza mu minsi ya vuba cyane.
Rocky
Entertainment ubusanzwe ibarizwamo umuhanzi umwe ’Papa Cyangwe’ wabanje
kwamamara cyane kubera urwenya n’amashyengo avuga iyo ari kuganira n’itangazamakuru. Gusa nyuma yaje gusohora indirimbo zirakundwa cyane, twavugamo nka 'Kuntsutsu' yakoranye na Juno Kizigenza na 'Imbeba' yakoranye na Igor Mabano. Kuri ubu
uyu muhanzi ari kwitegura gusohora Album nk'uko byatangajwe na Rocky nyiri Label
uyu muhanzi abarizwamo.
Papa Cyangwe
Rocky Kirabiranya aherutse gutangiza uburyo bushya bwo gusobanura filimi buzwi nka 'DUBBING' bukoreshwa n'ingeri zose ku buryo filime izajya irushaho kuryohera buri umwe uyikurikiranye. Yatanze urugero nk'aho uzajya usanga umukecuru avuga muri iyo filime, uzajya usanga n’undi uvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda nawe yahasobanuye.
Rocky yagize ati "Ubu buryo bushya buje gukura abantu mu bukene kubera ko urebye filime 20 maze gusohora zose zakiriwe neza ndetse zatanze n’akazi ku bantu batandukanye ku buryo bari kwifuza ko n'izindi zajya zibageraho vuba". Ku bijyanye no ku bantu bavuga ko filime zihenze, Rocky yavuze ko bagabanyije ibiciro ku buryo bushoboka.