Amajwi bivugwa ko ari aya Bruce Melodie ni yo amaze icyumweru yihariye imyidagaduro, haba mu bafana b'uyu muhanzi ndetse no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ya hano mu Rwanda. Ni amajwi yagiye hanze mu minsi ine ishize aho Bruce Melodie yavugaga ko adakwiye kugereranywa n’abahanzi babiri b'abadiyasipora atavuze amazina ariko abumvise neza ikiganiro batahuye ko ari Meddy na The Ben yavugaga.
Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) ukunzwe gutazirwa na benshi izina rya Munyakazi ahanini hashingiwe ku gukora muziki ahozaho, muri ayo majwi yatanze ingero nyinshi zerekana ko akora cyane kurusha abo badiyasipora (Meddy na The Ben), hari n'aho yavuze ko ari abanebwe. Yagize ati "Bariya basore icya mbere cyo ni abanebwe babi, abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora".
Nyuma y'iyi nkundura y'aya majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bafite amazina akomeye muri muzika nyarwanda bagiye bagira ibyo bavuga. InyaRwanda yagerageje kuvugisha bamwe mu bakora injyana ya HIP HOP ndetse bakanyujijeho twakwita ko ari urungano rwa The Ben na Meddy bagira icyo batangaza.
Ku ruhande
rwa Ama G The Black mu kiganiro na InyaRwanda.com yagize icyo atangaza
ku majwi ya Bruce Melody amaze iminsi anyura mu majwi ya benshi. Yatanze
urugero agira ati "Meddy na The Ben, APR FC na Rayon, REAL MADRID na
BARCELONA,". Aha Ama G The Black ahageze yahise abaza umunyamakuru ati “Hari aho wari wumva bavuga ngo Cristiano na
Pogba?" Arongera ati "Ubwo wisubije".
Ama G yavuze ko nta muntu ushobora kugereranya Cristiano na Paul Pogba bitewe n'uko aba bakinnyi batari ku rwego rumwe. Ahubwo Cristiano akaba akunze kugereranywa na Messi bahora bahaganye. Aha yumvikanishaga ko Bruce Melodie atari akwiriye kwigereranya Meddy cyangwa The Ben kuko bamurenze. Abakurikira ruhago, barabizi ko Cristiano na Messi bafatwa nk'abami ba ruhago bitewe n'ibigwi bafite, ibi akaba ari na ko bimeze mu mboni za Ama G ku bijyanye na Meddy na The Ben.

Umuraperi AmaG The Black wamamaye mu ndirimbo zivuga ku buzima bwa rubanda rugufi
Umuraperi AmaG The Black yakoresheje amagambo asa n'akomeye avuga ko Bruce Melodie yisamye yasandaye kuko yacitswe. Yagize ati "Biriya bintu yavuze byaramucitse ". Yongeye agereranya umu producer ukunzwe cyane muri iyi minsi avuga ko n'ubwo ari gukora neza ariko hari abandi baproducer bamubanjirije bakoze neza barimo bari Lick Lick, Junior Multisystem, Dr Jack n'abandi. Umuproducer yavugaga hano ni umusore ukiri muto ukunzwe ku rwego ruhambaye ‘Element'.
Mu ndirimbo 'Bado' ya Bruce Melodie aheruka
gushyira hanze ashimira abantu benshi bamufashije mu iterambere rye rya Muzika, gusa Ama G The Black avuga kuri aya magambo, yagize ati "Nta gitangaza
kirimo kuba ataranshimiye ibyo yakoze bimeze nko kugaya The Ben na Meddy ko ari
abanebwe. Ubwo ibyo kuri njye ni ibintu byoroshye ". Mu gusoza Ama GThe Black yavuze ko atari itegeko kandi atazategeka gushimirwa. 
Umuraperi Fireman umwe mu bahoze mu itsinda rya Tuff Gangz
Uwimana Francis uzwi nka Fireman wagiranye ikiganiro na InyaRwanda.com yirinze kugira icyo avuga kuri THE BEN ariko avuga ko Bruce Melodie atagakwiriye kwigereranya na Meddy, atanga urugero ko ushobora gusanga indirimbo icumi muri Afurika harimo indirimbo ya Meddy ariko utasangamo indirimbo ya Melody.
Yakomeje avuga ko ashyigikiye cyane Bruce Melodie ku byo yavuze kuko ari umukozi ndetse arusha Meddy Hit hano mu Rwanda ariko ku rwego mpuzamahanga yahamije ko Meddy amurenze cyane. Ubwo aya majwi bikwekwa ko ari aya Bruce yajyaga hanze, yirinze kugira icyo ayavugaho kugeza n'uyu munsi ntacyo aratangaza.
Ku magambo
ya Bruce Melodie abahanzi benshi bagerageje kugaragaza amaramgamutima yabo. Dr Muyombo Thomas wamamaye Tom Close mu muziki, aherutse gutangaza ko ku giti cye Bruce Melodie aririmba neza ariko ko mu gihe nta bandi baba bamugereranya, uruganda
rutaba rumeze neza.
Umushoramali Badrama, nyiri Label 'The Mane'
Mu bandi bagize icyo babivugaho harimo Badrama umuyobozi wa Label ‘The mane’ wavuze ko ikibazo gihari gikomeye ari uko abahanzi badashyirwa mu byiciro uko bikwiriye. Spax wamenyekaniye muri Family Squad uri mu bababajwe n’ubu butumwa wasubije abwira Bruce Melody ko adakwiriye kwishongora kugeza n'aho yigereranya na Meddy na The Ben.
Benshi mu bahanzi ndetse n'abakurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje kugaruka ku mikorere y’uyu mugabo ndetse hashingiwe ku magambo ari gutangazwa na benshi avuga ko Bruce Melody ashobora kuba yarishimye aho atishyikira.
Gusa uwagaruka ku mikorere y’uruganda rw’umuziki haba ku Isi cyangwa muri Africa ubu buryo bwo kwitaka cyangwa kwigereranya n'ukuruta cyangwa uruta bikunze gukoreshwa hagamijwe gucuruza.
Ku ruhando mpuzamahanga benshi bahitamo kuvuga ibitajyanye ngo ibitangazamakuru bibavuge babone gucuruza. Ibi byo kwitaka ubukaka n’ubushongore ubundi byari bisanzwe bimenyerewe ku bakora Injyana ya HIP Hop aho bamwe biyita abami bayo abandi ugasanga biyise Imana y’iyi njyana, gusa no mu zindi njyana bitangiye gufata intera.
UMVA HANO AMAG AVUGA KU MAJWI YA BRUCE MELODIE
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BRUCE MELODIE UVUGA KO ADAKWIRIYE KUGERERANYWA NA MEDDY NA THE BEN
