Kigali

Yasimbujwe mu mukino hagati kugira ngo ajye gutabara urugo rwe rwari rwatewe n’abajura - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/03/2021 11:32
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris-Saint Germain, Angel Di Maria yategetswe gusohoka mu kibuga atarangije umukino ikipe ye yakinnye na Nantes muri shampiyona y’u Bufaransa, nyuma y'uko urugo rwe rutewe n’abajura.



Di Maria yasimbujwe igitaraganya mu mukino wakinwe kuri iki cyumweru warangiye Nantes itsinze PSG 2-1, nyuma y'uko urugo rwe rutewe n’abajura umukino urimbanyije.

Uyu mukinnyi ukina mu busatirizi anyuze ku mpande yasimbujwe mu gice cya kabiri cy’umukino nyuma y'uko umuyobozi wa Siporo muri PSG, Leonardo, amenyesheje umutoza Pochettino iby’iki cyago.

Ako kanya Pochettino yahise asimbuza Di Maria, ashyira mu kibuga Leandro Paredes, aherekeza uyu munya-Argentine mwene wabo mu rwambariro.

Ikinyamakuru l’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko nyuma, uyu mutoza yemeje ko Di Maria yahise yerekeza iwe mu rugo umukino utarangiye kugira ngo atabare urugo rwe rwari rwatewe n’abajura.

RMC yatangaje ko ubwo urugo rwa Di Maria rwaterwaga n’abajura, umuryango we wari uhari gusa nta bikomere cyangwa kugirirwa nabi byabayeho.

Gusa bimwe mu binyamakuru byo mu Bufaransa, byatangaje ko umugore wa Di Maria n’abana be babanje gushimutwa amasaha make nyuma baza kurekurwa.

Ibi bisa neza n’ibyabaye kuri mugenzi we bakinana muri PSG, Marquinhos, watewe n’abajura ubwo ababyeyi be bari mu rugo.

Si ubwa mbere Di Mari atewe n’abajura kuko ubwo yakinaga muri Manchester United, urugo rwe rwatewe n’abajura nyuma yuko umugore we ashyize amafoto y’inzu yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Di Maria yasimbujwe umukino utarangiye kugira ngo atabare urugo rwe


Pochettino yaherekeje Di Maria mu rwambariro mbere yo kwerekeza mu rugo

Byavuzwe ko umugore wa Di Maria n'abana be babanje gushimutwa

Ni ubwa kabiri Di Maria atewe n'abajura mu rugo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND