RFL
Kigali

Grammy Awards 2021: Burna Boy na Wizkid abahanzi b’Abanyafurika begukanye ibihembo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/03/2021 9:48
0


Burna Boy ukomoka muri Nigeria akaba akora umuziki wo mu njyana ya Afrobeat yatsindiye igihembo cya Album mpuzamahanga nziza y’umwaka mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2021. Mu ijambo rye yumvikanye yishimira iyo ntsinzi.



Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy yegukanye igihembo cya 'Best Global Music Album’ naho Wizkid yegukanye icy'amashusho meza y’indirimbo yakoranye na Beyonce ikaba yitwa 'Brown Skin Girl' (imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 30 kuri Youtube) iri kuri album ya Beyonce yitwa From Lion King. 

Muri ibi bihembo mpuzamahanga, umukobwa wa Beyonce witwa Blue Ivy yahawe igihembo kubera iyo ndirimbo yagaragayemo. Grammy Awards ni ibihembo bifatwa nka nimero ya mbere mu bitangwa mu ruganda rw'imyidagaduro ku rwego rw'Isi.


Burna Boy yegukanye ibihembo


Wizkid yegukanye indirimbo y'umwaka muri Grammy Awards

Uko bimeze uwakoze iyi ndirimbo 'Brown Skin Girl' na we yahembwe (Video director), uwayitunganyije (Video editor) n’uwayiririmbye ari we Wizkid na bo barahembwa. Ni ubwa kabiri Burna Boy yari ahatanye muri ibyo bihembo na album ye yitwa As Tall Album. Burna Boy afite imyaka 29 naho Wizkid akaba afite imyaka 30. Ubu nibo bafite ibendera ry’umuziki wa Afurika. Kuri ubu wavuga ko Wizkind na Burna boy ari bo bayoboye Afrika mu muziki nyuma yo kuba bitwaye neza cyane muri ibi bihembo.

Reba Burna Boy uko byari bimeze yishimira igihembo


REBA HANO INDIRIMBO YA WIZKID YAHAWE IGIHEMBO MURI GRAMMY AWARDS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND