Kigali

Umunyamakuru wa Radio 10 Horaho Axel yambitse impeta umukunzi we - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/03/2021 9:10
0


Nyuma y’iminsi itanu agaragaje uwanyuze umutima we bazarushinga, umunyamakuru Horaho Axel yateye indi ntambwe asaba Masera Nicole kuzamubera umugore, avuga ‘YEGO’ arabyemera, ahita amwambika impeta nk’ikimenyetso cy’uko batangiye urundi rugendo rushya mu buzima.



Kuri iki Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021, nibwo Horaho Axel, yambitse impeta umukunzi we Masera Nicole bitegura kurushinga mu minsi ya vuba. Iki gikorwa kikaba cyabereye Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel.

Ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, Horaho Axel yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we Masera Nicole bari bamaze umwaka n’igice bakundana.

Masera yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, ahita ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y'uko ibipimo bigaragaje ko ari muzima yasohotse mu kato yakirwa n’umukunzi we Axel wari wamushyiriye indabo.

Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Axel Horaho na Masera Nicole bamaze umwaka n’igice bakundana, bakaba banafite gahunda yo gukora ubukwe bakabana akaramata. Axel Horaho yamenyekanmye ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus yakoreye igihe kirekire na Radio 10 amazeho imyaka ibiri.


Axel yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore

Masera Nicole yavuze yego yemera kuba umugore wa Axel Horaho

Iki gikorwa cyabereye ku Kivu

Axel na Masera baritegura kubana nk'umugore n'umugabo mu minsi ya vuba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND