RFL
Kigali

Junior Giti yafunguye Label ahita anasinyisha abahanzi babiri aribo Chris Eazy na Ao Beats-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:15/03/2021 7:32
5


Junior Giti uzwi cyane mu gusobanura filime hano mu Rwanda yafunguye hanze Label yise 'Junior Giti Business Group' ahita anashyiramo abahanzi babiri bazwi nka Chris Eazy ndetse na Ao Beats banashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bari muri label bayita 'Yozefina'.



Chris Eazy usanzwe azwi cyane nk'umuntu utunganya amashusho akanaba umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop afatanyije na mugenzi we Ao Beats utunganya amajwi akanaririmba, kugeza ubu aba basore babiri bari kubarizwa muri Junior Giti Business Group itamaze amasaha menshi ifunguwe ku mugaragaro. Nyuma yo gusinya muri iyi label bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Yozefina' inagaragaramo Junior nyiri iyi Label.


Ao Beats ubu arabarizwa muri Junior Giti Business Group


Chris Eazy ubu arabarizwa muri Junior Giti Business Group


Junior Giti nyiri Label 'Junior Giti Business Group'

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Junior Giti utari kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi yadutangarije ko kugeza ubu Chris Eazy ndetse na Ao Beats ababereye umujyanama (Manager) mu buryo bwemewe aho azajya abafasha byose umuhanzi yakenera kugira ngo akore umuziki mwiza ndetse anabeho neza.

Yakomeje agira ati: N"jyewe natekereje kera gushaka ikintu nakorera abana bafite impano mbanza kubyigaho no kubitekerezaho kugeza uyu munsi mfashe umwanzuro wo gushyira hanze label yanjye izajya ifasha abana bafite impano kugira ngo zitere imbere ndetse kugeza ubu tuvugana nkaba namaze gushyiramo abahanzi babiri aribo Chris Eazy ndetse na Ao Beats".

"Bamaze igihe kitarenze isaha (yabivuze mu ijoro ryo ku Cyumweru) banashyize hanze indirimbo bakoreye muri Label. Ubu bagiye gukora umuziki utandukanye n'uwo bajyaga bakora kuko ngiye kujya mbakurikirana umunsi ku wundi ndetse mbahe na byose bakeneye kugira ngo nabo biteze imbere banatere imbere mu by'umuziki kuko arizo nzozi zabo".


Twashatse kumenya icyo umwe muri aba basore basinye muri iyi Label abivugaho maze ku murongo wa telefone tuvugisha Chris Eazy tumubaza itandukanduro abona kuri we ku muziki yakoraga akiri wenyine n'uwo agiye kujya akora abarizwa muri Label, adusubiza ati: "Kuri njyewe ni ibintu by'agaciro cyane kubona mbonye umuntu umfasha mu muziki cyane cyane ko ikintu kigora mu muziki ni ugukora ibintu byose ubyishakira". 

"Ubu rero navuga ko ari amahirwe kuri njye ndetse na Ao Beats ndetse nkanavuga ko iki ari cyo gihe kugira ngo tugaragaze impano zacu. Ikindi navuga ni uko bizanteza imbere yaba njyewe nka Chris Eazy ndetse na Team yanjye ya Eazy Films ikora amashusho ndeste na Producer wanjye Ao Beats ndizera ko ku bufatanye na Junior Giti Business Group tuzagera kure mu bikorwa byose". 

"Ikindi nasoza mbwira abanyarwanda ni uko kuba nkora amashusho ntacyo bizahungabanya ku muziki wanjye ahubwo icyo mbisabira ni uko bakwizerera mu mpano yanjye bakanampa igihe kitari kinini kugira ngo mbe mberetse ibyo nabasha gukora mu gihe naba mfite ubufasha nk'ubwa Label ndimo kano kanya".

Yasoje ashimira abafana be, ati "Ikindi abafana banjye ndabakunda cyane bambaye hafi kuva natangira kugeza ubu, nibo bagize uwo ndiwe. Rero ubu bitege ko ibyo babonaga bagiye kujya babibona byikubye inshuro nyinshi cyane kuko ibyo nakoraga nabikoraga nta bufasha bukomeye mfite nk'ubwo mfite uyu munsi".

Ifoto yamamaza indirimbo ya Chris Eazy na Ao Beats Basohoye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SHYA YA CHRIS EAZY NA AO BEATS YITWA YOZEFINA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mwenedata jackson3 years ago
    Hano hantu hagiye gushya mvuze gwiki!
  • niyonzima alex3 years ago
    Chris eazy ndamufana cyane kbs courager on him
  • ka boss kazungu3 years ago
    Giti Yubahwe daa ntamurimo usimbura gukunda umuziki
  • habyarimana fils3 years ago
    Ababasore noneho barabakizwa nikise ubu koko nubusanzwe ko bari abahanga
  • HABUMUGISHA1 year ago
    igitaga uracaz p





Inyarwanda BACKGROUND