RFL
Kigali

Tumenye ukuri ku muziki w’u Rwanda n'uko wagutse: Ibikubiye mu bigwi n'amateka ya The Ben

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/03/2021 17:07
3


Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba. Hari byinshi abahanzi b'abanyarwanda bamwigiraho.



Umuziki ni ubugeni bwo guhuza amajwi n’injyana. Buri muco hano ku isi ugira uburyo gakondo bwawo mu muziki. Umuziki ukiwumva uhita usobanukirwa abo bantu baririmba abo aribo kuko hari imiziki yagiye yamamara ku isi ku buryo uhita umenya inkomoko yayo. Urugero wumvise Lumba uhita wumva umuziki w’abazayirwa, ni injyana njyanamuntu, kuko ibyinitse, icengera ubwonko ikagera mu mutima. 

Mu Rwanda naho dufite umuziki wacu twihariye w’injyana gakondo ariko ni umuziki duhuriyeho n’abandi bitewe n’uburyo ukoretse. Zimwe mu njyana zikoreshwa mu Rwanda twavugamo; Reggae, Hiphop, R&B, Pop, Afrobeat  na Zouk. Muri gakondo harimo Ikinimba, Coga Style, Ikinyemera, Umushayayo, Igishakamba n’izindi.

Umuziki duhuriyeho n’abandi, umaze igihe kitari kinini, ufashe imitima y'abatari bacye. Dufite abahanzi bagiye bakora, bakakuranwa bitewe n'aho umwe agereje, hari n'abaje bagumamo umusanzu wabo uba nta macyemwa, batuma umuziki ukomera.

Aba bahanzi bagumye mu muziki bagaragaza ko wakorwa kinyamwuga ugatunga uwukora, ukagira uruhare mu isanamitima no mu bikorwa bya buri munsi bya muntu. Muri abo harimo umugabo w’intarumikwa MUGISHA Benjamin (The Ben) nk'uko izina rye ribivuga akaba yarabaye umugisha ku batari bacye.


MUGISHA Benjamin/The Ben/Tiger B

Kuri ubu abakurikira umuziki umunsi ku wundi bamaze kumenyera izina Tiger B ariko benshi bamuzi nka The Ben. The Ben ni umugabo wamenywe n’abatari bacye hanze no mu gihugu cy’u Rwanda, avugwa kenshi n’abana, abasore n’inkumi, abasaza n’abakecuru, yubatse imiryango itari micye kubera impano idasanzwe afite.

Abamufatiraho urugero si bacye, cyane mu rubyiruko rwa none. Ibyo yakoze ku myaka ye byakozwe na bacye mu isi nzima dutuye. Uyu mugabo ukomeje kubica bigacika mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, yavutse ku itariki ya 09/01/1988.

Yavukiye mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda mu murwa mukuru Kampala, ni mwene Mbonimpa Jean na Mbabazi Esther. Nk'uko izina rya se riri, ni byo koko tubona Imana iduha nawe (se) ntiyari azi ko umwana we (The Ben) azandika amateka nk'ayo akomeje kwandika. 

The Ben yatangiriye umuziki mu gicucu cy’umuhanzi w’icyamamare, umunyabigwi muri muzika, umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo akaba n’umuganga Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close.

Tom Close ufatwa nka Malayika watumwe kuri The Ben 

Tom Close twamufata nka Malayika watumwe kuri The Ben ahagana mu 2007 akamuyobora mu cyo ashoboye ari yo muzika. Ibi akaba yarabikoraga yihisha ababyeyi be. Namwe nk'uko mubizi, ntibiba byoroshye kwemera icyo ukunda ukacyemeza ababyeyi.

Tom Close akaba anaherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’umunyabigwi mu bihembo bya The Choice Awards, cy’umuhanzi w’ibigwi w’umwaka wa 2020. The Ben yinjiranye amavuta ubwo yinjiraga mu muziki mu mwaka wa 2008, aza afata ubutarekura uruvugiro (microphone) mu njyana ashoboye ya R&B na Pop.

Mu muryango w’iwabo akaba atariwe ukora umuziki wenyine mu bana batandatu bavukana kuko na murumuna we Green P ari umwe mu bazamuye injyana Hiphop n’ubu agikora. Mu mwaka wa 2008, mu gihe benshi binjira bagahabwa igihembo cy’umuhanzi ukizamuka mwiza, The Ben we siko byagenze yaje akubita abangura.

Byagaragaje ko yazamutse mbere yo gutangira nk'uko ubwo yahabwaga igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu njyana ya R&B mu bihembo bya Salax Award, yakomeje kwegukana iki gihembo kugera ubwo mu mwaka wa 2010 yahagarariye u Rwanda mu gitaramo gikomeye mu byabayeho mu mateka y’umuziki w’Afurika.

Cyari igitaramo cyabaye kigahuza abahanzi bakomeye bo muri Africa ku isi baje gususurutsa abari bitabiriye igikombe cy’isi cyari kibereye bwa mbere muri Afurika. Inyota y’iterambere yakomeje kumwogoga yemera kujya gukama inka nk'uko itsinda ry’abasore bamamaye muri 'Bigomba Guhinduka' babivuze.

Byabaye mu mwaka wa 2010 ubwo umuziki wari utangiye kuryoha kubera impirimbanyi zawurwaniye ku ruhembe rw’iburyo hari The Ben ku rw’ibumoso hari Meddy ku isonga hari abahanzi bose dukunda. Maze inararibonye mu gutegura ibitaramo zitegurira igitaramo abanyarwanda baba hanze by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari igitaramo cyari cytswe 'Urugwiro'.


Impanga mu muziki The Ben na Meddy

Ubwo igitaramo cyari gihumuje, impanga mu muziki w'u Rwanda, Meddy na The Ben baje kubura kuko bari bamaze gushaka uko baguma muri Amerika ntibahite bagaruka mu Rwanda. Byari ibihe bidasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, kuko aba basore bahamagawe basobanurira abakunzi babo binyuze mu bitangazamakuru by’amajwi n’ibyandika dore ko iby’amashusho byari mbarwa.

Hibazwaga byinshi niba bazafatwa bagafungwa, uko babayeho, niba bararetse umuziki n'ibindi. Ntibyari byoroshye. Koko The Ben umwana wo mashyo, yagombaga gukama inka, Meddy umwana ryarashe arora agakama inka ariko intsinzi igataha i Rwanda. Intambwe yasaga no kuyoba ikayobora benshi ku ntsinzi n’ibyari igitutsi bikabera umugisha benshi.

Niko byagenze aba bagabo n'ubwo batigeze bareka umuziki ariko baguye ikibuga cy’imyidagaduro. Indirimbo zari zarahogoje benshi n’isoko ry’umuziki bararifashe dore ko icyo gihe Youtube uwayivugaga yabaga amayobera matagatifu. Kuri Radio na Televiziyo havagaho The Ben hajyaho Meddy, ibiganiro by’imyidagaduro ari bo bavugwa ku kigero cyo hejuru.

Aba bakimara kugenda ako kanya impano zari zihishe zahise zijya ahagaragara, radiyo zerecyeza 'microphone' ku bo zibasha kubona hafi, umwanya bari barafashe mu myidagaduro yo mu Rwanda urwanirwa na benshi. Ntibyatinze Lick Lick wari inkingi ya mwamba yafashe rutemikirere asanga aba basore be muri Amerika.

Lick Lick mu batunganya umuziki yari uwa mbere n’igihangano cyasohokaga kitavuye iwe cyafatwaga nk’igiciriritse. Ibi byahise biha inzu zari ziri hafi umwanya n’abatunganya umuziki bariyongera biyerekana byo kwiyamamariza umwanya w’uyu mugabo. Hashize igihe gito K8 Kavuyo wari mu b'imbere mu njyana y’umujinya, y’ubutumwa 'Hiphop' nawe ajya muri Amerika.

Ibi byahaye umwanya abaraperi batari bacye abaje baririmba nkawe n’abakundana mu byamamare barimurika karahava. Icyo gihe K8 Kavuyo yakundanaga na Miss Rwanda 2009 Bahati Grace ubu bafitanye umwana, ariko ntibagikundana kuko buri umwe ubu afite undi mukunzi. N’abandi bagiye batinyuka kujya hirya no hino mu mahanga guhaha ubumenyi no gukomeza kwagura umuziki.

Impanga mu muziki The Ben (Tiger B) na Meddy (Lion King) bakaba baramenyanye cyera mu itsinda ryitwaga 'Justified' mu kinyarwanda ugenecyereje n’itsinda ry’abarenganuwe. Aba barenganuwe baje kuvamo ibyamamare bikomeye birimo aba bombi wongeyeho n’abatunganya umuziki bazwi Lick Lick na Nicholas.

Lick Lick amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise yihuza n’utunganya amashusho Cedru bakora Label yanditse amateka yitwa Press One yakorewemo ibihangano bidasanzwe by’abahanzi b'abahanga The Ben, Meddy, K8 Kavuyo na Princess Priscillah.


Bamwe mu bari bagize Press One

Princess Priscillah akaba yanakoranye indirimbo y’amateka na The Ben, akaba ari indirimbo bagaragara bakina umukino w’urukundo yitwa 'Ntacyadutanya'. Mu 2012 The Ben yakoze indirimbo yitwa 'I’m in Love' iri no mu zamuhesheje amahirwe yo kujya kuririmba ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w'Abibumbye muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abagize akanama kagenaga uko ibihembo bya Salax Awards bitangwa, babonye ko abahanzi baba hanze binjijwe mu bihembo bisanzwe babyegukana byose, babashyiriyeho agace k’umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki wabo ibwotamasimbi bagishyikiriza The Ben Tiger B. Yakomeje gukorera umuziki we imahanga anakorana n’umuraperi w’umunyamerika Mike E Ellison.

Kugeza ubu hano mu Rwanda The Ben amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batari bacye barimo, Tom Close, Bulldogg, Meddy, K8 Kavuyo, Ben Kayiranga, Liza Kamikazi, Princess Priscillah, Riderman, Knowless Butera, Adrien Misigaro, Kamichi, Bushali, Kid Gaju, Muchoma, Igor Mabano n'abandi. 

Hanze y’u Rwanda naho si Mike E Ellison bakoranye wenyine kuko yanakoranye na Sheebah Karungi indirimbo yitwa 'Binkolela', Rema Namakula bakoranye 'This is Love' iri muzigezweho, ndetse yakoranye na Otike Brown indirimbo yitwa 'Can't get enough'.

Mu rukundo, The Ben mu mwaka wa 2015 yakundanye na Midi umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanavugwa ko babyaranye ariko aba bombi bakomeje kugenda babihakana kugeza batandukanye mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka wa 2017 nyuma y’imyaka igera kuri irindwi u Rwanda rwabayemo igisa nk’igitangaza yaba kuri The Ben no ku bakunzi b’umuziki nyarwanda. Ni nyuma y’igihe kitari gito yari amaze ategerejwe bidasanzwe n’abo mu muryango we, inshuti, abakunzi b’umuziki n’itangazamakuru.

Kuwa 24 Ukuboza mu mwaka wa 2016 ku isaha ya 11:30 z’amanywa ni bwo The Ben yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe. Bwari ubunani budasanzwe mu mateka y’imyidagaduro hano mu Rwanda by’umwihariko mu muziki byagera kuri Nyirakuru we bikaba agahebuzo. The Ben akaba yari aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo 'East Africa Party' kinyura benshi nyamara cyari kimaze imyaka itari micye gitumirwamo abahanzi b’abanyamahanga nk'abahanzi b'imena. Ni igitaramo cyabaye tariki 01/01/2017.

Ni igitaramo cyaje gikenewe, The Ben akaba yaratanze ibyo yari afite byose 


Tom Close yabanje kumuvuga ibigwi avuga ko mu mateka y’umuziki The Ben ari igihangange n’ijwi rye ryihariye, yongeraho ko afite amatsiko y’amateka adasanzwe agiye kwandikwa. The Ben kwahangana byaramunaniye araturika ararira n’ikiniga cyinshi ashima abakunzi b’umuziki bamwubakiye ubuzima. Ibo yakoze bikaba bikorwa na bacye mu kwibuka aho bavuye, kumenya gushima upfukamye byo bikaba byararenze imbibi dore ko no mu rurusengero hapfukama mbarwa.

Bruce Melodie, Yvan Buravan, Charly na Nina nabo bari mu basusurukije abantu muri icyo gitaramo cy'amateka. Byari ibyishimo bikomeye ubwo Bulldogg na Green P bageraga ku rubyiniro. Umuraperi utajya aripfana avuga yeruye ko biba bigoye kugera ku rubyiniro nk'urwo ari ho, yongeraho ko byabaye. Yashimangiye ko The Ben ari Umwami w’abami mu muziki. 

The Ben bitunguranye akaba mu kwezi kwa munani yararirimbye akoresheje uburyo budasanzwe mu gitaramo cy’intsinzi. Icyo gihe umukobwa umwe byaramurenze abona birasaba kujya guhumuriza uyu muhanzi mu gihe cy’iminota icumi. Muri uwo mwaka wa 2017, The Ben n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo bakoze ibidasanzwe mu gitaramo cyitwa 'Kwita Izina Gala Dinner' cyabereye muri Kigali Conventiona Center kuwa 26/08/2017.

The Ben akurikirwa n’abarenga miliyoni uteranije imbuga nkoranyambaga akoresha zose zirimo Facebook, Instagram, Twitter na Youtube.

Mu mwaka wa 2019 yongeye gutumirwa gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party cyinjizaga abantu mu mwaka wa 2020.


Uwicyeza Pamella wahogoje The Ben

Kuva ataramiye abanyarwanda mu 2020, yagumye mu Rwanda anagwa mu nyanja y’urukundo n’umukobwa wamenyekanye mu mwaka wa 2019 mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda. Uyu mukobwa witwa Uwicyeza Pamella ni umukobwa mwiza wibanda ku bintu bya kinyafurika mu myambarire. Barutanwa imyaka igera kuri cumi n’ibiri, ibyo ariko bikaba ari byiza kuri uyu mwari kuko mu rukundo umuto arateta.

The Ben afite umwihariko wo kubona kompanyi n’ibigo binyuranye kandi bikomeye bimuha akazi ko kwamamaza twavugamo; Luc Belaire uruganda rwenga inzoga zihenze. Uru ruganda rukaba rwamamarizwa n’igihangange muri muzika nka Diamond Platnumz, Rick Ross na Dj Khaled. Mu Rwanda naho TECNO rumwe mu ruganda rwafashe isoko ry’u Rwanda mu bucuruzi bwa Telephone. Ni byinshi twavuga kuri uyu mugabo ariko icy’umwihariko ni ugukurikira inzozi no kutita ku magambo y'abisi, akaba ari byo ahanini byatumye izina rye ryamamara kugeza n'uyu minsi.

REBA HANO 'THIS IS LOVE' BY THE BEN FT REMA NAMAKULA












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagina john3 years ago
    gusa ubu ntabwo akigendanye nigihe: gusohora indirimbo bkmusaba featuring gusa. ashobora kuba batazi nokwiyandikira ndirimbo (lack of creativity)::akunda gushishura (ex. vazi yayibye undi mucuranzi witwa SENSEI...) nareke abana bato bakomeze akazi
  • alphonsemunyandinda275@gmail.com3 years ago
    Ariko iyinkuru uyu munyamakuru yanditse, ntaho ihuriye na title yayihaye ahubwo wagirango yarintumwa ya the ben, ese mbaze, The been niwe wazamuye umuziki wurwanda gs ?
  • X3 years ago
    njye ariko ndumva aribyo iyo ataza kugenda we na Meddy ntaho abandi bari kuzamenera





Inyarwanda BACKGROUND