RFL
Kigali

Joël Karekezi agiye gukora filime kuri Captain Diagne warokoye abarenga 600 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2021 16:08
0


Producer wa filime Mpuzamahanga w’Umunyarwanda Joël Karekezi yatangaje ko yatangiye kurambika ibiganza ku mushinga mushya wa filime ivuga byihariye ku buzima bw’umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne warokoye benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko akaza kwicwa.



Joël Karekezi ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka kazemeza filime 51 zizerekanwa mu iserukiramuco rya filime zakozwe hifashishijwe telefoni (Mobile Film Festival Africa) riri kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika.

Kugeza tariki 17 Werurwe 2021, Karekezi na bagenzi be bazaba bagihitamo filime 53 zatanzwe n’urubyiruko 23 rwo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Karekezi avuga ko yanyuzwe no gushyirwa muri iri serukiramuco. Ni mu gihe biteganyijwe ko igihembo gikuru muri iri serukiramuco ari ibihumbi 10 by’amayero.

Filime zatanzwe muri iri serukiramuco zifite hagati y’umunota umwe. Ndetse byitezwe ko abateguye iri serukiramuco bazashyigikira bikomeye abantu bose batanze filime muri iri serukiramuco.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Joel Karekezi yabwiwe ko ari umwe mu bashyize ku isoko filime zikomeye abazwa niba hari iyo yigeze akora akoresheje telefoni. Ahabwa ingero z’abarimo nka Jafar Panahi, Michel Gondry, Stven Soderbergh n’abandi bashoboye gutunganya filime bakoresheje telefoni zigezweho (Smartphone).

Mu gusubiza, Karekezi yavuze ko atarigera akoresha telefoni mu gufata amashusho ya filime ye, ko iya mbere yakoze yayikoresheje camera, kandi ko yari afite amafaranga macye.

Avuga ko umuntu ashobora gukoresha telefoni afata amashusho ya filime ye igakundwa bitewe n’inkuru iyigize. Ndetse ko bishobora gufasha nyirayo kubona amafaranga yakwifashisha mu y’indi mishinga yaba ashaka gutegura.

Avuga ko afite icyizere cy’uko iri serukiramuco rizatuma hari benshi bashyira imbaraga mu gukora filime kugira ngo bavuge inkuru zabo.

Karekezi yatangaje ko agiye gukora filime ku butwari bwaranze Cpt Mbaye Diagne muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Joël Karekezi yabwiye RFI ko ari hafi kurangiza filime ye nshya ivuga kuri Captain Mbaye Diagne warokoye benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ndi hafi kurangiza kwandika filime yanjye ikurikiraho. Ni impamo, ishingiye ku buzima bw’umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne wari mu Rwanda mu 1994 muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk’indorerezi y’amasezerano ya Arusha. Icyo gihe yari umusirikare. Muri icyo gihe, Ingabo za UN zavuye mu Rwanda mu gihe hari ubwicanyi mu gihugu hose.”

Akomeza ati “Ariko we n'ubwo yari umusirikare wa Senegal mu butumwa bwa UN, yahisemo kuhaguma atabara ubuzima bwa benshi. Yakijije abantu barenga 600, nta mbunda ahubwo akoresheje ubumuntu. Yatanze ubuzima bwe, yicirwa mu Rwanda. Iyo niyo nkuru. Nzayivugaho vuba aha.”

Cpt Mbaye yavukiye mu Mujyi wa Senegal muri Dakar mu 1958. Yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hoteli Des Mille Collines.

Tariki 31 Gicurasi 1994, ni bwo Captain Diagne yiciwe kuri Bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’Igisikari cy’uwari Perezida, Habyarimana. Icyo gihe Captain Diagne yari avuye gutabara.

Captain Diagne yatabarutse ku myaka 36 y’amavuko. Mu 2010, Perezida Kagame yashyikirije umuryango we umudari w’Ubutwari (Umurinzi).

Mu 2014, nyuma y’imyaka 20 Cpt Mbaye apfuye akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Mu 2016, umugore we yambitswe uwo mudali n’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki- Moon.

Karekezi ni umwe mu banditsi ba filime unaziyobora akaba n’umushoramari [Producer] muri sinema. Amaze gukora filime zirimo Imbabazi [The Pardon], Mercy of The Jungle yabiciye bigacika n’izindi.

Afite igihembo cyo rwego ruhanitse yahawe mu iserukiramuco Fespaco ryabereye i Ouagadougou cya l’Étalon de Yennenga.

Captain Mbaye yarokoye Abatutis babarirwa muri 600 kugeza ubwo muri Gicurasi 1994 yishwe

Karekezi afite ibihembo bikomeye yagiye yegukanye abicyesha filime ze birimo nka 'The Silver Mask of Tutankamun'

Mu 2019, Karekezi yashyikirijwe igihembo gikuru mu iserukiramuco ryabereye i Ouagadougou na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Burkina Faso







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND