RFL
Kigali

Miss World yitabirwa n'u Rwanda izabera muri Puerto Rico

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:10/03/2021 19:29
1


Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu habaye ikiganiro n'abanyamakuru cyari kigamije gutangaza igihugu kizakira irushanwa rya Miss World, rimwe mu marushanwa ane y'ubwiza akomeye kandi akurikirwa cyane ku isi.



Ikirwa cyo muri America y'Amajyaruguru mu bice bya Caribbean (soma: Karibiyani) ni cyo kizakira iryo rushanwa rizatangira ku wa 21 Ugushyingo 2021 kugeza ku wa 16 Ukuboza 2021.

Ikiganiro n'abanyamakuru n'ubundi cyabereye i San Juan mu Mujyi Mukuru wa Puerto Rica cyitabirwa n'abayobozi batandukanye muri icyo gihugu mu bya Politiki n'Ubukerarugendo.

Ariko kandi umushyitsi w'imena yari Stephanie Del Villa, Nyampinga w'Isi wa 2016 akaba n'umunya- Puerto Rico. Undi wari muri icyo kiganiro ni Umuyobozi w'ikirenga wa Miss World, Julio Morley gusa we yari ari iwabo mu Bwongereza akaba yari muri icyo kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Afashe ijambo, Miss Stephanie yasubiye ku rugendo rwe rwamuganishije ku kuba yaregukanye ikamba rya Miss World 2016. Agaruka ku bihe bikomeye igihugu cye cyanyuzemo harimo umuyaga wa 'Hurricane' wibasiye igihugu cye muri 2017.

Anavuga ukuntu Miss World Organisation yamubaye hafi binyuze mu cyitwa 'Beauty With Purpose' (ubwiza bufite intego) maze akabasha gukusanya inkunga irenga million 40 z'amadorali y'Amerika yakoreshejwe mu kugoboka abasizwe iheruheru n'ibyo biza.

Ati "Ubukungu bwacu busa nk'ubugiye kongera gusubira ku murongo Covid-19 iba iraje. Twe ibihe bikomeye ntinkaho tubibayemo imyaka ine"

Yakomeje avuga ko Puerto Rico nk'igihugu cyubakiye ku bukerarugendo ubu icyizere cy'ubuzima kikaba cyazamutse. Ati" Ni yo mpamvu twongeye guha ikaze ku bantu bavuye imihanda yose y'isi binyuze mu mahirwe tugiriwe yo kwakira irushanwa rya Miss World."

Umuyobozi w'ikirenga wa Miss World, Julio Morley ntiyagiye kure y'ibyari bimaze gutangazwa n'uyu mukobwa. Avuga ati "Nishimiye gutangaza inkuru nziza ko Miss World igarutse. Mpaye ikaze abazayitabira bose hirya no hino ku isi mu gihugu cy'icyizere cya Puerto Rico".

U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Miss World inshuro enye guhera 2016 kugeza 2020 aho rwahagaririwe na Miss Mutesi Jolly muri 2016, Miss Iradukunda Elsa 2017, Miss Iradukunda Liliane 2018, Miss Nimwiza Meghan 2019. Ntawigeze abasha kugera no muri 20 ba mbere habazwe ibice byose by'irushanwa.

N'ubwo ari uko bimeze ariko, ba Nyampinga bahagarira u Rwanda muri irushanwa bitwara neza mu duce tumwe na tumwe tw'irushanwa nko mu gace ko kumurika umuco w'igihugu no mu gace ku bwiza bufite intego.

Inzira yo gushakisha uzahagarira u Rwanda mu Miss World 2021 irakomeje, aho abakobwa 20 bose bageze mu cyiciro cya nyuma bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera i Nyamata.

Miss Nishimwe Naomi wari guhagararira u Rwanda ku nshuro yarwo ya 5 ntiyasekewe n'amahirwe kuko hahise haduka Covid-19 ingendo zirafungwa, amakoraniro arahagarara, irushanwa rirasubikwa.

Stephanie del Valle wabaye Miss World 2016, Puerto Rico akomokamo niyo izakira Miss World 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Paul3 years ago
    I am together with miss world





Inyarwanda BACKGROUND