RFL
Kigali

Ese twitege indi remontada kuri FC Barcelona nyuma y’imyaka 4?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2021 16:09
0


Abakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi bategerezanyije amatsiko ibirori bya ruhago bibera ku kibuga cya Parc des Princes mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, aho bibaza niba FC Barcelona yongera gukora ibitangaza ikishyura ibitego 4 yatsindiwe i Camp Nou igasezerera PSG muri 1/8 cya UEFA Champions League.



Nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 mu mukino ubanza wabereye muri Espagne, Paris-Saint Germain irahabwa amahirwe yo gusezerera Barcelona muri 1/8, gusa hari benshi bafite ikikango cy'uko remontada ya 2017 yabereye i Camp Nou ishobora kongera kubera i Parc des Princes uyu munsi.

Muri Werurwe 2017, FC Barcelone yasezereye PSG muri 1/8 cya UEFA Champions League iyitsinze ibitego 6-1, nyamara umukino ubanza PSG yari yatsindiye mu rugo ibitego 4-0.

Yabaye intsinzi y’amateka kuri Barcelona ndetse no muri Champions League, ihabwa izina ryo mu rurimi rwa Espagne ‘remontada’, risobanura gutsinda uturutse inyuma.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 saa Yine z'ijoro, aya makipe yombi arongera guhurira mu mukino wo kwishyura wa 1/8, na none PSG yaratsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza, ibitsindiye ku kibuga cya Barcelona. Muri uyu mukino Barcelona isabwa gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo ikomeze muri ¼.

Ronald Koeman utoza Barcelona arabizi ko bafite akazi katoroshye i Parc des Princes, ni nayo mpamvu yasabye abantu kutaza kwitiranya uyu mukino n’uwo baheruka gusezereramo Sevilla muri Copa del Rey bayishyuye ibitego bibiri yari yabatsinze mu mukino ubanza, bashyiraho n’icy’intsinzi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Koeman yagize ati: “Nizeye ko uzaba utandukanye n’umukino ubanza, kandi uzashingira ku buryo tuzawutangira, imbaraga tuzatangirana tugerageza kugora abo tuzaba duhanganye.

“Bari bari hejuru cyane ku mukino ubanza, natwe tugomba kuba turi hejuru mu wo kwishyura. Turi ikipe irema uburyo bwinshi bwo gutsinda, nitubikora gutyo, nta kidashoboka.

“Ntekereza ko twagize ibihe byiza mu mukino ubanza, hanyuma intsinzi twabonye kuri Sevilla muri Copa del Rey yatwongereye icyizere, nubwo tutagereranya umukino wa Sevilla n’uwa PSG.

“PSG ni ikipe ikomeye kandi ihabwa amahirwe yo kwegukana Champions League. Turasabwa gukina neza kugira ngo tubashe kwishyura. Barcelona izahora igihe cyose ishaka gutsinda buri mukino, nizeye ko tuzabagora ku buryo bugaragara”.

Abakinnyi kandi ba Barcelona bafite morale nyuma yo guhura na perezida mushya w’iyi kipe, Joan Laporta wabasabye gukora ibishoboka byose, bagatanga ibyo bafite kuri uyu mukino.

Gusa magingo aya biragaragara ko hari byinshi byahindutse ku makipe yombi, binagoranye kuza kongera kubona Remontada. PSG yatsinze imikino ibiri muri itatu iheruka kuyihuza na FC Barcelone muri Champions League.

PSG iraza kuba idafite abakinnyi batandukanye barimo Neymar ufite imvune, Juan Bernat wavunitse ndetse na Moise Kean urwaye Coronavirus. Mu gihe Barcelona iza kuba idafite Philippe Coutinho wvunitse ndetse na ba myugariro Gerard Piqué na Ronald Araujo nabo bafite imvune.

I Parc des Princes hashobora kwandikirwa amateka mashya kuri PSG

Umutoza wa FC Barcelona, Ronald Koeman afite icyizere cyo gusezerera PSG

Mu mukino ubanza Barcelona yatsindiwe mu rugo ibitego 4-1





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND