RFL
Kigali

Huye: Inkende yagaragaye inagana ku gisenge bikavugwa ko yiyahuye yimanitse yatumye benshi bacika ururondogoro-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/03/2021 16:03
0


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwije inkuru ivuga ko imwe mu nkende ziba mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda (UR-Huye) yiyahuye nyuma yo kwimanika hejuru y’imwe mu nyubako z'iyi kaminuza.



Abantu benshi babonye inkende inagana ku mugozi yapfuye, bamwe bakavuga ko bidashoboka kuba inkende yafata umugozi ikurira inzu ubundi ikiyahura. Iyi nkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Angeli Mutabaruka wa Tv1, yanditse kuri Twitter ati "Ese iyi nkende yagaragaye mu mugozi mu ijosi inagana ku gisenge cya stade ya UR-Huye, yaba yiyahuye cyangwa yishwe iramanikwa? Ni amahano pe!"

Hifashishijwe urukuta rwa Twitter, uwitwa Rwamuco Nsengiyumva Jean de Dieu niwe watanze amakuru bwa mbere avuga ko inkende yaba yiyahuye. Rwamucyo yagize ati: “Amakuru mpawe n’umuntu muri Kaminuza y’u Rwanda(UR) Inkende imanitse hejuru yapfuye , ubu aho iri ntawahagera kuko izindi zamwirenza kuko irarinzwe cyane’.



Ubutumwa bwa Rwamucyo

Umwe mu babonye ubutumwa bwa Rwamuco, witwa Annociate Byukusenge yagize ati: "Inkende ngo yiyahuye? Ndumva yaba ari umuntu wayimanitse kuko ntiyatekereza gutyo, abafite mu nshingano kurengera urusobe rw’ibinyabuzima badufashe kumenya niba koko inkende ishobora kwiyahura".

Umunyamakuru Aissa Cyiza yungamo ati: ”Ni ukuri nanjye niko mbibona ndumva bayimanitse kuko n'ubwo yagira depression (agahinda gakabije) yakwigunga cyangwa ikitandukanya n’izindi ariko ntiyakwimanika ni ukuri”.

Uwitwa Fabrice Mukunzi ati: “Yooo mbega ibyago nonese yahise ishiramo umwuka cyagwa iracyahumeka”. Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko iyi nkende itiyahuye ahubwo ngo yari isanzwe igendana umugozi mu ijosi bitazwi aho yawukuye bityo yurira inzu umugozi ufata ku musumari isimbutse irafatwa ihita inagana irapfa.


Ubutumwa bamwe mu batanze ku nkende byavugwaga ko yiyahuye



Iyi nkende yavugishije benshi nyuma y'uko hari hatangajwe ko 'yiyahuye'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND