RFL
Kigali

Igihangange Pele kigiye kwitirirwa stade y’amateka muri Brazil

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2021 18:13
0


Umunyabigwi, benshi bafata nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mupira w’amaguru, Edson Arantes do Nascimento, uzwi nka Pele, agiye kwitirirwa stade ya Maracana ifite amateka akomeye muri Brazil, nyuma y'uko Abadepite bo muri Leta ya RIO de Janeiro babyemeje.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukwakira 2021, ni bwo Abadepite bo muri Leta ya RIO de Janeiro batoye banemeza ko stade ya Maracana ifite amateka akomeye muri Brazil ihindurirwa izina, ikitirirwa umunyabigwi Pele.

Stade ya Maracana yakira abantu 78,838, igiye guhindurirwa izina yitwe 'Edson Arantes do Nascimento -- Rei Pele stadium'. Biravugwa ko Pele w’imyaka 80 y’amavuko yatsindiye ibitego 1,000 kuri iyi stade, kuva mu 1969 kuzamura, mu makipe arimo Santos yakiniye igihe kirekire.

Abateguye uyu mushinga, batangaje ko kwitirira Pele iyi Stade ari ukumuha agaciro no kuzirikana ibikorwa ntagereranwa yakoreye abanya-Brazil mu gihe yamaze akina umupira w’amaguru.

Iyi Stade yakiriye ibikombe by’Isi bibiri birimo icyo mu mwaka wa 1950 na 2014, ndetse yanakiriye ifungurwa ry’imikino Olympic mu 2016, igiye kwitwa Rei Pele stadium.

Abayobozi batangaje ko ibikorwa bikomeye bya siporo bizajya bibera kuri iyi Stade bizajya bikoresha izina rya Maracana Stadium. Pele yafashije Brazil kwegukana ibikombe bitatu by’Isi harimo icyo mu 1958, 1962 ndetse na 1970.

Pele agiye kwitirirwa Stade ya Maracana ifite amateka akomeye muri Brazil

Stade ya Maracana igiye guhindurirwa izina yitwe Rei Pele Stadium

Pele yegukanye ibikombe bitatu by'Isi ari kumwe na Brazil





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND