RFL
Kigali

Umunyamakuru wa Radio 10 Horaho Axel agiye gukora ubukwe n’umukobwa utuye muri Amerika - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2021 10:51
0


Umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, Horaho Axel, yamaze kugaragaza umukobwa bagiye kubana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaranye umwaka n’igice bakundana.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, ni bwo Horaho Axel yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we Masera Nicole nyuma y’igihe gito yari amaze ageze mu Rwanda.

Masera Nicole yageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, ahita ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y'uko ibipimo bigaragaje ko ari muzima yasohotse mu kato yakirwa n’umukunzi we Axel wari wamushyiriye indabo.

Axel avuga ko nta gikorwa cyo kumwambika impeta cyabaye kuko yari yagiye kwakira umukunzi we bisanzwe, ngo icyo gikorwa gishobora kuba isaha n’isaha.

Axel Horaho na Masera Nicole bamaze umwaka n’igice bakundana, bakaba banafite gahunda yo gukora ubukwe bakabana akaramata. Axel Horaho yamenyekanmye ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus yakoreye igihe kirekire na Radio 10 amazeho imyaka ibiri.

Axel yagaragaje umukobwa bagiye kurushinga

Axel na Masera bamaze umwaka n'igice bakundana

Masera asanzwe atuye mu mujyi wa Texas muri Amerika

Masera yaje mu Rwanda gukora ubukwe n'umunyamakuru Axel Horaho

Axel amaze hafi imyaka ibiri kuri Radio 10





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND