RFL
Kigali

Neymar wari utegerejwe ku mukino wa Barcelona yahozemo ntazakina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2021 16:14
1


Paris-Saint Germain yemeje ko rutahizamu wayo, Neymar Jr wari utegerejwe na benshi ku mukino wa Barcelona yahozemo, atazakina kubera ikibazo cy’imvune amaranye igihe kitari gito.



Nyuma yo kudakina umukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League, PSG yatsindiye Barcelona i Camp Nou 4-1, Neymar ntabwo azanagaragara ku mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 kubera imvune.

Neymar yari afite amahirwe yo guhura na bagenzi be bahoze bakinana muri FC Barcelona, ariko kubera ikibazo cy’imvune yagize ku mukino wa Caen muri shampiyona y’u Bufaransa, nta mukino n’umwe azagaragaramo.

Uyu mukino wo kwishyura uzabera ku kibuga Parc des Princes mu Bufaransa, PSG ifite amahirwe menshi yo kubona itike ya ¼ muri iri rushanwa, nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 mu mukino ubanza wabereye muri Espagne.

Nyuma y’imyitoza yo kuri uyu wa kabiri, nibwo PSG yemeje ko Neymar uri gukora imyitozo ya wenyine, atazagaragara ku mukino wo kwishyura uzayihuza na Barcelona kuri uyu wa gatatu.

Iyi kipe kandi izaba idafite abakinnyi batandukanye barimo Juan Bernat wavunitse ndetse na Moise Kean urwaye Coronavirus.

Umunyezamu Sergio Rico yahawe uruhushya rwo kutazagaragara kuri uyu mukino kubera ikibazo bwite afite. FC Barcelona irasabwa gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo isezerere PSG muri iri rushanwa, ikomeze muri ¼.

PSG yemeje ko Neymar atazakina umukino wo kwishyura wa Barcelona kubera imvune

Neymar yavunikiye ku mukino wa Caen muri shampiyona y'u Bufaransa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera bosiko3 years ago
    munyereke video yabyo





Inyarwanda BACKGROUND