RFL
Kigali

Umuherwe Elon Musk mu gihombo cy'arenga Miliyari $27 mu gihe cy’icyumweru 1 nyuma y’itikira ry’ubucuruzi bwa ‘Bitcoin’

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/03/2021 12:10
0


Abahanga mu bukungu bemeza ko kugira ngo umuntu runaka yunguke amafaranga y’umurengera ni uko hari abandi baba bari mu gihombo cyangwa mu gikombe cy’ubukene. Kuri iyi nshuro bwana Elom Musk ari mu gihombo cy'asaga miliyari $27 nyuma y'ihananuka ry’imigabane mu kigo cye gikora ibikoresho birimo imodoka Tesla.



Mu mwaka wa 2020 uyu mugabo n'ubwo Isi yari iri mu kaga kubera icyorezo cya Covid-19, yungutse amafaranga ari hejuru ya Miliyari $142 ndetse aza no uguca agahigo mu ntangiriro za 2021 aba umukire wa mbere ku Isi aho abamukurikiraga mu butunzi yari yabahaye intera ndende.

Kuri uyu munsi, bwana Elon Musk ufite ibigo bibiri bikomeye by’ikoranabuhanga ’Space X na Tesla’ ari mu gihombo dore ko ubutunzi bwe bugeze kuri miliyari $150. Mu ntangiriro z'uyu mwaka yigeze kurenza Miliyari $190. Gusa uku kwezi kwa Werurwe ntabwo kwamuhiriye kuko yagutangiye ari mu gihombo aho yari amaze kugera hagati ya miliyari $170-$180 ndetse magingo aya nyuma y’iminsi 8 gutangiye amaze guhomba akayabo.

Mu gihe kingana n’iminsi igera ku 8 bwana Musk amaze guhomba asaga miliyari $27, mu manyarwanda akaba ari hafi Tiliyari 27. Ibi bikaba byazambye kubera ihananuka ry’imigabane muri Tesla ku kigero cya 16%. Muri iki kigo bwana Elon Musk niwe ufite imigane myinshi ndetse anakibereye Umuyobozi Mukuru.


                                                Elon Musk 

Ku rundi ruhande Elon Musk aracyari umukire wa kabiri aho ahigitswe na bwana Jeff Bezos ufite arenga miliyari $176.6 nk'uko urubuga rwa Forbes rukora intonde z'abakire rubigaragaza.

Abasesenguzi mu bijyanye n'ubukungu, batangaza ko igihombo cya Elon Musk ahanini cyatewe n’itikira ry’ubucuruzi bw’ifaranga ryo kuri murandasi ’Bitcoin’ bivugwa ko uyu mugabo yari amaze gushoramo imali ihagije.


             Umukire wa mbere Ku Isi bwana Jeff Bezos 

Kuri uyu munsi umukire wa mbere ku Isi ni bwana Jeff Bezos utunze agera kuri miliyari $176.6 B, akurikirwa na Elon Musk ufite ubutunzi bwa miliyari $150.8, ku mwanya wa 3 hari Bernard Arnault & family batunze agera kuri miliyari $149.9, ku mwanya wa 4 hari bwana Bill Gates utunze agera kuri miliyari $124.3 naho kuwa 5 hari umuherwe Mark Zuckerberg utunze agera kuri miliyari $96.5

Src: Forbes, businessinsider  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND