RFL
Kigali

Ubutumwa bwa mbere bwanditswe kuri Twitter bwashyizwe ku isoko bumaze kugeza kuri Miliyoni 2 n’igice z’amadorali k'ugomba kubwegukana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/03/2021 15:17
0


Umwe mu bashinze urubuga rukoreshwa n’ibikomerezwa rwa Twitter, Jack Dorcey ari kugurisha ubutumwa 'Tweet' bwa mbere bwashyizwe kuri Twitter. Ni 'Tweet' imaze guhagarara agera kuri miliyoni ebyiri n’igice z’idorali ‘$2.5M', ni ukuvuga agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana ane y'amanyarwanda.



Iyi tweet yashyize kuri Twitter mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2006, ikaba yarashyizwe ku isoko mu buryo bwa cyamunara mu by’ubwenge. Ikaba igira iti ”Noneho nakoze ubutumwa bwanjye (Just setting up my twttr,).” 


                                                 Jack Dorcey

Ni amateka adasanzwe, ubwo uyu mugabo yashyiraga ku isoko ubu butumwa yanditse, mu munota umwe gusa bwari buhagaze $88,888. Uzayigura akaba azayigiraho uburenganzira n'ubwo izaguma igaragara kuri uru rubuga.


Ku isaha ngengamasaha ya GMT saa munani zo kuwa Gatandatu, ikaba yari ihagaze ibihumbi magana atandatu nk'uko ikinyamakuru cya independependent.co.uk cyabitangaje, mu isaha imwe yahise itumbagira nk'uko tubicyesha BBC.


Bikaba biteganyijwe ko mu mateka ya cyamunara mu bijyanye n’umutongo mu by’ubwenge bikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga, iyi nyandiko izandika amateka mu kwinjiza akayabo, ku isaha ya GMT 15.30 ikaba igeze kuri miliyoni ebyiri n’igice y’idorali $2.5M. 

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND