RFL
Kigali

AMAFOTO yerekana uburanga bw’abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/03/2021 14:04
1


Wari umunsi wari utegerejwe! Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021 habaye umuhango w’ishiraniro wo guhitamo abakobwa 20 batangira umwiherero uzasozwa hamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.



Ni umuhango wayobowe n’abashyushyuragamba b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru bari barangajwe imbere na Luckman Nzeyimana, Davy Carmel na Martina Abera, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

Wabereye kuri Intare Conference Arena mu muhezo. Ndetse bigaragara ko abakobwa bahagaze bambaye amakanzu maremare yo gusohokana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu mbere y’uko batangira kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abantu barimo umugabo umwe. Harimo Umunyamakuru Emma Claudine umaze imyaka irenga 15 akora ku biganiro by’imyororokere n’ibindi bishamikiye ku buzima, Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2009 [Yabaye mu kanama ka Miss Rwanda 2017, 2018 na 2019].

Basile Uwimana umaze imyaka 10 mu itangazamakuru akora ibiganiro bya Politiki n’imyidagaduro, by’umwihariko akaba umuhanga mu muco no mateka y’u Rwanda na Pamela Mudakikwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyamabaga akaba anashinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umuryango, MIGEPROF.

Umuhango wo gutangaza abakobwa 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero watambukaga imbona nkubone kuri Teleliziyo ya KC2, kuri Youtube no ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Buri mukobwa yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka abazwa ikibazo kimwe agasubiza mu rurimi ashaka. Ibibazo byibanze kuri gahunda z’iterambere za Leta y’u Rwanda, icyorezo cya Covid-19, ubuzima bwa buri munsi, iby’ubuzima bwite by’umukobwa wahatanaga, ku muco n’ibindi.

Abakobwa babiri bakomeje babicyesha amajwi menshi bagize mu itora ryo kuri Internet no kuri SMS, ni Kabagema Laila na Ishimwe Sonia.

Abandi 18 bakomeje ni Kabagema Laila Ishimwe Sonia Isaro Loritha Bonita Uwase Phiona Uwase Kagame Sonia Uwankusi Nkusi Linda Umutoniwase Sandrine Umutoni Witness Umutesi Lea Teta Ralissa, Musana Teta Hense Musango Natalie Kayitare Isheja Morella Kayirebwa Marie Paul Karere Cyrissie Ingabire Grace Ingabire Esther Gaju Evelyne Akaliza Hope Akaliza Amanda.

Abandi bakobwa 17 batahiriwe n’urugendo rw’irushanwa bagomba guhita basubira mu miryango yabo, mu gihe 20 baguma muri La Palisse Hotel Nyamata ahari kubera umwiherero wa Miss Rwanda 2021 bazasoza tariki 20 Werurwe 2021 hamenyekana uwo Imana yasize.

Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021


AMAFOTO Y’ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2021


Kabagema Laila

Ishimwe Sonia



Isaro Rolita Benita (No.9)

Uwase Phiona (No.35)

Uwase Kagame Sonia (No.34)

Uwankusi Nkusi Linda (No.32)

Umutoniwase Sandrine (No.29)

Umutoni Witness (No.28)

Umutesi Leah (No.27)

Teta Larissa (No.23)

Musana Teta Hense (No.18)

Musango Nathalie (No.19)

Kayitare Isheja Morella (No.14)

Kayirebwa Marie Paul (No.13)

Karera Chryssie (No.12)


Ingabire Grace (No.7)


Ingabire Esther (No.6)


Gaju Evelyne (No.5)


Akaliza Hope (No.2)


Akaliza Amanda (No.1)

Uhereye ibumoso: Luckman Nzeyimana, Martina Abera na Davy Carmel



Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abantu batanu barimo umugabo umwe

Miss Mutesi Jolly wakuwe mu Kanama Nkemurampaka ni we watanze 'Pass' kuri buri mukobwa wemejwe n'Akanama NkemurampakaMutesi Jolly yari mu kanama nkemurampaka kemeje abakobwa 37 bahagarariye Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

AMAFOTO: EMMANUEL RURANGWA-MISS RWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tanga 3 years ago
    Nkunda inyarwanda gusa mukomeze muduhe amakuru meza yizewe kandi congratulations kuri Miss kabagema LaiLa Imana ikomeze ibane nawe





Inyarwanda BACKGROUND