RFL
Kigali

Umugore wo muri Kenya akomeje gutangaza benshi abikesha amafoto akorana ubuhanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/03/2021 19:18
0


Catherine Jepkemboi umugore wo mu gihugu cya Kenya w’imyaka 25 akomeje gutangaza benshi kubera amafoto asekeje akunze kugaragaza.



Uyu mugore w’abana 2 amaze kwamamara cyane ku mazina ya Minicheps, akora amafoto ubona ko asekeje akoresheje ibitekerezo bye bwite.


Mu mafoto yagiye akora mu yamenyekanye cyane hari iyo yakoze, umugabo afite isahani iriho ibiryo mu ntoki, iyi sahani iriho ibishyimbo n’impungure, hahagazeho umugore ufite igitiyo, iki gitiyo ni cyo ari gukoresha ashyira ibiryo mu kanwa kuyu mugabo.


Indi foto iheruka, uyu mugore yakoze ni ifoto igaragaza nayo isahani iriho ibiryo bigizwe n'inyama z’imvange n’agasosi ku isahani. Kuri iyi sahani naho hakandagiyeho umugore ufashe capati nini cyane izinze yakojeje mu isosi.


Mu kiganiro n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, uyu mugore ukiri muto, yavuze ko nta mashuri ahambaye afite atuma akora ibi ahubwo ari impano yiyumvamo. Yavuze ko yize amashuri abanza gusa, akabura ubushobozi bwo gukomeza ayisumbuye.



Avuga ko byamutwaye igihe kinini kugira ngo ashyire ibitekerezo bye ku mugaragaro kubera kubura amikoro, ariko ngo aho amariye kumenyekana aba abona ubushobozi buzaboneka kuko ubu hari kompanyi zatangiye gukunda ibyo akora.


Minicheps yavuze ko akeneye ibikoresho byiza kugira ngo ibihangano bye bikomeze gukorwa kuko ibyo akoresha ubu bitatera imbere nk'uko abishaka.


Urugendo rw’ubuzima bwa Minicheps, aganira na TUKO.co.ke mu kiganiro giherutse, uyu muhanzi yatangaje ko atigeze yinjira mu ishuri ryo gufotora kandi amafoto ye ni meza cyane, avanze impano n’akazi gakomeye.


Jepkemboi yavuze ko yatangiye gukora amashusho nk’aya mu mwaka wa 2019 nyuma y’amezi menshi, ahatirwa gufata ikiruhuko kuko nyiri kamera yakoreshaga icyo gihe yashakaga kuyisubiza.



Akora amafoto akoranye ubuhanga agatangaza benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND