Catherine Jepkemboi umugore wo mu gihugu cya Kenya w’imyaka 25 akomeje gutangaza benshi kubera amafoto asekeje akunze kugaragaza.
Uyu mugore w’abana 2 amaze
kwamamara cyane ku mazina ya Minicheps, akora amafoto ubona ko asekeje
akoresheje ibitekerezo bye bwite.
Mu mafoto yagiye akora
mu yamenyekanye cyane hari iyo yakoze, umugabo afite isahani iriho ibiryo mu
ntoki, iyi sahani iriho ibishyimbo n’impungure, hahagazeho umugore ufite
igitiyo, iki gitiyo ni cyo ari gukoresha ashyira ibiryo mu kanwa kuyu mugabo.
Indi foto iheruka, uyu
mugore yakoze ni ifoto igaragaza nayo isahani iriho ibiryo bigizwe n'inyama
z’imvange n’agasosi ku isahani. Kuri iyi sahani naho hakandagiyeho umugore ufashe capati nini cyane izinze yakojeje mu isosi.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru
Nation cyo muri Kenya, uyu mugore ukiri muto, yavuze ko nta mashuri ahambaye
afite atuma akora ibi ahubwo ari impano yiyumvamo. Yavuze ko yize amashuri
abanza gusa, akabura ubushobozi bwo gukomeza ayisumbuye.
Avuga ko byamutwaye igihe
kinini kugira ngo ashyire ibitekerezo bye ku mugaragaro kubera kubura amikoro,
ariko ngo aho amariye kumenyekana aba abona ubushobozi buzaboneka kuko ubu hari
kompanyi zatangiye gukunda ibyo akora.
Minicheps yavuze ko akeneye
ibikoresho byiza kugira ngo ibihangano bye bikomeze gukorwa kuko ibyo akoresha
ubu bitatera imbere nk'uko abishaka.
Urugendo rw’ubuzima bwa
Minicheps, aganira na TUKO.co.ke mu kiganiro giherutse, uyu muhanzi yatangaje ko
atigeze yinjira mu ishuri ryo gufotora kandi amafoto ye ni meza cyane, avanze
impano n’akazi gakomeye.
Jepkemboi yavuze ko
yatangiye gukora amashusho nk’aya mu mwaka wa 2019 nyuma y’amezi menshi, ahatirwa
gufata ikiruhuko kuko nyiri kamera yakoreshaga icyo gihe yashakaga kuyisubiza.
Akora amafoto akoranye ubuhanga agatangaza benshi
TANGA IGITECYEREZO