RFL
Kigali

Platini P yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Olivia-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2021 15:27
0


Nemeye Platini (Platini P) umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi wamenyekaniye mu itsinda rya Dream Boyz ryaje gusenyuka, yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Olivia Ingabire.



Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 06/03/2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Platini P n'umukunzi we witwa Olivia Ingabire basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali. Producer Ishimwe Clement wa Kina Music ibarizwamo Platini P, niwe wari 'Parrain' w'uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Atansiyo', 'Veronika', 'Ntabirenze' yakoranye na Knowless Butera, n'izindi.

Gusezerana kwa Platini P na Olivia byatunguye benshi na cyane ko inkuru y'urukundo rwabo itigeze imenyekana mu itangazamakuru. Ku rundi ruhande ariko ni inkuru yashimishije benshi by'umwihariko abakunzi b'uyu muhanzi n'abanyamuziki batandukanye barimo umuhanzikazi Knowless Butera wanditse kuri Instagram ko yishimiye cyane intambwe uyu muhanzi ateye yo kuva mu buseribateri. Ubukwe bwa Platini P na Olivia biteganyijwe mu minsi micye iri imbere tariki 27/03/2021. 

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Platini P yanyarukiye kuri Instagram asangiza abantu ifoto y'iyi nkuru nziza yo gusezerana kwe maze munsi yayo arandika ati "Baba yemeye icyaha". Benshi mu batanze ibitekerezo, bashimye intambwe ateye bamwifuriza kuzagira urugo rwiza n'umukunzi we Olivia yasimbuje Diane Ingabire bakanyujijeho mu rukundo ariko bakaza gutandukana buri umwe agaca inzira ye.


Platini P yasezeranye imbere y'amategeko


Platini na Olivia ubwo bari bamaze gusezerana imbere y'amategeko

Platini P na Olivia bamaze igihe bakundana mu buryo bagize ibanga rikomeye

Platini P hamwe n'umukunzi we Olivia wamurutiye abandi bakobwa bose

AMAFOTO: Plaisir Pictures









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND