Mico The Best avuga ko muri iyi minsi kubona uwo mubyumva kimwe mu rukundo ari ihurizo bitewe n’uko ibihe byahaye ibindi hakabaho kubeshyana bitewe n’inyungu buri wese yifuza mu rukundo.
Imbuga nkoranyambaga
azitunga agatoki nka nyirabayazana yo kuzambya ibintu bijyanye n’urukundo. Ati: "Hari
ibyo ubona ukabona byahinduye abantu bya hatari, abantu barapostinga ariko
kugira ngo umenye imico ya muntu biragoye’’.
Icyakora nubwo atewe
impungenge n’urukundo rwakonje avuga ko amaherezo na we azabyinjiramo agatera
ikirenge mu cy’ababyeyi.
Ibyamamare guhitamo
umukunzi bikunze kugorana
Iyi ngingo Mico
ntayemera kuko asanga atari ukuri. Ati: "Ibyo ni ukubeshya kuko mbere yo kuba
umu-star wari umuntu na nyuma yo kuba icyamamare uri umuntu ahubwo abantu bavuga
ibyo baba bashaka kudushyira ahantu habi cyane no kutubuza abagore bashaka no
gukanga abakobwa ntibadukunde".
Ese umukunzi n’umufana
bitandukanira he?
Iki kibazo Mico The
Best kugisubiza biramugora. Ati:’’Biragoye kumenya umukunzi n’umufana kugira ngo
uzabone umukobwa ugukunda atagufana gusa ntibyanagushimisha’’.
Mico The Best aganira
na ‘’The Fact Show’’ ikiganiro gitambuka kuri Fine fm (93.1) yagarutse ku ngingo nyinshi avuga
ko afite indirimbo izaza ivuga kuri ibi bintu byerekerenye no kumenya ugukunda
icyo akurikiye.
Mico yigeze kubaza umwana wo mu bakire ati ‘’Ariko ubundi ubwirwa n’iki ko umusore agukunda atagukundiye amafaranga y’ababyeyi bawe?’’. Uwo yamusubije ko na we ategereje uzamukunda atari cyo akurikiye.
Uwo yabajije icyo
kibazo yaje kubona uwo barushingana ndetse yamukunze adakurikiye imitungo y’ababyeyi.
Kuri ubu Mico The Best amaze iminsi ateguza indirimbo ''Ubunyunyusi'' yakoranye na Riderman bakaba bakiri gufata amashusho yayo hatagize igihinduka mu cyumweru gitaha yajya hanze.
Mico The
Best ubu ari gufashwa na KIKAC music kuva yayijyamo akaba amaze kwegukana
ibihembo bitandukanye ndetse indirimbo akoze irakundwa ikanavugwaho
ibitandukanye nubwo we adahwema kuvuga ko muri iyi minsi indirimbo akora
abakuze bazakira neza kandi zikamucururiza bitandukanye no mu myaka yatambutse
aho yashimishaga abafana ariko inyungu ikagerwa ku mashyi.
Reba hano umunamba
TANGA IGITECYEREZO