RFL
Kigali

Ibihe byahinduye abantu cyane ku buryo kumenya imico y’ugukunda bigoye-Mico The Best

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/03/2021 10:07
0


Mico The Best avuga ko muri iyi minsi kubona uwo mubyumva kimwe mu rukundo ari ihurizo bitewe n’uko ibihe byahaye ibindi hakabaho kubeshyana bitewe n’inyungu buri wese yifuza mu rukundo.



Imbuga nkoranyambaga azitunga agatoki nka nyirabayazana yo kuzambya ibintu bijyanye n’urukundo. Ati: "Hari ibyo ubona ukabona byahinduye abantu bya hatari, abantu barapostinga ariko kugira ngo umenye imico ya muntu biragoye’’.

Icyakora nubwo atewe impungenge n’urukundo rwakonje avuga ko amaherezo na we azabyinjiramo agatera ikirenge mu cy’ababyeyi.

Ibyamamare guhitamo umukunzi bikunze kugorana

Iyi ngingo Mico ntayemera kuko asanga atari ukuri. Ati: "Ibyo ni ukubeshya kuko mbere yo kuba umu-star wari umuntu na nyuma yo kuba icyamamare uri umuntu ahubwo abantu bavuga ibyo baba bashaka kudushyira ahantu habi cyane no kutubuza abagore bashaka no gukanga abakobwa ntibadukunde".

Ese umukunzi n’umufana bitandukanira he?

Iki kibazo Mico The Best kugisubiza biramugora. Ati:’’Biragoye kumenya umukunzi n’umufana kugira ngo uzabone umukobwa ugukunda atagufana gusa ntibyanagushimisha’’.

Mico The Best aganira na ‘’The Fact Show’’ ikiganiro gitambuka kuri Fine fm (93.1) yagarutse ku ngingo nyinshi avuga ko afite indirimbo izaza ivuga kuri ibi bintu byerekerenye no kumenya ugukunda icyo akurikiye.

Mico yigeze kubaza umwana wo mu bakire ati ‘’Ariko ubundi ubwirwa n’iki ko umusore agukunda atagukundiye amafaranga y’ababyeyi bawe?’’. Uwo yamusubije ko na we ategereje uzamukunda atari cyo akurikiye.

Uwo yabajije icyo kibazo yaje kubona uwo barushingana ndetse yamukunze adakurikiye imitungo y’ababyeyi.

Kuri ubu Mico The Best amaze iminsi ateguza indirimbo ''Ubunyunyusi'' yakoranye na Riderman bakaba bakiri gufata amashusho yayo hatagize igihinduka mu cyumweru gitaha yajya hanze. 

Mico The Best ubu ari gufashwa na KIKAC music kuva yayijyamo akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye ndetse indirimbo akoze irakundwa ikanavugwaho ibitandukanye nubwo we adahwema kuvuga ko muri iyi minsi indirimbo akora abakuze bazakira neza kandi zikamucururiza bitandukanye no mu myaka yatambutse aho yashimishaga abafana ariko inyungu ikagerwa ku mashyi.

 Reba hano umunamba 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND