RFL
Kigali

Miss Rwanda 2021: Abakobwa bapimwe Covid-19 habura amasaha ngo hatangazwe 20 bajya mu mwiherero-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2021 6:51
0


Abakobwa 37 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 baraye muri La Palisse Hotel Nyamata yo muri Bugesera, ni nyuma y’uko bapimwe icyorezo cya Covid-19.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, abakobwa 37 barahatana mu cyiciro cya ‘Pre-Slection’ kizasiga hamenyekanye 20 batangira umwiherero uzarangira hamenyekanye umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Miss Rwanda ivuga ko yitaye cyane ku buzima bw’abahatanye, ari nayo mpamvu bapimwe Covid-19 kugira ngo hamenyekana uko bameze. ‘Pre-Selection’ izaba hifashishijwe ikoranabuganga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Uretse abakobwa bapimwe Covid-19, ikipe iri gutegura iri rushanwa nayo yapimwe Covid-19, ndetse buri wese yashyizwe mu kato mu cyumba cye mu gihe bategereje kureba uko ibizamini bihagaze.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’uyu wa Gatandatu nibwo hatangazwa abakobwa 20 batangira umwiherero uzarangira hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba.

Abakobwa bagiye kwinjira mu mwiherero mu gihe bamaze iminsi mu matora yo kuri Internet no kuri Sms, aho Kabagema Laila ari we uri imbere mu majwi.

Amarushanwa arakomeye kandi amajwi menshi yonyine niyo ashobora gutuma umukobwa ushyigikiye ashobora gukomeza cyangwa ntakomeze.

Nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka Emma Claudine Ntirenganya, no gutoranya abakobwa 37 ubwabyo byari umurimo utoroshye, urebye umubare munini Miss Rwanda 2021 yakiriye.

Ati: “Abakobwa 413 biyandikishije guhatanira kuba Miss Rwanda 2021. Nubwo abahatana icyenda bavuye mu marushanwa kubera impamvu zabo bwite, twari tugifite umubare munini wo gutoranya kuko benshi mu bakobwa bujuje ibisabwa.”

Yabisobanuye agira ati: “Nyuma ya byose twari dufite ibyemezo bitoroshye gufata kugira ngo tumenye neza ko twatoranije aba mbere, ni ko twageze kuri 37. Bisobanura ko ibyiciro bizakurikiraho bizakomera kurushaho.”

Buri mukobwa yitwaje ibikoresho bitandukanye bizamufasha mu gihe azamara muri La Palisse Nyamata

Kayirebwa Marie Paul uzwi mu ndirimbo 'Ikinyafu' yapimwe Covid-19

Ibikapu by'abakobwa 37 bagiye kwitegura 'Pre-Selection' izasiga hamenyekanye 20 bajya mu mwiherero

Uwase Kagame Sonia uhataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yapimwe Covid-19

Abakobwa 37 n'ikipe ngari itegura Miss Rwanda bapimwe Covid-19 banashyirwa mu kato

Akaliza Amanda nimero ya mbere muri Miss Rwanda yitabiriye umwiherero [Wambaye inkweto z'ibara ry'umweru]









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND