RFL
Kigali

Hari igikombe negukanye utazigera utwara na rimwe – Rakitic abwira Messi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2021 18:16
0


Nyuma y’umukino FC Barcelona yasezereyemo Sevilla muri Copa del Rey, Ivan Rakitic wakiniye Barcelona imyaka 6 akayivamo asubira muri Sevilla yahozemo, yabwiye Messi ko nubwo yatwaye ibikombe byinshi bitandukanye, hari icyo we yegukanye atazigera atwara mu myaka asigaje gukina ruhago.



FC Barcelona ya Messi yatsinze Sevilla ya Rakitic ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya Copa del Rey, nyuma yuko umukino ubanza Sevilla yari yatsinze ibitego 2-0, Barcelona ihita ikatisha itike y’umukino wa nyuma ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Nubwo Sevilla yasezerewe itageze ku ntego yayo yari yihaye yo kwegukana igikombe, Rakitic aganira na Messi bikinira, yamubwiye ko hari igikombe atazigera atwara na rimwe kandi we yegukanye.

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’umupira w’amaguru, kubera ko yegukanye hafi ibikombe byose bikomeye ku Isi, ndetse anahembwa ibihembo bihambwa abakinnyi b’indashyikirwa kuri uyu mubumbe dutuyeho, birimo umupira wa zahabu yegukanye inshuro esheshatu. Mu bikombe yegukanye harimo 10 bya shampiyona ya Espagne na 4 bya UEFA Champions League.

Aganira na La Liga TV, Rakitic yagize ati “Naganiriye na Messi ndamubwira nti ‘Watwaye ibikombe hafi ya byose, utsinda ibitego bitabarika, gusa hari igikombe negukanye utazigera utwara”.

“Ntabwo uzigera utwara igikombe cya Europa League”.

Rakitic wafashije Barcelona kwegukana ibikombe 13, birimo 4 bya La Liga, 4 bya Copa del Rey ndetse na Champions League, yavuze imyato bagenzi bakinanye muri Barcelona, avuga ko ari abakinnyi bakoraga ibishoboka byose ngo batsinde kuko gutsindwa byari amahano.

Yagize ati “Bariya bahungu ntacyo babaga bahawe, bakinanaga umutima bakitanga, ntabwo bitunguranye kuba baregukanye ibikombe byose”.

“Buri mukinnyi afite umwanya akinaho mu kibuga, buri wese yahakinaga neza. Ndabyibuka turi I Berlin tugiye gukina umukino wa nyuma muri Champions League, twaravuze ngo ‘nta muntu wadutsinda”.


Rakitic yahuye na Messi mu kibuga bahanganye

Messi na Rakitic bakinanye imyaka 6 muri FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND