RFL
Kigali

Julien Bmjizzo utunganya akanayobora amshusho y’indirimbo ari muri benshi bakora umwuga batifuzaga mu buto bwabo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:5/03/2021 10:28
0


Irankunda Julien wamamaye nka Julien Bmjizzo kuri ubu ni umwe mu bayobora bakanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi barimo The Ben, Marina, Big-Fizzo, Bruce Melodie n’abandi. Avuga ko yifuza kuzasoza urugendo rwe mu gutunganya no kuyobora filime.



Byinshi wamenya ku buzima bwa Julien Bmjizzo wamamaye mu gafata amashusho y’indirimbo z’ibyamamare ukora umwuga atarotaga ndetse yabitangiye ari imikino biza kurangira ari byo amenyekaniyeho nyamara yakuze azi gukina umupira ndetse yanakinnye mu Ikipe y’abana ya APR FC.


Julien Bmjizzo wambaye ingofero itukura ari gufata amashusho y'indirimbo ya Marina na B-Nidal (ifoto:Aimefilmz)

Inzozi ze ntabwo zabaye impamo kuko yakuze azi gukina umupira ku buryo akiba mu Rwanda yawukinaga kandi awushoboye. Asanze umuryango we i Burayi yagerageje gukina umupira w’amaguru nyamara ababyeyi be (mama we) amubuza gukomeza kuwukina kuko yari umukirisitu wanga urunuka ibijyanye no gukina umupira w’amaguru. Byari kumusaba imyaka itari mike kugira ngo abashe kuba ku rwego rumwe n’abo yari yarasanze mu Bubiligi.

Yaje gutangira akinira ku bijyanye no gukora amashusho y’indirimbo birangira abaye icyamamare. Ati: "Nabaga mfite umwanya uri gupfa ubusa noneho nkajya kuri YouTube nkiyigisha gukora amavideo n’ukuntu wahura n’abahanzi mugakorana’’. Julien Bmjizzo aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda yasobanuye ko abakiri bato bakwiriye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube kuko ari ishuri ridahenze kandi ridasaba igihe kirekire.


Julien Bmjizzo ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi abikesha ubuhanga n'ibikoresho bigezweho afite

Indirimbo ya mbere yakoze yari iya mukuru we ndetse yayikoze neza amwemerera kuzamukorera izisigaye. Yakomeje akora iz’abahanzi bakorera umuziki muri icyo gihugu (Belgique). Nyuma yaje kumenya ko The Ben azaza kuririmbira muri Belgique noneho yashatse nimero ze aramwibwira bemeranya ko azamufatira amushusho y’igitaramo biza kurangira amukoreye indirimbo yahuriyemo na Ben Kayiranga. 

Ati: "Bigeze aho nabonye ko bya bintu nta mikino, nabonye connection z’abantu bakomeye baba abanyamakuru, abahanzi n’abandi we yampuje nabo’’. Avuga ko ‘’Only You’’ igisohoka yabaye icyamamare .Ati: "Kuri Instagram abankura bariyongereye ndetse ntangira kwandikwa mu bitangazamakuru’’.

Kuri ubu yakoreye abahanzi batandukanye barimo Big-Fizo, Marina, Bruce Melodie, umuhanzi wo muri Kenya ndetse ahamya ko ari we munyarwanda ugenda inshuro nyinshi ku mugabane w’uburayi aho aba agiye gukorera video abahanzi bakorerayo umuziki (Diaspora). Izina rye Bmjizzo yarikomoye mu mashuri yisumbuye ubwo hari hagezweho kongera ku izina ryawe ‘’zzo’’. 

Akiga mu mashuri yisumbuye yari umuhanga akabifatanya no kubyina ndetse no gukina umupira. Ibihe bibi yagize ni igihe yarimo afata amashusho ya 'Worokoso' ya Marina muri Belgique noneho imvura iragwa kandi nta masaha bari bafite yiyemeje gufata amashusho imvura imunyagira. 

Icyabiteye ntibagombaga guhindura itike y’indege ndetse basabwaga gufata amashusho y’indirimbo ebyiri: Ndabazi ya Social Mulan afatanyije na Marina na Worokoso ya Marina. Irankunda Julien yavukiye mu mujyi wa Kigali ariko atuye mu Bubiligi (Belgique) aho abana n’umuryango we. 

Yatangiye kwandika filimi akaba ari nabyo azasorezaho mu rugendo rwe nubwo adashobora kureba umupira w’amaguru bitewe n’uko yakabaye ari umukinnyi w’ikirangirire. Ati: "Nakuze nkunda APR FC, nabaga uwa mbere mu ishuri aho nigaga muri ESAPAG, narwaniye gukina umupira ndi umwana hari gihe nararaga nkina ariko byaje kudashoboka ubu sinshobora kureba umupira mu buzima bwange’’.

Reba zimwe mu ndirimbo yashyizeho ibiganza

">
 

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND