RFL
Kigali

AMAFOTO yerekana ubwiza bw’abakobwa 28 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2021 10:02
1


Tariki 29 Gashyantare 2021, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abakobwa 28 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2021. Rugaragaza agace buri mukobwa yiyamamarijemo na nimero imuranga mu irushanwa.



Abakobwa 28 bari muri Miss Burundi 2021 ni Mugisha Nella Ernica (Mwaro); Izere Delicia (Bujumbura Rural), Nimubona Deborah (Bururi), Kaze Kelly Katia (Bujumbura Mairie), Niteka Ange Maitee (Bujumbura Mairie), Irakenuye Lyse Nancy (Kayanza), Iteka Lyvia Thiana (Bujumbura Mairie), Ineza Ella Chandelle (Ngozi), Nzambinama Elsa (Makamba), Karikumutima Lyse Esther (Bujumbura Mairie) na Giramahoro Adiella Lylia (Cibitoke).

Hari kandi Nshimirimana Sabra Sabrina (Bujumbura Mairie), Kuri Nuru Estime (Bujumbura Mairie), Gatore Christa Karen (Gitega), Habimana Clara Kany (Gitega), Muhiteka Harmonie Marie Ciella (Bujumbura Mairie), Mutoni Liesse (Kirundo), Ingabire Saint Victoraine (Bujumbura Rural), Bigirimana Ketty Merveille (Gitega) na Muhoramana Bernice (Bujumbura Mairie).

Ndetse na Uwimana Dative (Kirundo), Manamfise Simplice (Makamba), Mbonayo Izabayo Divine (Gitega), Kaneza Amandine (Bururi), Irakoze Alux Leria (Muramvya), Irakoze Liesse Delicia (Mwaro), Nibitanga Jeanine (Bujumbura Mairie) na Mwiteneza Steffie Maiza (Bujumbura Mairie).

Muri iri rushanwa harimo abakobwa babiri basanzwe bazwi barimo Uwimana Dative wabaye Miss University Africa 2019 wari no mu bari bagize Akanama Nkemurampake kemeje umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020. Ni mu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Hari kandi Izere Delicia wegukanye ikamba rya Miss STEM 2020 yari afite nimero 16 mu irushanwa rya Miss Career Africa 2021. Aho ikamba ryegukanwe n’umukobwa witwa Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe wari ufite nimero 15.

Uwimana Dative aherutse kubwira INYARWANDA ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Burundi 2021.

Tariki 02 Gashyantare 2021, ni bwo Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi, yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Miss Burundi 2021 rigiye kuba nyuma y’imyaka ine risubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yatangije iri rushanwa mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, kuri Royal Palace Hotel mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Irushanwa rya Miss Burundi ryubakiye ku ntego y’Ubwiza n’Ubwenge bw’umukobwa w’Umurundikazi.

Mu ijambo rye, Madamu Angeline Ndayishimiye yashimye Minisiteri y’Ubucuruzi, Gutwara abantu n’ibintu, Inganda n’Ubukerarugendo ndetse na Kompanyi SS Enterpriese bahuje imbaraga bakongera gutegura iri rushanwa ryari rimaze imyaka ine ritaba, dore ko baheruka gutora Nyampinga mu 2017.

Yasabye abishyize hamwe gutegura iri rushanwa kuzarangwa no gukorera mu mucyo, no gukora uko bashoboye mu guteza imbere ubukerarugendo n’Umuco.

Madamu Angeline yavuze ko Nyampinga w’u Burundi akwiye kuba ari mwiza kandi afite ubwenge n’umuco ku buryo aba ikitegererezo ku bandi bakobwa bo mu Burundi.

Yasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira iri rushanwa bakagaragaza icyo bashoboye. Avuga ko umukobwa uzatsinda iri rushanwa rya Miss Burundi 2021 azahagararira u Burundi mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

Umukobwa uzambikwa rya Miss Burundi azamenyekana ku wa 10 Mata 2021.

Sultan Souleymane Umuyobozi wa Kompanyi SSEntreprise (Société organisatrice de Miss Burundi 2021, yahawe gutegura iri rushanwa yavuze ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2021 azahabwa imodoka (Voiture), umushahara buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe. Azishyurirwa kandi amafaranga y’ishuri muri Kaminuza yo mu Burundi azahitamo kwiga.

Nella Ernica Mugisha ufite nimero 1 ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2021


Nshimirimana Saba Sabrina wo muri Bujumbura Mairie arashaka ikamba rya Miss Burundi 2021

Liesse Mutoni ufite nimero 17 wo mu gace ka Kirundo ni umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2021


Dative Uwimana wabaye Miss Univertisty Africa 2019 ari mu bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2021



Liesse Delicia wahataniye ikamba rya Miss Career Africa anahataniye ikamba rya Miss Burundi 2021


Steffie Maiza Mwiteneza wo muri Bujumbura Mairie ari ku rutonde rw'abakobwa 28 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lydia nsavyumukama2 years ago
    Nivyiza ariko nashaka kubona aba miss bo muyinga





Inyarwanda BACKGROUND