RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Sadate na Sam Karenzi! Umwe yishinganishije kuri RIB, undi ayoboka inzira y’amategeko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/03/2021 7:50
0


Hashize igihe kitari gito havugwa umwuka utari mwiza hagati y’uwari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi ndetse n’umunyamakuru wa Radio 10, Sam Karenzi, nyuma y'uko impande zombi zagiye ziterana amagambo mu bihe bitandukanye, ariko magingo aya byahinduye isura kuko bashobora gukiranurwa n’inkiko nyuma yo gushinjanya ibyaha bikomeye.



Aba bagabo bemeza ko ntacyo bapfa, amakimbirane yabo yafashe intera ubwo Sam Karenzi yishinganishaga ku kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha ‘RIB’ nyuma yo kuvuga ko hari umugambi uri gucurwa wo kumugirira nabi.

Tariki ya 01 Werurwe 2021, ni bwo Sam Karenzi yashyize kuri Twitter bimwe mu biganiro byaganiriwe ku rubuga rwa WhatsApp ‘INSHUTI ZIDASIGANA’ ruhuriweho n’abantu batandukanye barimo n’uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.

Muri ubwo butumwa by’ibyaganiriwe kuri urwo rubuga, hagaragaramo amagambo akomeye yakoreshejwe.

Hari uwanditse ati “N’ubu ndaryamye sindateka ngo ndye none kweli ngo tureke imbwa zigume kudusenyera ikipe. Basenye ikipe dusenye ingo zabo 1/1. Ahubwo uwampa n’ifoto ya Oswald niba amugira. Nibamfunga muzangemurire nta kindi nakora”.

Undi yagize ati “N'ubwo natwe dufite byinshi birimo gukorwa kugira ngo Bihuha FM na Bihuha Mukuru bahanirwe ibyo bakoze kandi bagikora ariko na système Gasenyi iri très efficace ndetse iranafasha cyane. Ubu aho Isi igeze ntabwo umuntu agukubita itama rimwe ngo uhindukire akubite n’irindi, ahubwo ijisho rihorwa irindi. Ibi ni ko mbyumva, aho tutabyumva kimwe muranyihanganira”.

Hari n’uwagize ati “Ni ukuri ni ko bimeze burya umukire yanga akavuyo. Tumuteshe umutwe mpaka yirukanye amafuku”.

Ubu butumwa bwakurikiwe n’amagambo ya Sam Karenzi agira ati “Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya Munyakazi Sadate n’abambari be! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba!”

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, Munyakazi Sadate yamaganye ibyakozwe na Karenzi, avuga ko agamije kumuharabika no kumwangisha rubanda, akaba agiye kwiyambaza amategeko mu nzira yatangiye mu Ukuboza 2020.

Yagize ati ”Icya mbere ni uko tubyamaganye, kuko gufata ibiganiro abantu bagiranye ukabyitirira abandi, ni igikorwa kitari cyiza kigamije kwangisha abantu abandi, icya kabiri ni uko binyuranyije n’itegeko, ntabwo umuntu yemerewe gufata ibiganiro abantu bagiranye ngo ajye kubitangaza ku karubanda batabimuhereye uburenganzira, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 156 iri mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya y'uko ibiganiro abantu bagiranye, amashusho cyangwa se kubumviriza ibyo byose bitemewe, ubikoze aba akoze icyaha. Rimwe na rimwe hari igihe umuntu akora igikorwa azi ko agiye kwangisha umuntu abandi ariko akisanga yaguye mu cyaha.

“Ntabwo nzi umugambi wo kugirira nabi Karenzi, nta nabo nzi bawufite, ibyo avuga ni urwitwazo kugira ngo akomeze yangishe abantu abandi akoresheje micro y’igitangazamakuru akorera, asebyanya, atukana yangisha abantu Sadate.

“Ntabwo Sadate akimbirana na Karenzi, ahubwo ni Karenzi wibasira Sadate, kuko ibyo yabikoze mu gihe cy’amezi umunani, hari abayobya amarari bakavuga ko ari amakimbirane ari hagati ya Sadate na Karenzi, ariko sibyo kuko Sadate ntabwo areshya na Karenzi haba mu mibereho, mu mikorere no mu migirire.

“Inzira twatangiye yo kugana amategeko mu Ukuboza 2020, niyo dukomeje kugeza igihe tuzagaragaza ibikorwa n’uwo munyamakuru ukora ibikorwa bibi yitwaje umwuga w’itangazamakuru”.

Ku rundi ruhande, Sam Karenzi yavuze ko ibyo kumviriza cyangwa gufata ibiganiro by’abandi akabishyira hanze, kwari ukumenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikumire umugambi mubi warimo ucurwa, kandi yahawe amakuru n’umwe mu bari muri iryo tsinda rya WhatsApp irimo Sadate.

Yagize ati ”Njye namenyesheje RIB mbinyujije kuri Twitter yanjye ko hari imigambi mibi irimo icurwa. Nahamagawe n’umwe mu barubaho, ambwira uko bimeze ko yahisemo kubimbwira ngo nyuma bitazamukoraho nk’umuntu urubamo nibiramuka bikomeje. Ibyo nashyize kuri Twitter ni bike buriya, mfite byinshi byagiye bihavugwa n’ibyo we ubwe yivugiye, kandi hari n’umutangabuhamya mu gihe runaka azakenerwa”.

“Njye ndi umunyamakuru mfite uburenganzi bwo kuvuga uko numva ibintu, ntabwo niba naravuze ibitaragendaga kuri Sadate yabigira intambara bikamuviramo kutwibasira, kuko n’ubuyobozi buriho ubu, ibitagenda ndabivuga, ikiriho rero niyubahe akazi kacu natwe tumwubaha ubuzima bukomeze”.

Aba bagabo bombi biyemerera ko nta kibazo bafitanye hagati yabo, kuko bahujwe n’akazi.

Sadate avuga ko agiye kwitabaza inkiko akarega Sam Karenzi

Karenzi avuga ko afite ibimenyetso byose bigaragaza ko Sadate yarimo acura umugambi wo kumugirira nabi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND