Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 bamwe mu baturarwanda bujuje ibisabwa barahamagarwa bahabwe inkingo za Covid-19. Abo bazaherwaho barazwi kandi biri gukorwa hakurikijwe abarukwiriye kurusha abandi.
Minisitiri Ngamije Daniel yasobanuye ko abakora mu bigo nderabuzima, no mu bitaro bazakingirwa bamaze kwandikwa kandi barabimenyeshejwe, naho abafite ibibazo by’uburwayi bwabaye karande nabo bari kubarurwa ku buryo bazahabwa urukingo biciye mu mucyo.
Umuntu wese ushaka kumenya byinshi ku bijyanye n’urukingo arasabwa kugana ibigo
nderabuzima. Umuntu ufite ubushobozi bwo kugura urukingo nta rwo yabona kuko izigurishwa
zitaraboneka.
Dr Ngamije Daniel Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda, ubwo yarimo asobanura byinshi ku rukingo yagarutse ku bibwira ko kumara guhabwa
urukingo bikuraho kubahiriza amabwiriza asanzweho ahita abakurira inzira ku
murima.
Inkingo zakiriwe na Leta y’u Rwanda Dr Ngamije Daniel yemeje ko zuzuje ubuziranenge kandi yahamagariye abaturarwanda kutita ku mabwire. Ati: "Ntihakagire ababayobya imyumvire irimo ubujiji, imyemerere ijyanye n’amadini umuntu ashobora kuguha ibihuha ukandura ugapfa’’.
Minisitiri yasobanuye ko izo nkingo uwakenera kumenya
amakuru yimbitse kuri zo yagana ibigo nderabuzima bagasobanurirwa. Kuri uyu wa Gatanu
inkingo zizatangira gutangwa ndetse yasabye inzego z’ibanze kubigiramo uruhare
ntihagire urukingo rupfa ubusa.
Minisitiri w’ubuzima
yanagarutse ku mabwiriza asabwa gukomeza gukurikizwa. Ati: "Kwambara
agapfukamunwa ni itegeko kugeza nibura dukingiye abaturarwanda 60%’’ iri
janisha urishyize mu mibare ni miliyoni 7.8 z’abantu bose batuye u Rwanda kuko
basaga miliyoni 12.
Dr Ngamije yakomeje
avuga ko amabwiriza yose ariho, azakomeza kubahirizwa bivuze ko kwambara
agapfukamunwa bizageza muri Kamena ya 2022 dore ko ari cyo gihe iryo janisha
rizaba rigezweho. Andi mabwiriza asanzweho yo guhana intera azakomeza kubahirizwa.
Ibi yabigarutse ari ku bitangazamakuru by’igihugu radio na televiziyo Rwanda.
Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko uwifuza kugura urukingo bitamushobokera
Ku nkingo ibihumbi
240 za AstraZeneca zakiriwe ndetse n’ibihumbi saa moya na 15’ harakirwa 102,960.
Gahunda yo gukingira abantu izatangira ku wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.
Ese gukingira bizakorwa
gute?
Izi nkingo zrizewe kuri 80%
Muri rusange izi nkingo zaje urwa AstraZeneca iyo umaze guhabwa doze ya mbere bisa kumara ibyumweru umunani na 12 ukabona guhabwa doze ya kabiri. bikorwa kugirango urukingo rwa mbere rwongerere imbaraga urwa mbere bityo umubiri ubashe kurema ubudahangarwa.
Izo nkingo zose zemejwe n’Umuryango w’abibumbye n’ibigo bizobereye ibijyanye n’inkingo
ku isi. Umucuruzi ufite ububasha yemerewe gutumiza inkingo mu gihe yabiherewe
ububasha na minisiteri y’ubuzima. Ati: "Uzabitekereza, ushaka kubikora
azatwegere tumubwire niba bishoboka cyangwa se bidashoboka’’.
Umuntu aterwa doze ebyiri
Abantu bazakingirwa barazwi kuko baba basanzwe bivuriza mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Abaganga n’abavuzi hakozwe urutonde barazwi. Ati: "Abandi ni abafite uburwayi karanda na bo kubamenya dukoranye n’inzego z’ibanze biroroshye’’.
Akomeza abuza abantu kwijyana kwikingiza kuko buri muntu azahabwa ubutumwa bumwemerera kwikingiza ndetse biri gukorwa ku buryo nta we uzacikanwa. Buri munyarwanda ashobora kubona urukingo igihe cyose hazaboneka inkingo zihagije ku isi. Ariko rero muri Kamena 2022 Leta y’u Rwanda iteganya gukingira miliyoni 8.7.
Urukingo iyo urutewe bimara ibyumweru 8-12 ugaterwa indi doze
Ati: "Nitugira amahirwe hagakorwa inkingo nyinshi ku isi tuzagura nyinshi habonetse inkingo zihagije twakingira abanyarwanda’’. Dr Ngamije Daniel yizeza abanyarwanda ko Leta iri gukora ibishoboka byose ku buryo igihe kizagera bagasubira mu buzima busanzwe.
Inkingo zikenewe zizagendwaho amadolali miliyoni 50 (miliyoni 50Frws). Ariko rero hari azasonerwa angana na miliyoni $30. Kugira ngo urukingo rwemerwe nibura bareba ko rukingira coronavirus ku kigero cya 80%.
TANGA IGITECYEREZO