Aba banyeshuri bari mu gihiriri mu igorofa rya kane bitabiriye Inama, bazize impanuka y’uruzitiro rwari ku rubaraza rwasenyutse bitunguranye muri bo 8 bagahanuka, 7 bagahita bitaba Imana undi agakomereka bikabije.
Hari abagiye bagerageza kuramira bagenzi babo bakajyana nabo
Aba banyeshuri bigaga muri Kaminuza yitwa Public
University of El Alto (UPEA) yo muri Kenya, iherereye mu mujyi
wegereye La Paz, Bolivia. Iyi kaminuza niyo
yabaye iya mbere mu gutangaza iby’urupfu rw’aba banyeshuri rwatunguranye. Yashyize
hanze itangazo rigira riti ”Tubabajwe no gutanza inkuru y'akababaro y’urupfu rw’abanyeshuri
7 bazize impanuka kuri Public University of El Alto kuri uyu wa kabiri Werurwe.
Aba banyeshuri bari igihiriri birashoboka ko ubwinshi bwabo ari bwo bwatumye uruzitiro ruvunika bagahirima
Iyi mpanuka ngo yabereye kw’igorofa ry’intiti ziga ubukungu.
Aba banyeshuri bari igihiriri, ngo berekezaga mu nama yagombaga kubahuza.
Benshi muri iyi kaminuza bahahamutse cyane cyane abarusimbutse
Umuyobozi mu gipolisi, Colonel Jhonny Aguilera yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri benshi
muri iyi kaminuza bahahamutse yongeraho ko hatangiye gukora iperereza kuri iyi
mpanuka. Ubuyobozi bw’inzego zibanze muri aka gace bwihanganishije imiryango aba
banyeshuri bakomokamo.
Police yahise ihagera
Src:Satandadmedia.co.ke
TANGA IGITECYEREZO