RFL
Kigali

Ifoto y’umunsi: Ntaho Imana itakura umuntu! Moriba wifotorezaga kuri Messi abifata nk'igitangaza, bakinana mu ikipe imwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2021 11:08
0


Umunyarwanda yarateruye agira ati’Nta kure Imana itakura umuntu, nta na kure itamugeza’ umuntu ugiye gusoma iyi nkuru y’umunya-Guinea, Moriba Kourouma Kourouma ukina mu kibuga hagati muri FC Barcelona, ashobora kugira ngo ni inzozi, gusa nta kidashoboka mu bushake bw’Imana.



Ifoto ya Moriba ahobera Lionel Messi, yavugishije ndetse inazamura imbamutima za benshi nyuma yo kuyihuza n’iyo aba bombi bifotoje mu myaka 11 ishije, ubwo uyu mukinnyi ukiri muto yinjiraga mu irerero rya Barcelona akabona amahirwe yo kwifotoreza kuri Messi.

Moriba w'imyaka 18 y'amavuko, yari afite imyaka ibiri y’amavuko ubwo Messi yegukanaga igikombe cya mbere cya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ mu 2005.

Ku myaka irindwi y’amavuko nibwo uyu munya-Guinea umaze gukinira ikipe y’igihugu y’abakiri bato ya Espagne, yinjiye mu irererero rya FC Barcelona afite inzozi zo kuzaba icyamamare, ari nabwo yabonye amahirwe yo kwifotoreza kuri Lionel Messi afata nk’icyitegererezo.

Ifoto y’icyo gihe imugaragaza akiri umwana muto, utaragira icyerekezo ndetse ukeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Nyuma y’imyaka 11, hasohotse ifoto y’amateka Messi yishimiye cyane Moriba, yamuhobereye ndetse bambaye umwambaro umwe w’ikipe ya FC Barcelona, bakinana mu kibuga kimwe.

Benshi nibwo bahise bahuza ayo mafoto, bibuka aka ya mvugo y’umunyarwanda igira iti ‘Nta kure Imana itakura umuntu, nta na kure itamugeza’ bagendeye ku mateka y’urugendo rwa Moriba muri FC Barcelona.

Moriba yifotoreza kuri Messi afata nk'icyitegererezo mu myaka 11 ishize

Moriba yakundaga kwifotoreza kuri Messi cyane

Iyi foto igereranya ibihe bitandukanye bya Mariba na Messi ikomeje kuvugisha benshi

Messi na Moriba bahoberana byazamuye imbamutima za benshi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND