RFL
Kigali

Ange Celestine ufite intego yo kugeza umuziki we hanze y'u Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya 'Arampetse'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2021 10:52
2


Ange Celestine Niyomugenga uzwi nka Ange Celestine mu muziki, umuhanzikazi ufite intego yo gukora cyane akageza umuziki we hanze y'u Rwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Arampetse' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Ange Celestine asengera muri ADEPR, akaba abarizwa mu karere ka Rubavu. Aganira na InyaRwanda.com, yavuze intego afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ati "Intego yanjye mu muziki ni ugukora cyane nkora indirimbo nziza kandi zifite ubutumwa bwiza, bityo nkagera kure cyane".

"Mbese nkarenga imipaka y'igihugu cyacu ndetse nkajya nitabira ibitaramo byinshi cyane kandi bikomeye byaba ibyo mu gihugu cyangwa ibyo hanze, namamaza ubutumwa bwiza". Avuga ku muziki we, yagize ati "Maze gukora indirimbo 6 harimo audio 3 na video 3. Indirimbo yanjye nshya yitwa 'Arampetse', irimo ubutumwa bw'uko abantu bizera Imana bari ku mugongo wayo kandi ko itakora ikosa ryo kubashyira hasi ngo ibacutse".


Ange Celestine avuga ko yiyemeje kujya asohora indirimbo iri kumwe n'amashusho yayo. Ati "Imishinga mfite nifuza gukora, nifuza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zimeze neza cyane kuruta izo maze gukora ndetse zigasohokana n'amashusho yazo n'ubwo binkomereye nk'umuhanzi ukizamuka ariko nzi ko umuntu ufite imigambi myiza Imana imushyigikira".


Ange Celestine arangamiye kugeza umuziki we mu mahanga

REBA HANO INDIRIMBO 'ARAMPETSE' YA ANGE CELESTINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo3 years ago
    Courage ma fille.urimo neza
  • Niyonambaza Laurent3 years ago
    Akomereze aho rwose ndabona ubutumwa buzagera kure Imana imushyigikire pe.Uyu mukobwa aragenda abikora neza.





Inyarwanda BACKGROUND