Kigali

Tom Close, Bruce Melodie, Marina, Dj Miller mu begukanye ibihembo The Choice Awards-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2021 1:30
1


Abahanzi Bruce Melodie, Tom Close, Marina Deborah na Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020 bari mu begukanye ibihembo bya The Choice Awards 2020 byatanzwe ku nshuro ya Mbere na Televiziyo Isibo.



Ibihembo bya The Choice Awards byatanzwe ku nshuro ya mbere. Ni mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, mu muhango wabereye kuri Televiziyo ya Isibo Tv ari nayo yateguye ibi bihembo.

Binyuze mu kiganiro ‘The Choice’, Televiziyo Isibo Tv yatangiye gutegura ibihembo ngaruka mwaka yise ‘The Choice Awards’ igamije gushimira abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanyarwenya n'abandi bagira uruhare mu iyaguka ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni ngarukamwaka bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice Live’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo ‘Isibo TV’ ya Bruce Melodie.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro.

Abegukanye ibihembo bya The Choice Awards 2020:

Umuhanzi Juno Kizigenza ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wigaragaje mu 2020 ‘The Choice New Artist’. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Nazubaye’ yahigitse abarimo Papa Cyangwe, Vestine&Dorcas, Ish Kevin na Calvin Mbanda.

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas [Tom Close] ni we wegukanye igihembo cy’uwaharaniye iterambere ry’umuziki ‘The Choice Icon Award’. Nta muntu bari bahataniye iki gihembo, kuko cyagenewe umuntu umwe watowe n’abategura ikiganiro cya The Choice.

Bruce Melodie uherutse kubona umujyanama mushya ni we wegukanye igihembo cy’umugabo w’umwaka wa 2020 ‘The Choice Male Artist of the year’, yahigitse umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, Mico The Best, Platini na Davis D.

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka w’umugore ‘The Choice Female Artist of the year’ Marina ni we wegukanye igihembo. Marina yahigitse abarimo Butera Knowless, Aline Gahongayire, Clarisse Karasira na Alyn Sano.

Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka ‘The Choice Actor of the year’. Bamenya yahigitse abarimo Nicki Dimpoz, Niyitegeka Gratien [Seburikoko], Uwihoreye Jean Moustapha [Ndimbati] na Mugisha Emmanuel [Clapton].

Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’ yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza w’umwaka ‘The Choice Actress of year’. Uyu mukobwa ugezweho muri iki gihe yahigitse abarimo Bahavu Jeannette, Mutoni Assia, Kecapu na Ingabire Pascaline.

Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, ni we wegukanye igihembo cya The Choice Tribute Award. Umugore we Nigihozo Hope ni we wafashe igihembo cye, agaragaza amarangamutima. Iki ni kimwe mu bihembo byongewemo mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime mu Rwanda ni we wegukanye igihembo cya The Choice Influencer of the Year. Uyu musore yari ahatanye n’abarimo Junior Giti, Papa Cyangwe, Super Manager na Dj Brianne.

Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Televiziyo ya Isibo Tv ni we wegukanye igihembo cy’umu-Dj w’umwaka The Choice Dj of the year. Yari ahanganye n’aba-Dj bakomeye barimo Dj Marnaud, Dj Toxxxyk, Dj Ira na Dj Bisoso.

Producer Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy’uwatunganyije neza amashusho y’indirimbo mu 2020 ‘The Choice Director of the year’. Yahize abarimo Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Bagirishya.

Umuhanzi Meddy ubarizwa muri Amerika ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda ‘The Choice Diaspora Artist 2020’; yari ahagarariwe na Bruce Intore usanzwe ari umujyanama we. Meddy yahigitse Adrien Misigaro, The Ben, Emmy na Priscillah.

Umuhanzi Nemeye Platini wo muri Label ya Kina Music ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi ufite indirimbo y’amashusho meza y’umwaka ‘The Choice Video of the year’


Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ‘The Choice Artist of the year’ mu bihembo bya Televiziyo ye

Umuhanzi Tom Close ni we wegukanye igihembo cy’uwaharaniye iterambere ry’umuziki ‘The Choice Icon Award’

Umuhanzikazi Marina wo muri The Mane yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka w’umugore ‘The Choice Female Artist of the year’ Benimana Ramadhan [Bamenya] ni we watwaye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wa filime w’umwaka ‘The Choice Actor of the year’

Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza w’umwaka ‘The Choice Actress of year’

Umuraperi Juno Kizigenza ukunzwe mu ndirimbo ‘Nazubaye’ yaririmbye mu itangwa ry’ibi bihembo; yanegukanye igihembo cya The Choice New Artist

Platini yegukanye igihembo cya The Choice Video of the year abicyesha indirimbo ye Atansiyo

Umuraperi Ish Kvin uhatanye mu irushanwa rya The Next Pop Star ni we wasusurukije abantu mu muhango w’itangwa ry’ibi bihembo

Igihozo Hope, umugore wa Dj Miller yafashwe n'amarangamutima ubwo yakiraga igihembo cyihariye cy'umugabo we, The Choice Tribute Award

Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime ni we wegukanye igihembo cy’uwavuze rikijyana mu 2020 ‘The Choice Influencer of the Year’

Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Isibo Tv ni we wegukanye igihembo cy’umu-Dj w’umwaka The Choice Dj of the year


Producer Bagenzi Bernard yegukanye igihembo cy’uwatunganyije neza amashusho y’indirimbo mu 2020 ‘The Choice Video Director of the year’

Umunyamakuru Emmalito wa Isibo Tv wayoboye itangwa ry’ibihembo

Umuhanzi Meddy ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda ‘The Choice Diaspora Artist 2020’; yari ahagarariwe na Bruce Intore usanzwe ari umujyanama we

Umunyamakuru Bianca wari muri studio ya kabiri ayoboye umuhango w’itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards 2020

Umushyushyarugamba Sylivie wari uyoboye ibiganiro muri studio ya kabiri

Umunyamakuru Irene Murindahabi wakiriye abahanzi mu gutanga ibihembo The Choice AwardsDj Ira uri mu bagize itsinda rya Shauku Band ni we wavanze umuziki muri ibi birori

Umunyamakuru Phil Peter wahaye ikaze abantu ndetse na Shauku Band muri ibi bihemboItsinda ry’abanyamuziki bakomeye rya Shauku Band ryasusurukije abantu muri uyu muhango

AMAFOTO: DD STUDIOS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byaruhanga Dieudonne3 years ago
    Kuri Best influencer , DJ biragaragara ko hajemo amaranga mutima, uwo musobanuzi wama films ntiyarigutsinda the super manager



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND