RFL
Kigali

Umukunzi wa Davido, Chioma Rowland arashaka kubyara abandi bana batatu mbere yo kugira imyaka 30

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/02/2021 14:09
0


Chioma Rowland umukunzi wa Davido banafitanye umwana umwe bibarutse mu mwaka wa 2019 arashaka kuba yamaze kubyara abandi bana batatu mbere yo kugira imyaka mirongo itatu nk'uko yabitangaje abinyujije kuri twitter.



Uyu munyamidelikazi akaba na rwiyemezamirimo kabuhariwe afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu. Chioma Avril Rowland ni umugore wa Davido akunda by'akataraboneka muri 2018 yamukoreye indirimbo yitwa Assurance.

Aba bombi bakaba barize muri kaminuza imwe ya Babcok yo muri Nigeria ari naho bamenyaniye bakamarana imyaka itandatu bakundana mu ibanga rikomeye ntawuzi ibyabo.

Aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu wavutse kuwa 20/10/2019 icyo gihe Davido n’umunezero mwinshi ashima umugore we amurata ubutwari. Davido arusha umugore we w’inkundwakazi imyaka itatu mu bagore batanu bemezwa ko afite.

Abagore ba Davido uko ari batanu bivugwa ko bafitanye abana n'ubwo abo yemera ari batatu. Mu bavugwa harimo Ajibola Momodu, Amanda Adeleke, Ayotomide Labinjo bamenyanye mbere yo kuba icyamamare, Larissa Lorenzo, na Chioma Avril Rowland.

Chioma akaba yamaze gutangaza abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter ko yifuza kubyarana na Davido abandi bana. Mu magambo ye yagize ati ”Ndashaka abandi bana batatu mbere yo kuzuza imyaka mirongo itatu”.

Ni ukuvuga ko buri mwaka yifuza kujya abyarana n’uyu mugabo we w’icyamamare umwana, kuko kuri ubu umukunzi wa Davido afite imyaka makumyabiri n’itandatu. Ibi yabivuze abinyujije muri videwo yashyize ku rukuta rwe rwa twitter, ikaba yahise ikwirakwizwa ku isi.

Davido akaba ari se w’abana batatu yemera umuhungu umwe n’abakobwa babiri. Umwe yitwa Hailey Veronica Adeleke wavutse ku itariki 09/05/2018 akaba yaramubyaranye na Amanda Adeleke. Undi yitwa David Adedeji Adeleke Jr ni nawe muto, we yavutse ku itariki 20/10/2019 amubyarana na Chioma Avril Rowland. Uwa gatatu ni Aurora Imade Adeleke wavutse ku itariki 15/05/2015 ari nawe mukuru, akaba yaramubyaranye na Ajibola Momodu.

Src: ghgossip.com, africanentertainment.comajuede.com

Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise-Inyarwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND