RFL
Kigali

Abanyamakurukazi 3 b'amazina akomeye n'inshuti yabo biganye batangije kuri Televiziyo Rwanda ikiganiro bise 'Ishya'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2021 21:08
1


'Ishya' ni ikiganiro gishya kigiye kujya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda (RTV) buri kuwa Kane. Ni ikiganiro gitangijwe n'abanyamakurukazi batatu b'amazina azwi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hamwe n'inshuti yabo biganye mu mashuri yisumbuye. Kizibanda ku buzima rusange bwaba ubw’igihugu n'ahandi ku Isi.



Iki kiganiro 'Ishya' kizakorwa na Aissa Cyiza usanzwe ari umunyamakuru wa Royal Fm na Isango TV, Michele Iradukunda usanzwe ari umunyamakuru wa RBA uzwi cyane kuri Magic Fm na Televiziyo Rwanda, Cyuzuzo Jeanne d’Arc usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss Fm ndetse na Christella Mucyo ufite umwihariko wo kuba ari umuhanga mu by'imiti (Akora muri Pharmacie) ariko akaba akurikira cyane itangazamakuru.

Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda buri kuwa Kane, saa kumi n'ebyeri z’umugoroba. Kizibanda ku buzima rusange bwaba ubw’igihugu n'ahandi ku Isi. Abatangije iki kiganiro bavuga ko bafite intego yo guhindura imyumvire ariko igamije ubuzima bwiza n'iterambere, bati "Intero yacu ni ugukora ikiganiro gihindura imyumvire ariko igamije ubuzima bwiza, iterambere, imibanire myiza n'ibindi".


Inshuti z'akadasohoka zaniganye mu yisumbuye zigiye gukorana ikiganiro kuri RTV

Aissa Cyiza umwe mu banyamakuru bagiye gukora iki kiganiro 'Ishya', mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda.com yadutangarije byinshi kuri iki kiganiro cyakiranywe yombi n'ubuyobozi bwa Televiziyo Rwanda bukabemerera kugitangiza kuri iyi Televiziyo. Yagize ati "Ishya ni ikiganiro gikubiyemo ibice bitatu by’ingenzi, kigizwe no kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye z'ibiri kuba cyangwa byabaye mu buzima rusange, Politiki, Uburezi, Imyidagaduro, Ubutabera n'ibindi bitandukanye".

Yakomeje avuga ko bazajya bafata n'umwanya wo kujya gusura abaturage bakagerageza ikintu runaka gikorwa n'abandi bantu. Muri iki kiganiro harimo n'igice cy'imyidagaduro ari nacyo gisata bamamariyemo uko ari batatu. Ati "Kigizwe kandi n'ikindi gice cyo kujya kuri 'terrain' kugerageza ikintu runaka gikorwa n'abandi. Ariko wenda nshobora kuba njye ari ubwa mbere mbikoze. Hakaza kandi n'igice cy'imyidagadura nka kimwe dusanzwe tunakora no ku maradiyo dukoraho".

Twamubajije igisubizo yaha umuntu wagira amatsiko yo kumenya impamvu iki kiganiro kigiye gukorwamo n'ab'igitsinagore gusa, abanza gukubita igitwenge, asobanura ko bahisemo kujya bagaragara mu kiganiro ari abagore, icyakora inyuma ya 'Camera' ngo hazaba hari abagabo benshi bahihibikanira imigendekere myiza y'iki kiganiro. Aissa Cyiza yagize ati "Hahaha twahisemo gukora turi abagore gusa bagaragara kuri screen ariko inyuma yayo hari abagabo benshi".


Bahuje imbaraga batangiza ikiganiro gishya 'Ishya' kuri Televiziyo Rwanda 

Aba bose uko ari bane; Aissa, Michelle, Cyuzuzo na Christella uretse kuba bahujwe n'umwuga w'itangazamakuru, baraniganye mu mashuri yisumbuye mu Kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare (G.S.O.B) kizwi cyane nka Indatwa n'Inkesha). Cyiza avuga ko kuba bariganye, bakaba banaziranye cyane biri mu byatumye bajya inama yo gukora iki kiganiro. Ati "Urumva ko twari tuziranye yewe duhuza cyangwa duhurira kuri byinshi, ibyo ni nabyo byatumye duhurira kuri iki gitekerezo".

Iki kiganiro bagiye gukora kuri Televiziyo y'igihugu ntikizababuza gukomeza gukora ku bitangazamakuru basanzwe bakorera na cyane ko cyo kizajya kiba rimwe mu cyumweru (Kuwa Kane). Ati: "Tuzakomeza gukora ku bitangazamakuru byacu rwose. Kiriya ni ikiganiro kimwe kizajya gica kuri Televiziyo y’igihugu mu rwego rwo kwagura gusangiza abanyarwanda muri rusange ibitekerezo byiza ku ngingo dusanzwe tuganiraho aho dukora buri munsi". Yunzemo ati "Urumva rero ko ari amahirwe adasanzwe ku kuba Televiziyo y’igihugu yarakiriye igitekerezo cyacu neza". 


Ikiganiro bagiye gukorana gifite intego yo guhindura imyumvire ariko igamije ubuzima bwiza n'iterambere

Ibyo wamenya kuri aba banyamakuru 3 bafite amazina akomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Aissa Cyiza


Aissa Cyiza Diana [Aissa Cyiza], umwe mu banyamakuru bafite ijwi ryiza cyane, yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012 ahera ku Isango Star aho yamaze imyaka itatu, aza kujya kuri Royal Fm amazeho imyaka itandatu (6) kugeza magingo aya. Kuri ubu ariko anakora ku Isango Tv. Muri Kaminuza yize muri ICK aho yigaga itangazamakuru, icyakora yaje guhagarika aya masomo bitewe n'uko yabonaga bimuvuna, icyo gihe yari ageze mu mwaka wa 2. Yaje gukomereza muri ULK yiga ibijyanye na 'Internation Relations'.

Cyuzuzo Jeanne d'Arc


Cyuzuzo wize itangazamakuru akaniga ibijyanye n'Ububanyi n'Amahanga muri 'Masters', ni umwe mu banyamakuru bafite ijwi rikundwa na benshi, banafite ibigwi mu itangazamakuru - umwuga yatangiriye kuri Radio 10 yakoreye kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2015, akahava yerekeza ku Isango Star. Ntabwo yatinze ku Isango Star kuko umwaka wa 2016 urangira yahise yerekeza kuri Royal Fm ahakora imyaka itatu, ahava tariki 30 Kamena 2019 ubwo yerekezaga kuri Kiss Fm ari naho abarizwa magingo aya.

Michelle Iradukunda


Michelle Iradukunda nawe uri mu banyamakuru bafite ijwi ryiza, yize itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda. Mu 2009 yiyamamarije kuba Miss Rwanda, aza muri batanu ba mbere. Akunze kwiyambazwa mu Irushanwa rya Miss Rwanda mu Akanama Nkemurampaka. Akiga muri Kaminuza, yabaye Igisonga cya mbere cy'Iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) mu 2010. Mu 2013 ni bwo yatangiye itangazamakuru, akaba arimazemo imyaka 8. Yakoze ku Isango Star n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA agikorera magingo aya.


Christella Mucyo ni umuhanga mu by'imiti wiganye mu yisumbuye na Aissa, Cyuzuzo na Michelle


Ikiganiro Ishya kizajya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda buri kuwa Kane saa kumi n'ebyiri








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul Tuyishime3 years ago
    We are together





Inyarwanda BACKGROUND