RFL
Kigali

Nta gahora gahanze! Amatsinda y’abahanzi nyarwanda yabaye amateka nta cyuho azasiga muri muzika?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/02/2021 7:26
0


Mbere ya 2018 muri muzika nyarwanda hari amatsinda ahagaze neza ndetse anatanga icyizere mu gusunika umuziki wayo ariko byaje kuyoyoka ubwo Urban Boys ya batatu yasigaragamo babiri, Dream Boys ikajya ku iherezo naho Charly na Nina ikaba ikomeje kwituriza. Itsinda rya Active na n'ubu riracyahanzwe amaso ku hazaza ha muzika yaryo.



Dream Boys yabaye amateka


Dream Boys yabayeho mu mwaka wa 2009 mu gihe muzika nyarwanda yo mu kiragano gishya yarimo yiyubaka, ryari rigizwe na Mujyanama Claude (TMC) na Nemeye Platini. Iri tsinda ryakundiwe ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda ryaririmbaga ndetse mu 2017 batwaye (PGGSS) kimwe mu bihembo byari bikomeye icyo gihe. Baryegukanye nyuma y’igitaramo gisoza iryo rushanwa cyabereye muri Parking ya Stade amahoro, ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017. Mu 2020 Platini yaragize ati: "Nta gahora gahanze’’. Yashakaga kuvuga ko bamaze gutandukana ndetse yahise atangira umuziki ku giti cye.

Kuvuka kwa Urban Boys no gucika intege


Urban Boys ya batatu

Abasore batanu nibo bari bagize itsinda rya Urban Boyz: Rino G, Skotty, Humble Jizzo, Safi, ndetse na Nizzo. Ku mpamvu za bamwe Rino G ndetse na Skotty baje kuva mu itsinda hasigara batatu. Icyo gihe bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2007 bayihuriramo ari batanu bayita ’Ikicaro’.  


Batangiye ari batanu

Nyuma yo kwisanga ari batatu ntibigeze bacika intege. Itsinda rya Urban Boyz ryakomeje gukora kuva mu 2009 binjiye mu mujyi wa Kigali, batangiranye na ‘’Sindindyarya’’ nk’indirimbo yabinjije mu mujyi wa Kigali, nyuma bagiye bakora indirimbo nyinshi zinyuranye biborohera kuzuza album 5 ndetse n’indi ya gatandatu bashyize hanze mu mpera za 2016. Aba basore babarizwaga mu nzu ya Super Level, bakoranye indirimbo na benshi mu byamamare nka Jackie Chandiru ari nawe batangiriyeho gukorana nk’umunyamahanga.

Nyuma ya Jackie Chandiru aba basore bakoranye kandi na Iyanya mu ndirimbo Tayali, bakorana na Timaya mu ndirimbo Show me love, Radio and Weasel bakoranye Pete Kidole ndetse na Sat B w’umurundi mu ndirimbo Urankirigita. Iri tsinda ryatwaye PGGSS ku nshuro ya 6 mu 2016.  

Uwari inkingi ya mwamba yabavuyemo mu 2017, mbere yo kubasezera yari amaze imyaka ibiri atavugana na Nizzo Kabosi haba kuri telefoni no ku butumwa bugufi ahubwo bahuzwaga n’akazi konyine. Abari batatu ku rugamba hasigaye babiri nabo imikorere yabo muri iyi minsi ntitanga ikizere. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda Humble Jizzo akabazwa igihe bazongera kwiyereka ababakunda babaha indirimbo yagize ati: "Mu minsi iri imbere dufite indirimbo nyinshi kandi zizashimisha abakunzi ba Urban Boys’’.

Active yari ifite umuvuduko waje kugabanuka 


Itsinda ry’abaririmbyi batatu Derek, Olivis na Tizzo ryavutse mu 2013. Bahataniye ibihembo birimo Salax Awards na PGGSS. Iyo urebye usanga kuri shene yabo haherukaho indirimbo imaze amezi atandatu yitwa ‘’Kigali n'ibyayo’’. Kuva iri tsinda ryabaho kugeza mu 2018 bahoraga mu matwi y’ababakunda nubwo umwe muri bo aherutse kubwira inyarwanda ko bafite imishinga bari hafi gushyira hanze.

Charly na Nina


Charly na Nina bagifashwa na Alex Muyoboke wari umujyanama wabo ryari rihagaze neza. Nyuma y'uko batandukanye, ryatangiye gukora buhoro ndetse nyuma yaho haza no kumvikana amakuru y'uko naryo ryasenyutse, gusa iri tsinda ryanyomoje aya makuru. Mu 2020 Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina yavuze ko kuri ubu nk’abandi bahanzi benshi na bo barimo gukorera mu rugo.

Yagize ati “Indirimbo zo zihari ari nyinshi ariko ntabwo turazisohora kubera gahunda ya Guma mu rugo.” Iyo urebye kuri shene yabo ya YouTube usangaho indirimbo ‘’Ibirenze ibi’’ harabura ukwezi kumwe umwaka ukirenga nta gihangano gishya baha abakunzi babo. Kuva mu 2018 batandukana na Muyoboke Alex umuvuduko wabo waragabanutse ndetse buri wese yibaza niba bazongera kugaruka bagakora bahozaho. 

Ni iki abamaze igihe muri muzika babivugaho?

Jay Polly aganira na InyaRwanda kuri iyi ngingo yasobanuye ko itsinda atari korali. Ati: ’’Erega buriya abantu iyo bakuze bagira imikorere itandukanye kandi na we urabizi n’abavandimwe baratandukana, umugore n’umugabo baratandukana, ikizima ni uko bariya baba bagize amatsinda bakomeze umuziki kandi urabona ko iterambere rya muzika tugenda turigeraho’’.

Bagenzi Bernard wanabanye igihe kirekire na Active bakaza gutandukana ndetse ari nabwo yabuze mu muziki yagize ati:’’Umuziki wo ku isi ugenda uhinduka ku buryo utagishingiye ku matsinda’’. Yakomeje avuga ko nta cyuho cyangwa se igihanga bizasiga mu muziki nyarwanda bitewe n'uko abahoze bagize amatsinda bamwe muri bo bakomeza umuziki kandi bagakora neza kurusha igihe bari mu matsinda. 

Yanagarutse ku ntandaro yo gutandukana ku matsinda aho yagize ati: ’’Íyo bamaze gukura buri wese agira icyerekezo gitandukanye n’icya mugenzi we birangira rero habayo gutandukana’’. Amatsinda yavuzwe hejuru ni macye mu yahozeho muri muzika nyarwanda kuko ntitwayarondora ahubwo twafashe amwe muri yo. N'ubwo ayo matsinda yagiye asenyuka Impala de Kigali yashinzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baracyahari kandi bakora umuziki mu buryo buhoraho, umwe muri bo utabarutse bamusimbuza undi ku buryo abakiri bato hari byinshi babigiraho.


Jay Polly avuga ko itsinda atari Korali bityo ko gutandukana buri umwe agakomeza muzika nya cyuho byateza mu muziki








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND