RFL
Kigali

Yakuyemo umwenda w’imbere awambara nk’agapfukamunwa ubwo yari agiye guhaha muri Supermarket

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/02/2021 15:51
0


Umugore wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yakoze agashya ubwo yari agiye guhaha mu isoko atambaye agapfukamunwa abacuruzi bamwima ibicuruzwa yari akeneye biba ngombwa ko akuramo umwenda we w’imbere awambara nk’agapfukamunwa.



Mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mugore ari gukuramo uyu mwenda w’imbere arangije awuhindura agapfukamunwa nyuma y’uko abacuruzi bari bamubwiye ko nta kintu bamugurisha atakambaye.

Iyi nkuru iri mu binyamakuru birimo: Independent.co.uk, Dailymail.co.uk aho ivuga ko amashusho y’uyu mugore mu isoko yafashwe na camera yo mu isoko ryitwa Pick n Pay supermarket yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.


Umucuruzi yasabye uyu mugore kwambara agapfukamunwa undi amusubiza ko ntako agira ni bwo yamubwiraga ko nta kintu na kimwe aramugurusha atakambaye ndetse abwirwa ko n’abashinzwe umutekano bagiye kuza kumusohora ni bwo yiyunguye iriya nama.

Umwe mu babonye iyi video kuri Facebook, yagize ati “Guma mu rugo uhahire kuri internet niba udashaka kwambara agapfukamunwa".


Undi yagize ati “Ibi birambabaje cyane.Azi amategeko ari ku isi yose. Dufite icyorezo gikomeye, aratekereza ko G-string yamutabara".

Mu mwaka ushize, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko yavuze ko kutambara agapfukamunwa mu ruhame ari icyaha gikomeye bityo ufashwe atakambaye azajya atabwa muri yombi anagezwe mu rukiko.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND