RFL
Kigali

Ndishimye cyane! Imbamutima za Muvandimwe wa Police FC wasoje amasomo ya Kaminuza - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2021 13:18
1


Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi na Police FC, ukina ku ruhande rw’ibumoso, Muvandimwe Jean Marie Vianney, yishimiye cyane kuba yasoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor) ndetse anashimira umubyeyi we n'ikipe ya Police FC, bamubaye hafi mu rugendo rutoroshye yari amazemo imyaka itatu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021,  nibwo uyu mukinnyi yasobanuraga igitabo yanditse ku masomo amazemo imyaka itatu (Defence ya Memoire) mbere yo  kuzambara ikanzu ahabwa impamyabumenyi amaze igihe akorera.

Benshi mu bakinnyi b'abanyarwanda usanga batarigeze bakandagira muri kaminuza, kuko usanga iyo basoje atandatu yisumbuye bahagarika, gusa Muvandimwe yateye intambwe ikomeye kuko yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ULK, mu ishami ry'imari (Finance).

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Muvandimwe yatangaje ko yishimiye cyane kuba yageze ku ntego yifuzaga kugeraho mu buzima nubwo bitari byoroshye kubibangikanya no gukina umupira w'amaguru.

Yagize ati"Ndishimye cyane! Iki ni igikorwa nifuzaga kugeraho mu buzima nubwo byari bigoye Kwiga mbifatanya no gukina, ni ibintu bitoroshye. Hari igihe twabaga dufite umukino kandi mfite n’ikizami kuko nigaga nijoro (Evening) ubundi bikangora kuko navaga ku mukino mpitira mu kizami kandi sinari bujye mu kizami ntasubiye mu byo twabaga twize".

"Byansabye kubiha umwanya, no gukora cyane nirinda kugira ibindi najyamo bikandangaza kuko iyo nteshuka nari kwisanga byose nabyangije".

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi, yatangaje ko kugira ngo agere kuri iki gikorwa hari abo abikesha babigizemo uruhare rukomeye barimo umubyeyi we ndetse n'ikipe ye ya Police FC.

Yagize ati"Ndashimira cyane Mama umbyara kuko yaramfashije cyane muri uru rugendo ku nama yangiraga za buri munsi zangiriye akamaro kanini cyane, ndetse n'umuryango wanjye muri rusange. Ndashimira by'umwihariko ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC n'umutoza wayo bamfashaga ndetse bakanampa umwanya wo kujya ku ishuri, muri iki gihe nari naravunitse twari dufite ibizamini, umutoza Haringingo yangiraga inama ndetse akanamfasha buri gihe.

"Ndashimira kandi Seninga Innocent wangiriye inama yo kujya ku ishuri, akananyereka ibyiza birimo ubwo yageraga muri Police FC, ndetse nkanashimira umutoza Bisengimana Justin kuko nawe yambaye hafi kenshi cyane".

Muvandimwe kandi yasoje ashimira inshuti n'abavandimwe bamubaye hafi ndetse bakanamufasha mu gihe kingana n'imyaka itatu yari amaze yiga muri ULK.

AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO


Muvandimwe n'inshuti ye mu muhango wo gusobanura igitabo yanditse

Muvandimwe yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ULK

Muvandimwe yize ibijyanye n'imari (Finance)

Byari ibyishimo byinshi kuri Muvandimwe usoje amasomo ya Kaminuza

Muvandimwe n'umubyeyi we

Mushiki we nawe yari yitabiriye ibi birori

Wari umunezero ku muryango





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dorcas3 years ago
    Nibyiza!!! nk'abaturanyi be twishimiye ibyo yagezeho nakomereze aho.





Inyarwanda BACKGROUND