RFL
Kigali

#MissRwanda2021:N'uwa The Ben yarinyuzemo! Musana Hense yakebuye abarekerereje bagamije kureshya ba nyampinga, ahishura ko nta mukunzi afite

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/02/2021 13:57
0


Musana Teta Hense wahishuye ko nta mukunzi afite, yavuze ko iyo wanyuze muri iri rushanwa abagutereta baba uruhuri mu gihe wabahaye umwanya, akebura abarekerereje bagamije kureshya ba nyampinga anasaba aba bakobwa k menya kwitararika.




Musana Teta Hense yasabye abanyarwanda kumushyigikira

Musana Tete Hense ufite nimero 18, umwaka ushize nabwo yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yagarutse ku buzima bwe bwite mu rukundo, ahishura ko nta mukunzi afite ariko ateganya kumugira. Ati "Ubungubu ntawe mfite ariko ntibivuze ko ntazamugira!". 

Yagaragaje ko ibyo gukundana bisaba kwitwararika igihe wanyuze muri iri rushanwa ry'ubwiza kuko abakureshya bashobora kuba uruhuri igihe wabahaye umwanya maze mu mvugo ye yumvikanisha ko ba nyampinga bibasaba kwitwararika.

Yagzie ati "Haza abafite intego zitandukanye. Haba hasigaye uruhare rwawe rwo guhitamo kuko nanone abakuvugisha bose ntabwo ariko baba bafite intego mbi".


Kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss 18 ukohereza kuri 1525

Yakomeje avuga ko abagabo barekerereje kureshya ba nyampinga baba ari benshi kandi bafite intego mbi maze arabakebura, ati "Wabahaye urubuga baba benshi! Kuki ubundi utakaza umwanya w'umukobwa uzi ko nta kintu umushakaho? Kuki uri kumutakariza umwanya? Nasabaga kugira umutima ari wowe babikoreye ibyo ushaka kumukorera wakumva umeze gute?".

Nyuma yo kunenga abagabo, yagiriye inama ba nyampinga maze akomeza agira ati "Ku mukobwa we numva ko yagakwiye kuba adashaka kwamamara gusa, yagakwiye kuba afite intumbero ashaka kugeraho, ikindi yumva ko afite muri we gukora iyo ufite inshingano nk'izo hari ibyo wirengagiza. Iyo uganiye n'umuntu ukumva icyo ashaka ari ikintu kitari kiza ushobora kumubwira mu kinyabufura ko ibyo bintu bidashoboka agahagarika icyabahuza".


Yavuze ko iyo wanyuze muri iri rushanwa abagutereta baba benshi igihe wabahaye umwanya

Musana Tete Hense yatangaje ko kwitabira iri rushanwa yabikuyemo inyungu nyinshi zirimo kwitinyuka, kunguka inshuti, kumenyera kuvugira mu ruhame, kwigirira icyizere no kumva ko ushoboye.

Abakobwa benshi banyuze muri iri rushanwa byagiye bibaha ubwamamare ku buryo abenshi bagiye bagira ababatereta bafite amazina akomeye kandi nyamara ntawari ubazi. 

Urugero Pamella Uwicyeza uri mu munyenga w'urukundo na The Ben yanzuze muri iri rushanwa mu mwaka wa 2019. Nyuma yaho yaramamaye karahava bimuviramo guhura n'iki cyammare ubu bibereye mu ijuru rito mu rukundo rw'icyibatsi.


The Ben nawe umukunzi we Uwicyeza Pamella yanyuze muri Miss Rwanda 2019


Umwaka ushize Teta Hense yagarukiye mu bakobwa 10 ba mbere

REBA HANO IKIGANIRO UMUSANA ARIMO, AGARUKA KURI IBI BYOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND