RFL
Kigali

NABU yahinduye izina yitwa NABU Global Inc mu guhuza n’icyicaro gikuru kiri i New York

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/03/2021 8:16
0


Umuryango utegamiye kuri Leta NABU watangaje ko wamaze guhindura izina riba NABU Global Inc kugira ngo bahuze n’icyicaro gikuru bafite mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu mpera za 2018 no mu ntangiriro za 2019, icyicaro gikuru cyabo cyafashe icyemezo cyo guhindura ikirango cy’umuryango, maze gihindura DBA (Gukora ubucuruzi nk'izina) kitwa NABU.

Mu mwaka wa 2020, izina ryemewe n’ikigo cy’Amerika naryo ryahinduwe kugira ngo rigaragaze impinduka mu kirango, maze rihinduka NABU Global Inc.

Amos Furaha uhagarariye NABU mu Rwanda yabwiye INYARWANDA ko uko bahinduye amazina ari nako bagiye banoza serivisi. Ndetse ko Nabu Global Inc ijyanishije n’isomero ryo kuri internet rya Nabu.org, bityo ko nta rujijo bizateza.

Amos yavuze ko mu gihe bamaze bakorera mu Rwanda; bishimira ko hari abantu ibihumbi 90 bafite muri telefoni zabo Application ya NABU, ibitabo amagana byo gusoma bakoreye abana, umuco wo gusoma uri kuzamuka, gufatanya n’inzego za Leta n’ibigo bitegamiye kuri Leta mu gufatanya gukangurira benshi gusoma n’ibindi.

Imibare bafite ngo ibireka ko muri Nyakanga 2020, hari abantu barenga ibihumbi 27 basomye ibitabo kuri Nabu. Uyu muyobozi avuga ko mu myaka itanu iri imbere bafite intego y’uko buri mwana wese ugeze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza azaba azi gusoma neza.

Bafite intego yo gufasha Leta mu gutegura gahunda n’ibitabo byifashishwa nyuma y’amasomo kandi biri mu rurimi rwabo bumva, no gukora uko bashoboye ku buryo Application ya NABU izajya igaragara muri telefoni yose umuntu azajya atunga, yifashisha mu gusoma.

NABU kandi inafite intego yo gufasha abakiri bato kumenya gusoma no kuvuga neza indimi. Umuco wo gusoma ukigishwa abakiri bato kugeza ku bantu bakuze.

Guhindura izina birafasha guhuza n’ibindi bigo bya NABU ku isi yose, kandi bikagaragaza neza umurimo bakoraga mu Rwanda. Baremeza ko intego zabo, icyerekezo na gahunda bizakomeza kumera nk’imyaka yashize.

Nabo Global Inc (NABU) ni umuryango udaharanira inyungu, ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ufite ubutumwa bwo gukemura ubusumbane mu guhanga ibitabo no kubikwirakwiza, bityo abana bose bakaba bashobora gusoma kandi bakazamuka ku bushobozi bwabo bwose.

NABU ikaba iri imbere mu gutangaza ibitabo byinshi mu ndimi nyinshi. Ikoranabuhanga ryabo ryahawe n’ibihembo rituma bakwiza ibitabo, kandi ryihutisha gusoma no kwandika mu gushishikariza abana binyuze mu rukundo rwo gusoma mu rurimi rwabo kavukire.

Umuryango ukura izina ryawo kuri NABU, ikimenyetso cya kera cyo gusoma, ubumenyi, n'ubwenge, kandi kigaragaza icyifuzo cyo gufungura amarembo yo gusoma no kwandika kuri bose.

NABU yabanje kwemerwa muri Amerika mu 2013 mu izina ryemewe n'amategeko rya LFA International Inc (Isomero kuri Bose).NABU yatangiye ku mugaragaro gukorera mu Rwanda mu 2015 ku butumire bw’Umuryango Imbuto Foundation.

Mu 2018 binjiye byemewe ku izina rya LFA International Inc (Isomero kuri bose), ariryo zina bakoreshaga no ku biro bikuru biri i New York. Bamuritse ku mugaragaro ku ya 15 Ugushyingo 2019, muri Kigali Convention center.

Kuva bafungura imiryango ku mugaragaro, bahize abandi mu kuba porogaramu yihuta kurusha izindi mu Rwanda, yakuwe (Download) aho porogaramu zikurwa incuro 85.000 mu mezi 24 ndetse n’abana 10,000 basomeraho buri munsi.

Olivier, umwe mu bana b'abanyeshuri bakoresha Application ya NABU muri Rwamagana asomera bagenzi bagenzi be mu ishuri

Mu 2019, ni bwo NABU yamuritswe mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center witabiriwe n'abantu barenga 500

Mu Ukwakira 2019, NABU yamuritswe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Uburasirazuba


Abana b’abanyeshuri basoma ibitabo bifashishije Application ya Nabu iri muri telefoni zabo


Tanyella Evans, Umuyobozi wa NABU n’umwungirije; hari mu muhango wo kumurika NABU wabereye muri Kigali Convention Center








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND