Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politike y'iterambere rya Siporo ivuguruye, Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko hari ingamba zafashwe kandi ziri kuganirwaho n'impande bireba kugira ngo bongere kuzahura Siporo mu mashuri aho bizaba ari itegeko ndetse hongere gutegurwa amarushanwa atandukanye.
Mu minsi ishize ni bwo Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga wa Politike y'iterambere rya Siporo ivuguruye uzageza mu 2030, nyuma y'imyaka irenga umunani hakurikizwa politike y'iterambere rya Siporo yo mu 2012.
Hari byinshi bitagezweho mu ntego iyi politike ya 2012 yari yihaye, ari nayo mpamvu byasabye ko ikorerwa ivugurura kugira ngo buri wese ayisangemo kandi ayigiremo uruhare rufatika, nk'uko Minisitiri Munyangaju yabitangaje.
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Minisitiri Munyangaju yavuze ko baganiriye na Minisiteri y'uburezi 'MINEDUC' kugira ngo bongere kuzahura siporo bisa nk'iyari yarasinziriye ndetse hongere gutegurwa amarushanwa.
Yagize ati "Twatangiye gukorana na MINEDUC kugira ngo ya gahunda yo kuzamura impano duhereye mu bana ikunde; hari amarushanwa mu mashuri abanza,ayisumbuye na kaminuza agomba gutangira vuba".
"Guhera uyu munsi Siporo nk'isomo ni itegeko mu mashuri". "Muri iyi politiki hari ugushaka impano ariko hari no kwita ku batekinisiye; buri shuri risabwe kugira umwarimu wa Sports kandi ufite ubushobozi".
"Amarushanwa ya Inter Scolaire agiye kuba itegeko hagamijwe kuzamura impano; ndabwira abanyarwanda ko uyu mushiga twawize neza na MINEDUC".
"Program Isonga twarayivuguruye uko yari iremye; twifuje ko ihera mu mashuri; iyi Program yatangiye ari Football gusa ariko ubu ni imikino yose ku buryo umwana umukino afitiye impano tuyizamura" .
Minisitiri Munyangaju avuga ko Siporo mu mashuri igiye kongera kugira imbaraga ndetse n'amarushanwa agiye kuba menshi
TANGA IGITECYEREZO