Guverinoma aa Australia yashyizeho itegeko risaba ibigo bikomeye mu makuru ashingiye ku ikorabunahanga kujya byishyura amakuru yacyo. Ibi byakozwe nyuma y'uko Facebook yari yahagaritse amakuru ava muri Australia. Aba Minisitiri bashyizeho iri tegeko mu rwego rwo kwihimura kuri ibi bigo by’ikoranabuhanga “Tech Giant”.
Iki gikorwa
cya Australia hari abatagishyigikiye, abakinenze bavuze ko bafatiranye ibi bigo. Australia
ni cyo gihugu cya mbere ku isi gishyizeho itegeko risaba Google na Facebook
kwishyura ibijyanye n’amakuru yo muri
iki gihugu.
Uyu mushinga
w’itegeko washyikirijwe abasenateri kuri uyu wa Kane uri kumwe n’inyandiko
yemeranyijwe n’amashyaka anyuranye, ibi bikaba byarabaye nyuma yo kubabazwa n'ibyo
Facebook yakoze ibahagarika.
Aba
Minisitiri bakaba barashyizeho iri tegeko mu rwego rwo kwihimura kuri Facebook-
Umwanzuro wo guhagarika amakuru kwa Facebook ukaba uzarangirana n'uyu wa gatanu.
Ubu Facebook na Google bakaba batangiye kugirana amasezerano y'ama miliyoni z’amadolari
n’ibinyamakuru.
Ariko abanenga
uyu mwanzuro bavuga ko uyu mwanzuro kandi ushobora kuza kutorohereza ibihugu
by’ibihangange birimo ubwami b’u Bwongereza “UK’, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
“USA” n’abagize umuryango w'Ubumwe bw’Uburayi “EU”. Mu gihe ibihugu byose byaba biyobotse
iyi nzira yo gufata imyanzuro ikomeye nk’iyi ngiyi.
Iri tegeko rikaba rishyizweho mu bihe bidasanzwe. Ibi bigo bizajya bibanza kumvikana n’ibinyamakuru binyuranye mbere kandi bizatuma zishora atari macye mu gusaba imikoranire n’itangazamakuru. Andrea Coscelli, uhagarariye ibijyanye n’amasoko n’amarushanwa yavuze ko ikibazo ari icy'ibi bigo ati ”Ubu izi n’imbaraga za politike zihuye n’imbaraga z’ubukungu”.
Yagize ati “Facebook yahagaritse amakuru kubera itegeko
ryari ryatangiye kwigwaho ryo kwishyuza ibigo bikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi
bw’ikoranabuhanga ry’amakuru, ibi byatweretse ko batekereza ko aribo bonyine
bashoboye”.
Umwanzuro wa Facebook wagaragaje ukwikunda kudasanzwe kugera no ku guhagarika amakuru ajyanye
na Covid 19 n’ibihe turimo. Niyo mpamvu ibi bigo by’ikoranabuhanga bikwiye
gufatirwa imyanzuro mu maguru mashya CMA ubu iritegura gushyira hanze
umushinga mugari ujyanye no kwamamaza nyuma yo kwibasirwa kwa Google na
Facebook.
Mc Cosceil
yongeyeho ko gushyira mu kato Australia biri mu bigiye kuzamura irushanwa
rikomeye. Ibyo Facebook yakoze byanatumye n’abantu bafite inkuta zabo nabo
bahagaragara mu gihe gito. Facebook yahagaritse amakuru idasize n’amakuru
y’ibikorwa by’urukundo.
Umuyobozi wa Facebook bwana Mark Zuckerberg
Kuri ubu
Facebook yemeye kugarura amakuru yose yari yarigitishije ndetse no kumvikana
nk'uko Google iri kubikora. Google yabwiwe ibijyanye n’impinduka zo gukorera
muri Australia bati birumvikana kuri ubu Facebook na Google byiteguye gukomeza
gufatirwa imyanzuro hirya no hino ku isi mu bihugu bikomeye birimo iby’ubumwe
bw’uburayi, Canada n’ahandi.
Kuva Google
na Facebook zabaho zari zarakomeje kubaho zidegembya byatumye ziba zimwe mu
zikomeye ku isi nyamara guhonyora ubwigenge bw'abakoresha ibikorwa byizi kompanyi no kumva ko ari ndakorwaho bitumye zigiye mu bihe bidasanzwe.
Facebook
yakunze kujya isiba konti z’abantu mu buryo bitagiye byishimirwa mu bihe
binyuranye aho bashinjaga Zuckerberg kwiyumvamo imbaraga z’amafaranga. Kuri ubu
Facebook yamaze kwitegura kwishyura arenga miliyaridi y’amadorari mu ruganda
rw’itangazamakuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Umwanditsi: Abitije
Seraphin Elise-Inyarwanda.com
.
TANGA IGITECYEREZO