Kigali

Yaradusuye mu rugo: Umutesi yavuze uko yahuye na Ali Kiba umushyigikiye muri #MissRwanda2021 n’ukuntu mu 2018 yakuwe mu irushanwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2021 19:10
0


Umutesi Lea ufite nimero 27 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ushyigikiwe n’umuhanzi Ali Kiba ukomeye muri Tanzania, yavuze ko yamenyanye n’uyu muhanzi biturutse ku muntu wo mu muryango we bakomeza kuvugana kuva uwo munsi bamenyaniyeho.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, umuhanzi Ali Kiba yatunguranye ashyira amafoto arindwi kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni 6, avuga ko ashyigikiye Umutesi Lea uhatanye muri Miss Rwanda 2021.

Uyu muhanzi yasabye abafana be gutora uyu mukobwa bifashishije nimero imuranga mu irushanwa. Ni ibintu byatunguye benshi, bibabaza uko uyu mukobwa yamenyanye n’uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Cindrella’.

Umutesi Lea yabwiye INYARWANDA ko imyaka itanu ishize aziranye na Ali Kiba, kandi ko bahujwe n’umuntu wo mu muryango we. Ati “Ali Kiba twahuye cyera [Akubita agatwenge]. Ni umuntu wo muri famille nyine waduhuje. Hashize imyaka nk’itanu. Twahuye amaso ku maso."

Uyu mukobwa usanzwe ari umufana w’uyu muhanzi yirinze kuvuga aho bahuriye avuga ko ari inshuti isanzwe. Yavuze ko yahuye na Ali Kiba mu buryo bwamutunguye, kuko atabiteganyaga.

Umutesi avuga ko icyo gihe ahura na Ali Kiba yari kumwe n’abo mu muryango we.

Yavuze ko hari hashize igihe kinini atavugana na Ali Kiba, bongera kuvugana mu minsi ishize ubwo yabonaga Mukuru we yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu gutora Murumuna we.

Ngo Ali Kiba yabajije Mukuru we ibyerekeye amarushanwa ya Miss Rwanda 2021, hanyuma yiyemeza gushyigikira umuryango bamaranye imyaka itanu baziranye.

Ati “Haciyemo igihe kinini tutavugana. Yongera kubona ejo bundi ndi mu marushanwa, hanyuma nyine ambwira ko agomba kunshyigikira uko ashoboye. Ari byo biriya nyine." Umutesi Lea yavuze ko we n’abo mu muryango we basuye Ali Kiba, kandi ko nawe ajya abasura.

Yavuze ko kuba Ali Kiba yamwamamaje byamwongera inshuti zo muri Tanzania zimushyigikiye muri iri rushanwa. Ndetse ngo yatangiye kubona ubutumwa bw’abo muri Tanzania bamubwira ko bamushyigikiye, ngo hari n’Abanyarwanda bamubwiye ko bagiye kumutora.

Umutesi Lea avuga ko abantu badakwiye gucyeka ko ari mu rukundo na Ali Kiba, kuko ngo ni inshuti zisanzwe.

Ni ku nshuro ya kabiri, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda. Mu 2018 yitabiriye iri rushanwa ibipimo by’uburebure bigaragaza ko aburaho santimetero imwe.

Ngo ni ibintu byamuciye intege ariko ashyira ingufu mu gukora siporo kugira ngo arebe ko yageza uburebure bwasabwaga. Ndetse aniyambaza abantu ku mushinga we.

Icyo gihe yari yiyamamarije mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ari naho abarizwa. Uyu mukobwa avuga ko akimara kumva ko Miss Rwanda ya 2021 izanye impinduka harimo no kutareba uburebure yahise yiyandikisha mu ba mbere. Ati:

Naje kumva y’uko bakuyeho ibintu byo gupima ndavuga nti ‘kubera iki noneho ntakwitabira’ ko nifitiye icyizere. Ikintu nyine cyari cyambujije ni cyo kintu (Uburebure) ngize Imana bagikuyeho ndavuga aya ni yo mahirwe yanjye ngomba kuyafatirana.

Umutesi avuga ko muri we yahise yumva ko igihe kigeze kugira ngo yegukane ikamba. Ngo yahise atangira kwitoza kuvugira mu ruhame, areba uko Miss Rwanda yagenze mu bihe byashize, areba ibibazo byagiye bibazwa abakobwa, anoza umushinga we n’ibindi.

Umutesi Lea uhagarariye Intara y’Amajyaruguru yabaye umunyamideli mu mashuri yisumbuye, anamurika imyambaro muri Rwanda Cultural Fashion n’ahandi. Ni umuvandimwe wa Gentil Uwizeye ubarizwa mu Bubuligi witabiriye irushanwa Miss East Africa Belgium mu 2012. 

Kumurika imideli, ni ibintu avuga ko yungukiyemo mu buryo bw’amafaranga no kumenya gutambuka imbere y’abantu (Catwalk). Uyu mukobwa yavuze ko umuryango we umushyigikiye muri Miss Rwanda 2021; kandi ko yamaze kurema inshuti nyinshi zimushyigikiye.

Umutesi Lea afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bugakorwa mu buryo bwa kinyamwuga kandi buteye imbere

Umutesi avuga ko afite intego yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, kandi ko bidakunze mu makamba yose azatangwa agera ku 10 atazaburamo rimwe

Umutesi Lea yavuze ko imyaka itanu ishize ari inshuti n'umuhanzi Ali Kiba ukomeye muri TanzaniaUmutesi yashimye byimazeyo Ali Kiba kuko yatumye agira umubare munini w'abamushyigikiye muri Miss Rwanda 2021

KANDA HANO UREBE UMUTESI LEA AVUGA UKUNTU YAHUYE N'UMUHANZI ALI KIBA

VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND