Kigali

#MissRwanda2021: Dore abakobwa 5 baza imbere mu majwi mu gihe Kabagema Laila akomeje kubereka igihandure-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/02/2021 14:56
0


Abakobwa 37 barahataniye gutorwamo 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021. Burya mu marushanwa ni ngombwa ko haboneka uwa mbere n'uwa nyuma, ubu umukobwa Kabagema Laila uhagarariye umujyi wa Kigali akomeje kuyobora abandi bose ku majwi.



Aba bakobwa bose bafite akazi katoroshye, ko kwiyamamaza hifashishijwe imbuga nkoranyamaba ariyo mpamvu abatunze WhatsApp babona amafoto menshi atandukanye aba abasaba gushyikikira runaka mu kumutora mu buryo bw'ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa hifashishijwe Interineti (Online).

Ni ku munsi wa 2, amatora agezeho. Buri mukobwa yahawe nimero yo kumutoreraho. Uyu mwaka wa 2021 ibintu byahinduye umuvuno babikora mu nzira z'iyakure hifashishwa interineti. Abakobwa 20  ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp). 

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y'umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525. Reka turebe abakobwa 5 ubu bayoboye abandi kuri uyu munsi.(Igiteranyo cy'amajwi ya SMS na Online).

1.Kabagema Laila


Uyu mukobwa akomeje kuyobora bagenzi be 37 mu majwi, yambaye nimero 11, afite imyaka 19 y'amavuko akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali, atorerwa kuri Kode 11. Mu matora ya SMS afite amajwi angana na; 22003, Online; 8112.

2.Musango Natalie


Aza ku mwanya wa kabiri mu gutorwa cyane, afite Kode 19, afite imyaka 22, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Mu majwi afite magingo aya, mu butumwa (SMS) ni 17857, online ni 9272

3.Umutesi Lea


Umutesi Lea, ni umukobwa w'imyaka 22, afite Kode ya 27, akaba ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Amajwi ye muri SMS angana na 14739 mu gihe Online angana na 4542

4.Mutesi Doreen


Ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, afite imyaka 19, akagira Kode ya 20, mu majwi afite kuri SMS ni 13583, Online ni 5121.

5.Ingabire Esther


Uyu mukobwa Ingabire Esther afite imyaka 19, akagira Kode 6, ahagarariye Intara y'Uburengerazuba. Amaze kugira amajwi yo kuri SMS angana na 14520, naho Online afite amajwi 3294.

Twabibutsako amatora akomeje kugeza tariki 06 Werurwe 2021, guhera saa kumi kumi n'ebyiri z'umugoroba (6pm) LIVE kuri Televiziyo KC2 na shene ya Youtube ya Miss Rwanda Official akaba ari bwo hazatangazwa abatsinze.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND